Amerika –Turukiya: Leta Zunze ubumwe z’Amerika ziteguye kurangiza ikibazo cya Siriya zikoresheje ingufu (Visi-Perezida Joe Biden) !
Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yatangaje kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Mutarama 2016 ko igihugu cye gifatanyije n’igihugu cya Turukiya byiteguye gukoresha inzira y’intambara mu gukemura ibibazo biri muri Siriya niba inzira y’ibiganiro ntacyo ishoboye kugeraho. Biden akaba yavuze ko Amerika izafasha igihugu cya Turukiya urugamba rwo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za PKK utavuga rumwe na Turikiya ! Amerika na Turikiya byiyemeje kurwanya ku mugaragaro leta ya Bachar al-Assad mu gihe igihugu cy’Uburusiya nacyo k’igihangange ku isi mu bya gisilikare gifatanyije n’igihugu cya Iran byahagurukiye kurengera leta ya Siriya ! Ese aho intambara ya gatatu y’isi ntiyaba igiye gutangirira muri Siriya ihanganishije imbona nkubone abarusiya n’abanyamerika ?
Ari imbere y’abanyamakuru Istanbul mu mujyi ukomeye wa Turukiya, ubwo yari avuye mu nama yamuhuje na ministre w’intebe wa Turukiya Bwana Ahmet Davutoglu kuri uyu wa gatandantu ; visi-Perezida w’igihugu cy’igihangange cy’Amerika Bwana Joe Biden yagize ati : « Tuzi neza ko byaba ari byiza cyane dushoboye kubona igisubizo kivuye mu biganiro bya politiki, ariko kandi turiteguye (…),niba ibyo bidashobotse tuzakoresha imbaraga za gisilikare mu gukemura icyo kibazo no kurwanya burundu ibyihebe bya leta ya kisilamu (daech)». Kuri uwo wa gatandatu kandi abaministre b’ububanyi n’amahanga b’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’uw’Uburusiya bagiranye ibiganiro byihariye mugutegura ibiganiro by’abahanganye muri Siriya biteganyijwe ku italiki ya 25/01/2016.
Visi-Prezida Biden yavuze ko igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’igihugu cya Turikiya nkuko ibyo bihugu byombi bigize umuryango wa OTAN (umuryango w’ibihugu by’iburengerazuba byiyemeje gutabarana); byasuzumiye hamwe uburyo bigiye kureba uko biha inkunga igaragara ya gisilikare abarwanyi b’abarabu b’abasinite bo muri Siriya kugira ngo bashobore guhirika k’ubutegetsi perezida wa Siriya Bachar al-Assad bakoresheje imbaraga za gisilikare. Kurwanya perezida wa Siriya hakoreshejwe imbaraga za gisilikare mu gihe Uburusiya nabwo bwiyemeje kurengera perezida wa Siriya bukoreshejwe imbaraga za gisilikare, bisobanura ko Amerika n’Uburusiya bigiye guhangana imbona nkubone bikoresheje ingufu za gisilikare!
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru «le point» akaba yemeza ko igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika kimaze amezi atatu kiri gushinga ibirindiro by’ingabo zacyo zirwanira mu kirere muri Siriya mu karere kitwa « Rmeilane (mu majyaruguru), ayo makuru kandi akaba yemezwa n’ingabo za Siriya. Amerika ikaba ihakana ayo makuru ariko ikaba yemeza ko irimo ishaka uburyo yashyiraho gahunda yo gufasha ingabo zayo yohereje muri Siriya mugutoza imitwe y’abakurude irwanya ubutegetsi bwa Siriya !
Amerika yashyize kurutonde rumwe n’intagondwa za Daech ishyaka ry’abakozi b’abakurude ritavuga rumwe na leta ya Turikiya PKK, Amerika ikaba ivuga ko iryo shyaka rya PKK rigomba kurwanywa nk’uko ibyihebe by’intagondwa za kisilamu birwanywa! Nyuma y’imyaka 2 y’agahenge iryo shyaka ryumvikanyeho na leta ya Turikiya, imirwano yarongeye kubura guhera mu mpeshyi y’umwaka ushize ; Visi perezida w’Amerika akaba avuga ko kuba imirwano y’uwo mutwe yarubuye, leta ya Turikiya ifite uburenganzira bwose bwo kurengera abaturage bayo !
Ministre w’intebe wa Turikiya akaba yaratangaje ku mugaragaro ko ingabo z’igihugu cya Turikiya zinjiye k’ubutaka bwa Irak kujya kurwanya ibyihebe bya leta ya Kisilamu kandi Turikiya ikaba ikomeje kubaha amategeko agenga ubuteka bwa Irak. Ministre w’intebe wa Turukiya kandi akaba asanga imitwe irwanya ubutegetsi bwa Siriya ishyigikiwe n’ibihugu by’iburayi ariyo yonyine igomba kujya mu biganiro byo gushyiraho ubuyobozi bushya muri Siriya! Iki gitekerezo akaba aricyo igihugu cy’Uburusiya kirwanya, kikaba gisanga ubutegetsi bwa Siriya bugomba gushakirwa igisubizo n’abaturage ba Siriya ubwabo nta bihugu by’amahanga bibyivanzemo! Uburusiya bukaba bushinja Amerika gushyira ku rutonde rw’abagomba gushyikirana na leta ya Siriya ibyihebe, izo mpungenge z’Uburusiya akaba arizo zitera abantu benshi kuvuga ko ibiganiro biteganyijwe kuri uyu wa mbere bishobora gusibira!
Niba rero ibintu bigeze aho ibihugu by’ibihangange 2 ku isi bigiye gupima imbaraga za gisilikare muri Siriya, birabe ibyuya ntibibe amaraso kuko bishobora kubyara intambara ya 3 y’isi yose kandi ikaba ishobora gukoreshwamo ibitwaro bya kirimbuzi !
Source : AFP na Reuters