Kuba Kagame ari umuzigo ku banyarwanda, ntagomba kutubuza kugera kuri demokarasi ! (Faustin Twagiramungu)

Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ko icyo cyemezo cyo kwiyamamaza kwa Kagame atacyakiriye neza, akaba abona ko Paul Kagame yumva ageze ahantu afite ubwigenge buhagije bwo gukora icyo ashaka ndetse agakubitiraho n’ikinyoma cyo kuvuga ko ashyigikiwe na rubanda ko abandi ntacyo bamubwiye.Twagiramungu akaba yemera ko ibyo abanyamerika bavuze ariko nawe abyemera, yagize ati : « ntabwo byumvikana ko imyaka 22 tumaze, umukuru w’igihugu atashoboye kugira abantu yizera, ngo abe yabaha uburyo ngo nabo biyamamaze ngo bakomereze aho yari ageze » ! Twagiramungu yavuze ko uko abanyamerika babonye uko Kagame abeshya ko ariko nabo bari kumwe mu ishyaka babonye ko Kagame abeshya !
/http%3A%2F%2Fscd.rfi.fr%2Fsites%2Ffilesrfi%2Fimagecache%2Frfi_large_600_338%2Fsites%2Fimages.rfi.fr%2Ffiles%2Faef_image%2FKagame_0_0.jpg)
Ku kibazo cy’uko Twagiramungu yahanganye na Perezida Kagame mu matora yo mu mwaka w’2003 bikavugwa ko ariwe (Kagame) watsinze amatora, kandi akaba ashaka gushimangira demokarasi yongera kwiyamamaza mu mwaka w’2017 kugirango ashimangire imishinga yatangije n’ibikorwa yagejeje kubanyarwanda mu myaka ishize ; Twagiramungu asanga kuvuga ngo « aho u Rwanda ruhagaze » ataribyo Kagame yakwitwaza, Twagiramungu yagize ati : « hari abakire bacye n’abakene benshi, ariko we icyo areba ni abakire, ibyo sibyo bivuga ko u Rwanda rwateye imbere».
Twagiramungu avuga ko hari ibintu byinshi biranga ubukire Kagame atagejeje kubanyarwanda, yatanze urugero ko abanyarwanda bakeneye amahoro, umubano mwiza, guhoza amarira abiciwe abantu bo mumoko yose… ibyo byose Kagame akaba yarabyirengangije ; kuvuga ngo yazanye amajyambere bikaba bitagomba kumuha uburenganzira bwo gukomeza kuyobora ! Twagiramungu yagize ati : « Siwe amajyambere aturukaho !amajyambere aturuka ku mibanire y’igihugu cyacu n’ibindi bihugu n’abanyarwanda bene cyo, ariko si ibye bwite ? Numva hari abandi banyarwanda babikora kandi wenda bakabikora na neza».
Twagiramungu asanga ibyo gutekinika amatora nk’uko batekinitse umuco wo kwikorera inkangara zuzuye impapuro bigomba gucika. Twagiramungu yagize ati : «Icyo twarwaniye kandi tugatanga ibitambo ni demokarasi, iyo demokarasi rero iramutse itaje mu Rwanda, abanyarwanda ntabwo ari abantu bo kuzongera kuva ku muco, bazakomeza gushaka uburyo bazabona iyo demokarasi, Kagame siwe uzabibabuza, bazakora ibishoboka byose kugira ngo iyo demokarasi bayigereho, kuko Kagame ibyo ashaka mu Rwanda ni ubwami ! »

Twagiramungu asanga Kagame afite porogarame ye idafite aho ihuriye n’ibyo rubanda ishaka, Twagiramungu yagize ati : « Niba Kagame yibwira ko ibyo byo kuzamura umujyi wa Kigali no kuwukubura aribyo abanyarwanda bashaka, twe sibyo dushaka, dushaka kubana nk’abanyarwanda, ikibazo cy’abahutu n’abatutsi ntabwo cyari cyarangira, niba abantu batabizi, turashaka gushyira hamwe, turashaka kubaka u Rwanda rwacu tubajijwe ibyo dushaka, ibyo byose ntidushobora kubigeraho tubitegetswe n’umuntu umwe ! »
Twagiramungu yasobanuye ko afite amateka yo kurwanira demokarasi, ko umuntu umwe atagomba kuyibuza abanyarwanda, akaba ashaka ubwisanzure mu gihugu cy’u Rwanda butagengwa n’umuntu umwe !