Burundi: Umunyango w'ubumwe bw'Afurika urateganya gushyira itsinda ry'inzobere za gisilikare ni iz'uburenganzira bw'ikiremwa muntu muri icyo gihugu
Nkuko byatangajwe n'umukuru w'igihugu cy'Afurika y'epfo Perezida Jacob Zuma wari uyoboye itsinda ry'intumwa zo mu rwego rwo hejuru z'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA mu Burundi, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27/02/2016 umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA washyize ahagaragara itangazo rikubiyemo imyanzuro y'uruzinduko izo ntumwa zivuyemo mu gihugu cy'u Burundi. Muri iryo tangazo hagaragaramo ko igitekerezo cyo kohereza umutwe w'ingabo 5000 mu kugarura amahoro muri icyo gihugu cyasimbuwe n'igitekerezo cyo kohereza itsinda ry'inzobere za gisilikare no kubungabunga uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Burundi!
Nyuma y'iminsi ibiri izo ntumwa zo mu rwego rwo hejuru z'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA zamaze mu gihugu cy'u Burundi, zagiranye ibiganiro binyuranye n'impande za politiki zihanganye mu Burundi ndetse zibonana kuburyo bwihariye na Perezida w'u Burundi Pierre Nkurunziza; nyuma y'iyo mibonano, izo ntumwa zikaba zashyize ahagaragara imyanzuro y'uruzinduko zakoreye mu Burundi mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA.
Muri iryo tangazo, hagaragaramo ko leta y'u Burundi yiyemeje gufungura urubuga rwo gukora ibikorwa bya politiki mu bwisanzure mu gihugu cy'u Burundi kandi hakabaho n'ubwisanzure bw'ibinyamakuru. Muri iryo tangazo kandi hagaragaramo ko leta y'u Burundi yemeye ko hagomba koherezwa mu Burundi itsinda ry'inzobere zigomba gukurikirana iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu ndetse n'itsinda ry'abasilikare b'inzobere bagera ku 100 b'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA kugira ngo bakurikiranire hafi uko ibintu byifashe muri icyo gihugu.
Twabibutsa ko ubwo itsinda ry'abambasaderi b'ibihugu bigize akanama gashinzwe amahoro ku isi ka ONU basuraga u Burundi mu kwezi gushize, ambasaderi uhagarariye igihugu cy'Ubufaransa muri ONU yatanze igitekerezo cy'uko mu Burundi hagomba koherezwa inzobere za gisilikare ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi kugira ngo hakumirwe abacengezi bava mu Rwanda bakajya guhungabanya umutekano mu Burundi!
Itangazo ry'umuryango w'ubumwe bw'Afurika ryemeza kandi ko leta y'u Burundi yemeye gukora ibiganiro bidaheza uwo ariwe wese mugushaka igisubizo k'ikibazo cya politiki cyakuruye umutekano mucye muri icyo gihugu; Uburundi bukaba bwaremeye kuganira n'impande zose zifite uruhare mu kibazo cya politiki y'u Burundi mu gushaka igisubizo cy'umutekano mucye urangwa muri icyo gihugu hakurikijwe uko inama yatumijwe n'umuhuza Yoweli Kaguta Museveni perezida wa Uganda yari iteye.
Itsinda ry'intumwa zo mu rwego rwo hejuru z'umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA zirahamagarira umuryango mpuzamahanga kongera gushyiraho uburyo bwo guha inkunga nk'uko byahoze yo gufasha igihugu cy'u Burundi.
Source: médias burundais