Rwanda: Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riramagana uburiganya bwa Perezida Paul Kagame bugamije kugundira Ubutegetsi ubuziraherezo.
Rishingiye ku byemezo by’inama ya Biro politiki yateraniye i Buruseli mu Bubiligi taliki ya 10 Mutarama 2016, ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryifuje gutangariza Abanyarwanda n’Umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:
Mu ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya, ryo ku italiki ya 31 Ukuboza 2015, Perezida w’u Rwanda, Jenerali Paul Kagame, yageze aho arerura, yemeza ku mugaragaro ko aziyamamariza manda ya gatatu mu mwaka wa 2017, mu by’ukuri agamije kugundira ku mayeri Ubuyobozi bw’igihugu ubuziraherezo.
Mu mezi macye yabanjirije icyo cyemezo cya Prezida Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zose za leta, zibitegetswe na FPR-Inkotanyi yitwara mu by’ukuri nk’ishyaka rimwe rukumbi, zari zakoresheje ikinamico rigayitse, mu gutegurira Paul Kagame amaco yo kuguma ku ngoma mu buryo butemewe n’amategeko, kandi bubangamiye bikomeye amahame ya demokarasi. Muri icyo gihe, Abanyarwanda bakurikiranira hafi ibibera mu gihugu, kimwe n’Abanyamahanga babisobanukiwe, batangajwe cyane no kubona ihururu ry’abantu berekeza ingoro y’Inteko ishinga Amategeko (Ibyumba byombi), bikoreye inkangara zuzuye impapuro ngo zo gusaba manda ya gatatu igenewe gusa Perezida Kagame; nyamara, Abadepite n’Abasenateri nubwo byitwa ko bahagarariye rubanda, mu by’ukuri ni inkomamashyi zikorera inyungu za Kagame, bityo bakaba badashobora kuvuga icyo batekereza mu bwisanzure cyangwa se ngo babe bashobora kuvuguruza icyifuzo cy’Umutware wabo.
Niyo mpamvu mw’ishyaka RDI, dusangiye n’abandi bantu bose bashyira mu gaciro, igitekerezo cy’uko imyanzuro y’Inteko ishingamategeko yo kuwa 14 Nyakanga 2015 kimwe n’ingirwa-tora rya referandumu ryayikurikiye ku italiki ya 18 Ukuboza 2015, ari ikinamico riteye isoni. Dusanga ahubwo iyo mikorere igayitse ya Perezida Kagame n’ishyaka rye rya FPR, izagira ingaruka zikomeye, zirimo kwenyegeza umwuka mubi wa politiki mu gihugu no kugikururira andi mahano ashobora kurusha ubukana ayo cyanyuzemo mu myaka ya 1990-1994, bitewe ahanini no kuniga demokarasi mu Rwanda byaranze imiyoborere mibi ya FPR-Kagame kuva yafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994. Kubw’ibyo byose, Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryiyemeje gutangariza Abanyarwanda, Inshuti z’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange, imyanzuro ikurikira:
1.Rishingiye ku ntego ryiyemeje yo guharanira ishyirwaho mu Rwanda ry’ubutegetsi bwubahiriza koko uburenganzira bwa muntu, ishyaka RDI riramagana ryivuye inyuma icyemezo cy’uko perezida Paul Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi ubuziraherezo, dore ko icyo cyemezo kitemewe n’amategeko, kikabangamira bikomeye amahame ya demokarasi, kimwe n’uko gishobora kuroha u Rwanda mu ntambara n’ubundi bushyamirane bishobora kongera koreka imbaga.
2.Ishyaka RDI ntiryahwemye gusaba ko mu Rwanda habaho urubuga rwa politiki amashyaka menshi yisanzuriramo, Abanyarwanda bakarutangiramo ibitekerezo byabo ntacyo bishisha, kandi hubahirijwe amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu. Niyo mpamvu ishyaka RDI ryamaganye rititangiriye itama, iterabwoba ubutegetsi bwa FPR-Kagame bushyira ku Banyarwanda, bagahozwa ku nkeke n’inzego z’umutekano zinyanyagiye hirya no hino ku misozi; izo nzego zikaba zifashisha udutsiko tw’intore dukora gisilikare, twirirwa tubuza amahwemo abaturage, ari nako tubajujubya nk’uko byakorwaga kera n’ingoma z’igitugu zabaye iciro ry’umugani.
3.Ishyaka RDI rirasanga igitera Perezida Kagame kwihambira ku butegetsi, kabone n’iyo yabigeraho binyuze mu nzira zigayitse cyangwa zagarika ingogo, ari uko akeneye ikibaba kimufasha gukomeza kwihisha ubutabera bumutegereje, kubera ibyaha bikomeye by’ubwicanyi n’iby’intambara ashinjwa. Kubera iyo mpamvu, ishyaka RDI rirasaba rikomeje Prezida Kagame n’ibyegera bye, gushyira imbere ya byose inyungu rusange z’igihugu, aho kurarikira indonke zishingiye ku kwikunda gukabije; bagomba kandi kwemera no kubahiriza, byanze bikunze, ihame ryo gusimburana ku butegetsi mu mahoro kandi hubahirijwe amahame ya demokarasi. Bitabaye ibyo, bazaryozwa ingaruka z’ibizaba, mu gihe bazaba baroshye u Rwanda mu miborogo n’intambara y’urudaca, nk’uko byarugendekeye mu mwaka w’1994, bigatera ibibazo n’ibindi bihugu bigize akarere ruherereyemo.
4.Ku byerekeye uko ibintu byifashe mu karere k’Ibiyaga bigari, ishyaka RDI rihangayikishijwe cyane n’uko Perezida Paul Kagame adahwema guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye n’u Rwanda, cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’igihugu cy’u Burundi. Ku byerekeranye n’u Burundi by’umwihariko, ishyaka RDI risanga Perezida Paul Kagame, nk’Umunyagitugu kabuhariwe, nta masomo y’imiyoborere myiza ashobora guha uwo ariwe wese. Ahubwo agomba guhagarika mu maguru mashya ibikorwa byose byo kwivanga muri politiki y’icyo gihugu, dore ko adatinya no guhembera ubushyamirane hagati y’abanyepolitiki b’Abarundi. Ishyaka RDI rirasaba impande zose zishyamiranye mu Burundi, kugirana ibiganiro bidaheza kandi bizira kwishishanya, kugira ngo bashobore guhagarika imvururu zivugwa muri icyo gihugu no kugarura amahoro arambye mu baturage.
5.Ishyaka RDI rihangayikishwe cyane n’ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, dore ko ubutegetsi bwa FPR-Kagame bwakomeje kukizinzika, bukanga gushyiraho ingamba zo kugikemura burundu, imyaka ikaba irenze 20, ibintu birushaho gusubira irudubi. Ishyaka RDI riributsa ko Abanyarwanda b’impunzi barenga 350.000 bakomeje kuvutswa uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cyabo bemye kandi bafite umutekano, abenshi muri bo bakaba babarizwa mu mashyamba ya Kongo no mu bihugu bimwe by’Afurika. Bityo ishyaka RDI rikaba risaba leta y’u Rwanda ko yakwerekana gahunda ihamye kandi isobanutse yo gucyura impunzi zose mu buryo buboneye, bitarenze uyu mwaka wa 2016. Mbere y’uko yemezwa ikanashyirwa mu bikorwa, iyo gahunda igomba kubanza kuganirwaho n’impande zombi, arizo leta y’u Rwanda n’abahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’iyo Leta, sosiyete civile nyarwanda, ibihugu byakiriye impunzi, umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR ndetse n’abandi bose hagarariye imiryango mpuzamahanga irebwa n’iki kibazo.
6.Mu kwanzura, ishyaka RDI rirasanga uko ibintu byifashe magingo aya mu Rwanda, bizahindurwa n’uko abaturage bahagurutse, bagaharanira uburenganzira bwabo bakomeje kuvutswa n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi. Birazwi ko iyo ngoma yamye yimirije imbere kunyunyuza imitsi y’abaturage no gusahura umutungo kamere wa Kongo, kandi ko itigeze ishishikarira kuzana demokarasi mu Rwanda, kubanisha abana b’u Rwanda no kuzamura imibereho yabo. Ishyaka RDI rirasaba Abanyarwanda gushira ubwoba, bagahagurukira kurwanya bashize amanga, ingoma ya cyami-gitugu-gihake Paul Kagame ashaka kongera kugarura mu Rwanda ku mayeri, yigundiriza ku butegetsi ubuziraherezo. Ishyaka RDI rirasaba kandi ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gutera utwatsi kiriya cyemezo Kagame yafashe cyo gusazira ku butegetsi, hagakorwa ibishoboka byose mu kumwumvisha ko agomba kuva ku izima ku neza, kugira ngo Abanyarwanda n’abaturanyi babo bashobore kugira amahwemo. Bitabaye ibyo, u Rwanda rushobora kugwa mu mahano ateye ubwoba, yagira ingaruka mbi cyane ku gihugu cyose ndetse no mu karere k’Ibiyaga bigari kose.
Ibyo ari byo byose, Ishyaka RDI, rifatanije n’andi mashyirahamwe ya politiki yose yifuza impinduka ya politiki mu Rwanda, rizakomeza guharanira ko u Rwanda ruhinduka igihugu kigendera ku mategeko. Ririzeza kandi Abanyarwanda ko, rikoresheje uburyo bwose bwemewe kandi bwagira akamaro, rizarwana inkundura, hagamijwe kuburizamo iyimikwa mu Rwanda ry’ingoma ya cyami-gitugu-gihake FPR-Kagame ishaka kugarura ku mayeri, yitwikiriye Repubulika mu buryo bw’agakingirizo.
Bikorewe i Buruseli, kuwa 10 Mutarama 2016.
Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,
Faustin Twagiramungu
Prezida (sé)