Rwanda : Ni izihe mpamvu zitumye Paul Kagame asohora ikote rye ritekinitse ngo n’itegeko nshinga mbere y’umwaka w’2017 ?
/http%3A%2F%2Fwww.imirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2Fperezida-kagame-1.jpg)
[Ndlr: Abafite igihe n’imbaraga zo gupfusha ubusa, bari kwirirwa basakuza mu Rwanda no hanze yarwo. Izo NGARUZWAMUHETO zirirwa ziririmbira umuhisi n’umugenzi ngo ziri guhamagarira abaturage kuzitabira itora ry’ikinamico rya referandumu yo kwemeza itegeko ritekinitse ryemerera Paul Kagame kuzagwa k’ubutegetsi nyuma y’umwaka w’2017! Abanyarwanda bakurikiranira hafi ibikorwa by’izo nkomamashyi barumiwe, kuburyo bemeza ko ibirimo bikorwa mu Rwanda ari amahano azabyara andi mahano ! Birazwi ko imibare y’icyegeranyo cyose cy’itora rififite ibitse muri mudasobwa ya komisiyo y’amatora, icyo cyegeranyo kikazashyirwa ahagaragara ku italiki ya 18/12/2015. Ariko se ko icyo cyegeranyo cyarangije gukorwa ni impamvu ki FPR Kagame idaha abaturage amahoro ? Umusesenguzi w’ibiri kubera mu Rwanda yabikoreye isesengura, bitewe n’uko nawe ari imbere mu gihugu agerageza gukoresha amagambo y’ibisingizo kugira ngo adacibwa umutwe, ariko ukuri kose yarakuvuze ! Birabe ibyuya…]
Inama y’abaminisitiri yo kuwa 11/12/2015 yemeje ko amatora ku ivugururwa ry’itegekonshinga azaba taliki 17 ku banyarwanda baba hanze no kuri 18 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu, ndetse Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ihita itangaza ko yiteguye. Muri Politiki, nta kimeza ibamo. Ikintu cyose kigira impamvu kandi usanga zishamikiranye.
Ni iki gitumye Referendum yari yiteguwe byibuze mu kwa kabili 2016 iza muri uyu mwaka? Mu mpamvu zishoboka, harimo izifite icyo zipfana n’ibihe turimo byaba mpuzamahanga ndetse n’ibya hano imbere mu gihugu. Ku buryo ubwo aribwo bwose, ntihari kubura ababangamira ko itegekonshinga ryahinduka bakoresheje uburyo ubwo aribwo bwose. Ikindi kandi mu bari kubabangamira hakabamo abanyarwanda haba abari mu gihugu cyangwa se abari hanze yacyo hiyongereyeho n’ibihugu mpuzamahanga.
Muri Politiki rero, habaho gucungana n’abo abaribo bose babangamira gahunda yawe cyane cyane ukiga neza igihe gikwiriye ushobora gushyiramo iyo gahunda. Muri 2007, ubwo u Rwanda rwinjiraga muri Kongo mu ntambara ya Umoja Wetu rwafatanyagamo na Leta ya Kongo guhashya umutwe wa FDRL, ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka ubwo Perezida wa mbere w’Umwirabura ufite inkomoko muri Afurika yarimo arahirira kuyobora Amerika. Itangazamakuru ryose ry’isi ndetse n’abandi banyamatsiko imitima yabo yari kuri Washington. Nta kinyamakuru na kimwe cyagaragayemo inkuru y’itangira ry’uru rugamba!
Dore zimwe mu mpamvu zaba zitumye referendum yihutishwa:
1. Amahanga ararangaye

Ikindi ni uko ibihugu by’i Burayi bicumbikiye benshi mu batavuga rumwe na Leta ya Kigali ubu bifite ibibazo bikomeye by’iterabwoba. Biragoye rero ko byabafasha kuzimya uwabo kandi nabyo bitorohewe.
2. Ibibazo by’umutekano biri mu Burundi
N’ubwo ntawifuza ibyago by’umuturanyi, kugeza ubu ibibazo by’umutekano mucye uri mu Burundi hari aho bisa n’ibifasha u Rwanda kwikomereza inzira. Amajyaruguru y’u Burundi ahana imbibe n’uturere 6 tw’u Rwanda ( Kirehe, Bugesera, Ngoma, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru). Bamwe mu baturage b’utu turere bafitanye amasano ya hafi n’abo hakurya mu Burundi ndetse ahenshi utarashatse yashyingiyeyo. Uyu mupaka kandi ukaba utari kure y’uturere twa Muhanga, Kamonyi ndetse na Nyamagabe.
/http%3A%2F%2Figihe.com%2FIMG%2Fjpg%2Fphoto_nigera.jpg)
Ariko se uwashaka kuzana iyi turufu yo kurwanya amatora asaba abaturage guhunga yababwira ko berekeza he? Muri Kongo ntihashoboka, muri Uganda ntibyakunda, Muri Tanzaniya n’abariyo iherutse kubirukana. Abasanzwe bahunga bigateza umwuka mubi ni abegeranye n’u Burundi none muri iyi minsi Abarundi b’amoko anyuranye bari mu Rwanda!
3. Manda z’abayobozi b’inzego z’ibanze
Abayobozi b’uturere ku nzego zose manda yabo irarangirana n’ukwezi kwa 12. Ni byiza rero ko ba Meya na ba Visi Meya basiga bakurikiranye uko amatora ya Referendum yagenze aho kumara gutoresha abashya ukanabashinga gukurikirana andi matora mu baturage bayobora.
4. Ibihe by’impera z’umwaka tugezemo
/http%3A%2F%2Fwptest.uqtr.ca%2Fwp-content%2Fuploads%2F2014%2F12%2FPeresNoel2014.jpg)
Ibi kandi bijyana n’uko no ku isi hose abaturage baba bibereye mu minsi mikuru kurusha uko wabajyana mu bintu bitabafasheho cyane nyamara bari kwitaho iyo baba nta bindi bahugiyemo!
5. Ibiri gusabwa abanyarwada biroroshye, nibo babyisabiye kandi amatora mu mahoro amaze kumenyerwa
Mu bindi bihugu aho abaperezida bagerageje kongera manda abaturage bagiye mu mihanda hamwe na hamwe barabyanga, ahandi biba ku gahato. Mu Rwanda ho byabaye agashya n’isi itari yiteze kuko abaturage nibo bisabiye ko ingingo ibangamira Perezida Kagame kongera kwiyamamaza yava mu itegekonshinga, bityo n’izindi ngingo zari zibangamye zivamo.
N’ubwo hari abavuze ko abaturage bahatiwe kubisaba niba byarabaye koko nabyo ni politiki yo hejuru. Kuba rero abanyarwanda nabo barashakaga ko rihinduka biha amahirwe utegura itora ko n’iyo yarishyira ejo mu gitondo ryakwitabirwa.
Umuryango