Rwanda : Paul Kagame ari guhakwa ku bihugu by’abarabu kandi nabyo ari inshuti z’abanyamerika !
Igitekerezo cya Bakame kigira giti: «Akambere karyoha ariko akanyuma kakarusha!» Iki gitekerezo iyo ukigereranyije n’ubuzima Paul Kagame afite muri iki gihe, usanga ahangayitse cyane! Igihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika, nicyo gihugu cy’igihangange ku isi muri byose; Amerika ikaba ihatse ibihugu byose ku isi, ibihugu byinshi ku isi biyihakwaho, ibindi bikavuga ko ari inshuti, ibihugu bishatse kuyisuzugura cyangwa kuyirwanya, Amerika (USA) ibifatira ibihano binyuranye. N’ubwo igihugu cy’Uburusiya nacyo ari igihangange, Amerika ijya ifatira ibihano icyo gihugu, ibyo bikaba bigaragaza ubuhangange bw’Amerika (USA).
Icyo gihugu cy’Amerika (USA) gifite ubudahangarwa n’ubushobozi buhanitse gutyo, nicyo cyahaye ubutegetsi Kagame, ndetse kimukingira ikibaba kugira ngo atagezwa imbere y’inkiko kubera ubwicanyi bukomeye yakoze burimo jenoside y’abahutu n’abatutsi mu gihe kirenga imyaka 21 yose n’intambara zinyuranye ku gihugu cya Congo. Muri iki gihe Amerika iri gusaba Kagame ko agomba kuva kubutegetsi; Kagame nawe akayiteruraho avuga ko ahubwo azabugwaho! Paul Kagame avuga ko inkunga yahabwaga n’Amerika azayisaba ibindi bihugu ! Ubu Kagame akaba yaratangiye gushaka ubushuti ku bihugu by’abarabu; nyamara ibyo bihugu by’abarabu nabyo byirukira kuri Amerika kugira ngo ishobore kubirengera no kubifasha, nayo ikabyiba peteroli! Aha rero niho hagaragaza ko ubuzima bwa Kagame bugeze mu bihe bikomeye ! Yahawe ubutegetsi n’abanyamerika yishimye cyane none Kagame ari kurangiza ubwo butegetsi ajya kwihisha ku nshuti z’Abanyamerika bamusaba kubuvaho !
David Himbara, umunyarwanda w’umuhanga kandi uzi Kagame neza kuko yamubereye umujyanama, aragaragaza neza ibihe bikomeye Paul Kagame agezemo ! Ku rubuga rwe rwa facebook, Himbara avuga ko général Paul Kagame wigize umwami w’u Rwanda yatangiye gushakisha izindi nshuti zo gusiba icyuho cy’ubushuti yari afitanye n’abanyamerika ! Himbara agira ati : « nyuma y’aho yiyimitse nk’umwami w’u Rwanda, ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) nta kizere n’agaciro bigiha Général Paul Kagame. Nyamara Bill Clinton wigeze kuyobora Amerika (USA) yari yarakwije hose imvugo irata ibigwi Kagame aho yamugereranyaga n’umuyobozi uzanye amaraso mashya muri Afurika mu miyoborere myiza irangwa na demokarasi ».
Ibyo Clinton yavuze kuri Kagame byabaye ikinyoma giteye isoni muri iyi minsi Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi kugeza apfuye ; Paul Kagame akaba ari umwe mubayobozi bakoresha igitugu gikaze kirangwa n’ubwicanyi butigeze bubaho muri Afurika ! David Himbara impuguke mubyubukungu na politiki, yerekana ko Paul Kagame yananiwe gukurura abanyemari b’abashinwa kugirango bashobore gushora imari yabo mu Rwanda ; ibyo bikaba byaratewe n’uko u Rwanda ntabukungu kamere bufite bwashoboraga kureshya abashinwa ! Himbara akomeza agira agira ati : «Paul Kagame ukomeje kwigaragaza nk’umwami w’u Rwanda, yatangiye ibikorwa byo kugerageza gushaka inshuti mu bihugu byo muri Aziya yo hagati, ariko akaba nta kizere gihari cy’uko ubwo bushuti buzafata ».
Kuwa mbere taliki ya 4 Mutarama 2016, umwami Paul Kagame yagiriye uruzinduko Abou Dhabi mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Abarabu (Emirats Arabes Unis) aho yasuye igikomangoma cy’icyo gihugu ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu zirwanira mu mazi. Kagame ashobora kuba ashaka ko ingabo z’icyo gihugu zazamutera inkunga igihe abanyamerika bazaba bamukuyeho amaboko burundu, ariko igitangaje ni uko ingabo z’icyo gihugu nazo zigenzurwa n’abanyamerika ! Mu mezi atatu ashize nabwo Kagame yari yakoreye uruzinduko muri icyo gihugu, akaba yari yasuye umujyi wa Dubaï. Ubwo yari Dubaï, Paul Kagame akaba yarabeshye abarabu ikinyoma cya semuhanuka, abemeza ko mu Rwanda hakorerwa mudasobwa (ordinateurs) ! Ibyo yabikoze kugira ngo yumvikanishe ko yakoze ibitangaza ari nabyo bituma agomba kugwa k’ubutegetsi !
Ikibazo Himbara yibaza, ni ukumenya impamvu kagame atangiye kwiruka inyuma y’abarabu batavuga rumwe na Israël kandi mu minsi yashize yari atangiye kwiyegereza Israël cyane. Igisubizo kirigaragaza, Israël ni inshuti magara y’abanyamerika, ntabwo ushobora kuvuga ko Amerika mutumvikana ngo wizere ko uzagirana ubushuti burambye n’abayisirayeli. Igisobanuro gitangwa na Himbara ni uko mu mwaka ushize 2015 Kagame yatitirije cyane igihugu cya Israël kugira ngo kimuhe amamiliyoni menshi y’amafaranga y’Amerika maze azashobore kwakira impunzi z’abimukira b’abanyafurika ziba muri Israël ; kugeza ubu icyo kibazo kikaba gishobora kudacamo kuko imiryango mpuzamahanga yabyamaganye, bikaba bitumye Kagame agiye kwisabira ifaranga mu barabu !
Iyi politiki ya Kagame yo gusaba abagaragu ba shebuja ikaba ishobora kuzaba nka ya sazi yimije urutare !
Veritasinfo