UKO MBONA KAMARAMPAKA YO KWIMIKA UMWAMI W'UMWEGA I RWANDA.
Publicité
Iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi, mu bihugu bifite abaperezida b’abanyagitugu bifuza kuzagwa kubutegetsi nka Paul Kagame, ukabona uburyo hamwe na hamwe abaturage bagiye bahaguruka bakabamagana ndetse henshi iyomigambi yo kwigundiriza k’ubutegetsi ikaburizwamo, ariko wareba uburyo kuwa gatanu taliki 18/12/2015 Kagame yahinduye abanyarwanda twese nk’abantu tudafite ubwenge, tugaceceka tugatuza, agahinda gashengura ubibona wese cyane cyane iyo ari umuntu ukunda igihugu koko.
Kagame Paul ahamirije abamwibeshyagaho ko ari Semuhanuka, akaba indimanganya, umubeshyi, Rusisibiranya kandi akaba atwika inzu agashaka guhisha umwotsi ! Paul Kagame yerekanye ko kuva kera muri kamere ye atigeze yifuza demukarasi, ko ahubwo yamwe ahirimbanira kugera k’ubutegetse kuva hasi kubura hejuru, akoresheje amanyanga yose kugira ngo azabugweho! Paul Kagame yeretse bamwe bashyugumbwa bakamugereranya n'intwari MANDELA ko bibeshya cyane ! Ahubwo ko we akwiye kugereranywa na Adolphe HITLER wayoboye Ubudage agapfa ashoye isi yose mu ntambara, STALINE wishe miliyoni zirenga 20 z’abaturage b’abarusiya, IDI AMINI wayoboye igihugu cy’Uganda akaba yaranywaga amaraso y’abantu ariko amahereza nawe akagwa ishyanga, n’abandi bicanyi ruharwa bagiye bapfa basize abaturage bari mumivu y'amaraso.
Bimaze kugaragara kandi ko nta muntu numwe ugitekereza ko amatora mu Rwanda ashobora kuba inzira yo kugera k’ubutegetsi no kubusimburanaho mu mahoro. Kagame akuye abantu benshi mu rujijo rwo gutekereza ko izo nzira zombi zishoboka ; igisigaye ni ukwitegura ingaruka zizaterwa na Kagame wiyemeje gufunga inzira z’amahoro mu Rwanda akaba yiyemeje kuzagwa k’ubutegetsi ; gusa sinzi niba Kagame ajya atekereza aho azaba asize umuryango we n’inshuti ze kuko abanyagitugu nkawe bagiye bajyana n’imiryango yabo n’ababakomeraga amashyi bose, birabe ibyuya ! Kagame yeretse abanyarwanda bamuhunze bari hanze y’igihugu ko bafite ukuri, abo banyarwanda bakaba baranze kuba INGARUZWAMUHETO n’ABAJA mu gihugu cyababyaye ; abo banyarwanda bakaba bagomba guhitamo kugwa mu mahanga cyangwa se gutaha murwababyaye banyuze inzira Kagame yanyuzemo !
Birababaje kubona umuntu umwe yifatira igihugu cyuzuye abagabo n'abagore, bafite ubwenge, bize, bitunze, abasore n'inkumi bafite imbaraga kandi dushoboye, akaturimanganya, agasisibiranya twese tukabyakira nk’ivanjiri ! Ibi ni ibintu bikojeje igihugu cyose isoni, kereka niba ari bimwe basogokuruza bacu bavuze ngo «ujya kwica ubukombe arabwagaza »! Njye rero nkaba mfite uko mbona ikigikorwa kigayitse cya FPR na bosi wayo Kagame paul ; k’uruhande rumwe birashimishije, kuko Kagame yeretse abari bakimwibeshyaho uwo ariwe ! Abo bamwibeshyagaho bahoraga bahakana ko atari Umunyagitugu ukunda ubutegetsi kurusha abazima n’abapfuye; abo bamwibeshyagaho ubu batangiye kwivugira ubwabo ko Kagame azagenda (gupfa) amaze koreka igihugu cyose.
Kagame Paul ahamirije abamwibeshyagaho ko ari Semuhanuka, akaba indimanganya, umubeshyi, Rusisibiranya kandi akaba atwika inzu agashaka guhisha umwotsi ! Paul Kagame yerekanye ko kuva kera muri kamere ye atigeze yifuza demukarasi, ko ahubwo yamwe ahirimbanira kugera k’ubutegetse kuva hasi kubura hejuru, akoresheje amanyanga yose kugira ngo azabugweho! Paul Kagame yeretse bamwe bashyugumbwa bakamugereranya n'intwari MANDELA ko bibeshya cyane ! Ahubwo ko we akwiye kugereranywa na Adolphe HITLER wayoboye Ubudage agapfa ashoye isi yose mu ntambara, STALINE wishe miliyoni zirenga 20 z’abaturage b’abarusiya, IDI AMINI wayoboye igihugu cy’Uganda akaba yaranywaga amaraso y’abantu ariko amahereza nawe akagwa ishyanga, n’abandi bicanyi ruharwa bagiye bapfa basize abaturage bari mumivu y'amaraso.Nubwo Paul Kagame ubwe yihamije amabi yose twajyaga tuvuga, intore ze zigasakuza ko tumubeshyera, ikintu gikomeye referandumu yo kuwa gatanu yakoze ari nacyo cyatumye mfata ikaramu nkandika ni «ubutumwa bukomeye njye mbona FPR na bosi wayo KAGAME bahaye abamurwanya(oposition) aho bari hose ku isi » ; ubwo butumwa bufunze mu ibahasha itukura Kagame yari afite ari kumwe n’umugore we Nyiramongi n'umukobwa wabo, iyo baruwa bakaba barayizindukanye bakayitangira Murugunga ; iyobahasha harimo ubutumwa bwumvikana kandi budaca kuruhande bwumvikanisha ko : Paul Kagame aboshye u Rwanda, abanyarwanda n’ibyabo byose, ko kubabohora bisaba kuzakoresha imbaraga, amagambo agashyirwa kuruhande kuko izindi nzira zose amaze kuzifunga. Paul Kagame agaragarije abanyarwanda n’isi yose ko yigize umwami w’umwega, bitarigeze bibaho mu Rwanda, bityo akaba ahaye abanyarwanda bose ubutumwa bw’uko azasimburwa kuri iyo ngoma n’abamukomokaho bo mu muryango wa RUTAGAMBWA.
Birumvikana ko Kagame yarangije gushyira mu mutwe we igitekerezo cy’uko ubwami ashyizeho mu Rwanda buzahoraho iteka, abanyepolitiki b’abanyarwanda bakaba bagiye gutangira urugamba rwo «gutema akaboko ka Kagame gafashe ingoma» kandi ibyo ntibikorwa n’amagambo gusa bisaba gukoresha imbaraga. Umunyepolitiki wese uzatangira urwo rugamba rwo gutema ako kaboko k’umwami Kagame nta munyarwanda numwe uzamuveba kandi n’amahanga azamushyigikira! Iyo Kagame adakoresha iriya referandumu yo kwigira umwami, umunyapolitiki wari kuzatekereza iyo nzira bari kuzamwita umujenosideri cyangwa ruvumwa, akagerekwaho kuburizamo demokarasi no kurwanya ubutegetsi ku ngufu ; kubwanjye nkaba mbona ubuhubutsi bwa Kagame bwo gukoresha referandumu itekinitse butanze inzira yo kumurwanya hakoreshejwe imbaraga kuko ntayandi mahitamo ahari!
Bimaze kugaragara kandi ko nta muntu numwe ugitekereza ko amatora mu Rwanda ashobora kuba inzira yo kugera k’ubutegetsi no kubusimburanaho mu mahoro. Kagame akuye abantu benshi mu rujijo rwo gutekereza ko izo nzira zombi zishoboka ; igisigaye ni ukwitegura ingaruka zizaterwa na Kagame wiyemeje gufunga inzira z’amahoro mu Rwanda akaba yiyemeje kuzagwa k’ubutegetsi ; gusa sinzi niba Kagame ajya atekereza aho azaba asize umuryango we n’inshuti ze kuko abanyagitugu nkawe bagiye bajyana n’imiryango yabo n’ababakomeraga amashyi bose, birabe ibyuya ! Kagame yeretse abanyarwanda bamuhunze bari hanze y’igihugu ko bafite ukuri, abo banyarwanda bakaba baranze kuba INGARUZWAMUHETO n’ABAJA mu gihugu cyababyaye ; abo banyarwanda bakaba bagomba guhitamo kugwa mu mahanga cyangwa se gutaha murwababyaye banyuze inzira Kagame yanyuzemo !Iyi referandumu ivirinze kandi itekinitse yeretse abanyarwanda bari hanze ko nubwo bahunze Kagame ariko bitazamubuza gukomeza kubakurikirana mu bihugu bahungiyemo agakomeza kubaniga, guhunga igihugu ariko ugakomeza kubaho mu bwoba bw’urupfu, bizatuma abanyarwanda bari hanze y’igihugu bashira ubwoba, bagashira n’impumu za Kagame ukomeza kubirukaho maze bakamuhindukirana kuko urusyo rwo kwitwa abajenosideri Kagame amaze kurukuraho muri iki gikorwa cyo kwigira umwami. Abayobozi b’amashyaka ya opposition bari hanze y’u Rwanda bagomba gutinyuka bakabwiza abanyarwanda ukuri kuko ntibashobora kuvuga ko bari gushaka abayoboke bashyira mu mashyaka yabo kandi inzira zose zikoreshwa n’amashyaka kugira ngo agere k’ubutegetsi umwami Kagame amaze kuzifunga ! Abanyepolitiki bacu bagomba guhindura imvugo bakabwira abanyarwandi indi nzira isigaye yo guhindura ubutegetsi bubi buri mu Rwanda !
Narangiza nsaba abanyepolitiki bacu kuzaduha igisubizo k’ikibazo nibaza : Ese nyuma y’aho Kagame yigize umwami w’u Rwanda amashyaka atandukanye azakomeza kutubwira ko ari imitwe ya politiki ishaka ubutegetsi mu Rwanda ? Reka ndangize nshimira abo banyepolitiki bacu, nizera ko bidatinze baraha abanyarwanda ikizere cyo kongera kubaho batari ingaruzwamuheto murwababyaye. Harakabaho u Rwanda rudaheza abarwo.
Umusomyi wa veritasinfo kandi urambiwe igitugu cya FPR Kagame
