Rwanda : Nta ngabo tuzohereza i Burundi, bagaragaje imbaraga kuburyo badakeneye ubufasha bwacu (Paul Kagame)
Mu kiganiro Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa kabiri taliki ya 22/12/2015 yagaragaje ubwoba bukomeye atewe n’igihugu cy’u Burundi bitewe ni uko abagome yohereje muri icyo gihugu batawe mukagozi! Biratangaje kuba Paul Kagame adashobora no gutabara Bihozagara wari umubereye somambike nyuma akanamubera maneko mukuru i Burundi none ubu akaba yaratawe muri yombi muri icyo gihugu, Kagame agaceceka! Kagame arasaba ibimenyetso bigaragaza ko ariwe utoza impunzi z’abarundi igisilikare, ariko yiyibagije ko Bihuzagara yatanze amakuru menshi ku barundi y’imigambi n’ibikorwa bya Kagame, aho akaba ariho ubwoba bwe buturuka! Uretse nibyo imiryango mpuzamahanga yatanze raporo ishinja u Rwanda gutoza impunzi z’abarundi igisilikare !
Mu mvugo ya Kagame humvikanamo kwiheba kuko imvugo yakoreshaga mbere avuga leta y’u Burundi n’abayobozi babwo nk’aho ari insina ngufi, ubu byagaragaye ko Kagame yatangiye gucisha make, yavuze ko adashobora gutinyuka kohereza ingabo i Burundi kuko azi neza ko yaba asinye urupfu rwe! Gusa rero abarundi bagomba kuba maso kuko igihe Kagame yicaga Habyarimana na Ntaryamira yari amaze kwemera ko imishyikirano y’amahoro y’Arusha iba kandi ko azayishyira mu bikorwa, mu gihe abantu bari bamaze kugira ikizere ko amahoro agarutse nibwo Kagame yakoze ishyano ryo kwica Habyariamana na Ntaryamira, ibyakurikiyeho buri wese arabizi! Na Nkurunziza ararye ari menge, mu gihe Kagame ari kuvuga ko atazohereza ingabo i Burundi nibwo ari gutegura uburyo azamwivugana, ngiyo isura ya Kagame imaze kumenyekana ku isi yose y’ikinyoma nk’icya Semuhanuka, ibyo avuze ko atazakora, usanga akoze ikinyuranyo cyabyo! None se Kagame yakohereza ingabo ate i Burundi kandi yararangije kuzoherezayo ? Ahubwo izo yoherejeyo zigiye kuzambaguza u Burundi nyuma azavuge ko atabaye!
Dore mu ncamake ibyo Paul Kagame yavuze ku gihugu cy’u burundi ; Kagame yagize ati :
«nk’uko mwanabibonye byagize ingaruka kuri bamwe mu banyarwanda… barafashwe barafungwa… bakorerwa iyicarubozo n’ubu hari abakiriyo, abahakoreraga, abahabaga n’ibindi… Bimwe byanakorwaga nko kwihimura kubera ko twavugaga twemye ko hariyo ikibazo kandi Abarundi ubwabo ari bo bakwiye gutera intambwe yo kukikemurira kuko nta wundi urenze bo wo kukibakemurira. Navuze ko turi kwakira ibihumbi by’Abarundi bari guhunga baza hano…ntabwo wavuga ko ibihumbi by’abantu biri guhunga ubusa. Ntiwavuga ngo nta kibazo abantu bari guhunga, icyo gihe waba ufite ikibazo cyo kubona ko ufite ikibazo…”
Iki ntabwo ari ikibazo twifuzaga, ntabwo twakungukira mu kibazo cy’umuturanyi, ntabwo bishoboka… ahubwo ikibazo cy’umuturanyi natwe kitubaho ikibazo…n’ubu uwo mutwaro turawikoreye…ibyo rero byo kuregana njye mbibona nk’ibya cyaana, ngo impunzi ziri gufatwamo abajya mu nyeshyambaaaa….ngo u Rwanda rubaha intwaro…ngo abana b’abasirikare…kumva za NGOs zivuga gusa zishakisha aho zabona cyangwa zakwita ko harimo ibibazo…ni ibintu bya politiki gusa…. bidafite ibihamya na bito…kandi bitanatanga igisubizo ku kibazo ahubwo bituma Abarundi bakomeza kwibaza ko ikibazo bagiterwa koko n’abandi ntibatekereze ko bakwicara ngo bikemurire ikibazo cyabo.
Ndetse ndashaka ko binasobanuka….ku cyifuzo cy’uko hari ingabo mpuzamahanga zakoherezwa mu Burundi kugarura amahoro…. ntabwo tuzaba tuzirimo…. dufite ingabo, dushobora kuzohereza ahatandukanye zikenewe ku isi kandi tukanarinda umutekano iwacu… ariko ntabwo tuzaba turi muri izo. Ndetse n’umusanzu navugaga twatanga uzaba uri mu bundi buryo…Twatanga ingabo gusa igihe tuzisabwe, nta bushobozi burenzeho dufite bwo gukwirakwiza no kubatabukeneye…icyo mucyumve. »
Kagame niwe wateye hejuru avuga ko mu Burundi hagiye kuba jenoside nk’uko yabaye mu Rwanda kugira ngo yumvikanishe ko kuba yarohereje abarwanya leta y’u Burundi i Bujumbura ari ugutabara ngo jenoside itaba, Mushikiwabo yabishimangiye avuga ko u Rwanda rutazarebera gusa ibibera i Burundi, none abategetsi b’u Burundi beretse Kagame aho babera itabi,bakaba bamaze gukubita incuro abicanyi yoherejeyo, none Kagame atangiye kubeshya ko atazohereza ingabo i Burundi kuko azi neza ko izo yoherejeyo bazigeze kubuce! Si ubwa mbere kandi ishyaka CNDD FDD ritsinda Paul Kagame, igihe Buyoya yari ku butegetsi, inkotanyi zagiye kumurwanirira ku bwinshi ariko hagarutse mbarwa kuko inyinshi Imbonerakure zazitsinze kurugamba ! Paul Kagame akaba atangiye kubona ko u Burundi atari Congo kandi ibyo kwigira umwami w’akarere (Homme Fort de la région) biri kumuca mu myanya y’intoki !
Paul Kagame amaze imyaka 21 k’ubutegetsi ahagarikiwe n’abazungu bamutuma kwica abanyafurika akabibira umutungo w’ibihugu byabo akawubashyira n’ubwo yakwica abaturage b’ibyo bihugu akabamara bose, abo bazungu baricecekera. Ubu Paul Kagame yihaye kuba umwicanyi wigize umwami, Congo yarayogogoje ariko ibihugu by’Afurika nka Tanzaniya n’Afurika y’epfo byabaye ngombwa ko byohereza ingabo zabyo muri Congo kuburyo umutungo Kagame yibagayo wagabanutse cyane, mu Burundi havumbuwe ibuye rya Nikel, iryo naryo abazungu bakaba barishaka , Kagame akaba yiyongeje manda ku ngufu yizeye ko abazungu bazamushyigikira kugira ngo abagezeho uwo mutungo w’igihugu cy’u Burundi ! Ariko se niba Kagame adashobora gukoza ikirenge muri Congo kumugaragaro, akaba ananiwe no gufata u Burundi, abazungu bazakomeza kumushyigikira mu bikorwa bye by’ubwicanyi? Nibatamushyigikira Paul Kagame bizamugendekera gute?
Igisubizo cy'ibi bibazo Kagame yaragitanze ubwe, yavuze ko azohereza ingabo i Burundi ari uko amahanga abimusabye kandi akaba yifuza ko Museveni yaguma kubutegetsi muri Uganda kuko ariwe bakorana neza muguhungabanya akarere! Ibi byifuzo bya Kagame biragaragaza ko azakomeza guhungabanya umutekano w'u Burundi kugeza ubwo leta y'u Burundi, umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA ndetse na Loni bizananirwa kugarura umutekano mu Burundi maze b'abazungu bibisambo basahura umutungo w'Afurika bagasaba ko Kagame yohereza ingabo ze i Burundi kugarura amahoro! Niyo mpamvu igihe cyose Kagame azaba ari kubutegetsi mu Rwanda ntamahoro u Burundi buzigera bubona kuko Kagame azabutangaho ingwate kugeza mu mwaka w'2050 yihaye yo gushimangira ubutegetsi bwe bw'igitugu mu Rwanda agishyigikiwe n'abazungu! ibyo bikaba bigaragaza neza impamvu ibihugu bikomeye nta kintu na gito bikora ngo byamagane Paul Kagame wigize umwami kuko bicunze ko azakomeza kubikorera akazi ko kwica abanyafurika!
Amateka niyo azaduha ingaruka ubutegetsi bwa Kagame buzagira muri Afurika yose!
Ubwanditsi