Rwanda : Kamarampaka 2015 – Ubwami muri Republika.

Publié le par veritas

Kuba umubeshyi ruharwa uri umuntu mukuru biteye agahinda!

Kuba umubeshyi ruharwa uri umuntu mukuru biteye agahinda!

[Ndlr: "Ni mundebe uko meze uku , munyitegereze neza, mubona koko ndi umuntu ukeneye manda ya gatatu? Murabona n'uku meze koko ndi umuntu ushobora guhindura itegeko nshinga?..." Aya ni amagambo Paul Kagame yagiye asubiramo kenshi ayabwira abanyamakuru ashaka kumvikanisha ko ari umunyakuri, ko amahanga yose agomba kumwizera, ko azatanga ubutegetsi mu mahoro kandi akubahiriza itegeko nshinga! None birangiye itegeko nshinga arikubise incuro akaba yarishyiriyeho itegeko ry'ubwiru ritekinitse, isi yose ibonye ko Paul Kagame avuga ibinyoma gusa! Ese kuba Paul Kagame yarahawe u Rwanda n'abazungu bamufataga nk'intwari, ubu akaba agiye kubusoza ari SEMUHANUKA BIZAMUGWA AMAHORO? Ese abanyarwanda bo bizabagwa amahoro? Umwanditsi w'inkuru ikurikira aratubwira uko abibona].

Nkulikije  ibimaze kuvugwa byose muli  iyi minsi  ishize  kw’itekinika  ry’itegekonshinga rya Republika  y’u Rwanda  bikozwe  n’inteko  imitwe  yombi  mu kwaha kwa  FPR; iryo  tekinika  rikaba  rishorejwe  kuli  Kamarampaka  yahatiwe  abanyarwanda  ngo  bayemeze  banga  bakunze  kugira ngo  bitange  uburenganzira  ndakuka  kuli  Prezida  Paul  Kagame  bwo  kuzakomeza  kuyobora  u  Rwanda  nyuma  ya  mandat  ye  muli  2017, aho  azaba  ayobora  nk’umwami  kugeza  ashizemo  umwuka;  nk’abanyarwanda  tuzi  amabi  yose  yaranze   igihugu  cyacu,  uko  ubutegetsi  bwagiye  busimburana  ntidushobora  kwihanganira  gukomeza  kujya  twibaruka  dushyingura  imburagihe!!

Ni  muli  urwo  rwego  duhagurutse  twivuye  inyuma  mu  kwamagana  iyi  turufu  yindi yadutse  dukomeje  gukururirwa  na  FPR, tukaba  dutakambira  amahanga  n’inshuti  z’u Rwanda  mu  kudufasha  kwamaganira  kure  iyi Kamarampaka  imaze  gutorwa  kubudoderwe  bw’ umuntu  umwe  Paul  Kagame  mu  rwego  rwo  gukomeza  kuboha abatavugarumwe  nawe  aho  kuba  indorerwamo  ya buri  munyarwanda  wese!

Banyarwanda, Banyarwandakazi , nkuko  byagaragaye  mu  ijoro  ryo   ku  wa  18/12/2015, iyi  Kamarampaka  yaranzwe   n’ uburiganya  bukabije  nkuko  byari  byapanzwe  na  commission  y’igihugu  y’amatora, iyobowe  na  Prof.  Kalisa  Mbanda,  yifashishije  abakoranabubingwa  bakomoka  muli  ya  mashyaka  ari mu kwaha  kwa  FPR uko  ari 10  baraye  inkera  muli Stade  Amahoro  bagerageza  kubarura  no  kujonjora  impapuro  zose  zatoye  OYA   no  guhita  bazirigisa  kugira ngo  hatagira  uzica  iryera! Kuburyo  nta  munyamakuru  wari  wemerewe  kuhagera  muli  ayo  masaha  y’ijoro  igikorwa  nyamukuru  cy’uburiganya  kitararangira;  hari  umunyamakuru  wa  Radio 10  yigenga  wabinjiranye  agerageza  gufata  amafoto  na  caméra  aliko  bamumenye  yerekejwe  iya  Gereza  nyuma  Patron  we ari nawe  washinze  Radio10  akaba  ari na musaza  wa  Mme  Jeannette  Kagame  aza  kumugombora  aliko  ntibyari  bimworoheye , muriyumvira  namwe  iyaza  kuba  ari mwene ngofero!

Banyarwanda,  Banyarwandakazi, cyane  cyane  abatuye  mu  Rwanda, baca  umugani  ngo ‘’Uwiringiye  ijosi  rimubyalira  umwingo’’, murarye  muri  menge!  ibi  bihe  turimo  ntibyoroshye! Aho  kugira ngo  tuzabyicuze  ko twahemukiranye  tugambanirana  ndumva  twahitamo  kudakulikira  ibibi  tubibona  inzira  zikigendwa!  Kuko  bavuga  nanone  bati: ’’Nyamwanga  kumva  ntiyanze  no  kubona’’! Muragowe  rero! Uwo  bizabazwa  ntaziririremu gihe  bikomeje  kugaragara ko  Prezida  Paul  Kagame  atagifite  imbaraga  n’ubushobozi  bwo  guhangana  n’ibibazo  by’igihugu  kubera  ko  byamaze  kumubana  uruhulirane  kubera  kutagirwa  inama  n’abandi , bikaba  bimaze  kugaragara ko  ari  hafi  kwambarira  incocero  aho  yambariye  inkindi.

Jye  numva  inama  namugira  ari  ukurekura  ubutegetsi  nyuma  ya  mandat  ye  ya  nyuma  muli  2017  akanabitangariza  abanyarwanda  n’abanyamahanga  hakiri  kare  kugira ngo  yirinde  kandi  arengere  n’umuryango  we  by’umwihariko, ninaho  azaba  asigasiye  ku buryo  burambye  ibyo  yagezeho  mu  iterambere  ry’igihugu  muli  rusange  naho  ubundi  yaba  agiye  gusiga  abanyarwanda  mu kaga  gakomeye!!  Erega  ntawakwirengagiza  ko  kugeza ubu  Prezida  Paul  Kagame  ariwe  kibazo  k’ingutu  kiremereye  igihugu  cyacu!  Umugabo  utagira  impuhwe  byongeye  ntagirwe  n’inama!

A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
Source: amakuruki.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Kagame ni fake, that is all.
Répondre
N
Ariko mbaze interahamwe za bahutu ubundi imyaka 21 amaze ayobora byo mwarabishakaga cg nubundi yayobora Atari kubushake bwanyu.kuvuga rero ngo sezera urengere umuryango wawe hahaha.ubundi se tubayeho kuko mutwifuza ?tuzayobora paka mwemeye.
Répondre
I
Erega bavandimwe ntimute igihe cyanyu mugira inama kagame,ibi byose ntimugirengo ntabizi,ahubwo amaraso yamennye yarangije kumuhuma umutima. Inkunguzi y'inkware.
Répondre
K
Ndabananiye,

Komera cyane yewe Ndabananiye we! Akaga kabaho hakabaho nibirenze akaga a ibyo bene kanyarwanda bahuye nabyo, bahura nabyo kuva muri 1990 kugeza uyu munsi abo bazungu beretse twese abanyarwanda abo baribo nibyo bifuza kugihugu cyacu nabaturarwanda bose. Nagasuzuguro gakabije cyane abanyamerika basuzuguye abanyarwanda kandi bakomeje gusuzugura abanyarwanda uwo mwicanyi wabo kagome bakagombye kumujyana ahandi bakamukura mugihugu cyacu. Abanyamerika bagaruye mu Rwanda, ubukoroni, gihake, ubuja nubugaragu, iwabo umunyafrika nigiri bwa, nikintazi, umunyafrika kuri abo bazungu iwabo ba urebe nko kureba amabyi. None reba uko batugiriye igihugu. abanyarwanda barishwe, baricwa, bahigwa bukware mu bihugu byose byo kwisi, abanyarwanda babyinishijwe muzangaye kubera amerika na FPR / inyenzi /inkotanyi , umunyarwanda yahindutse inkoko zibagwa, umunyarwanda yahindutse iciro ryimigani kwisi, umunyarwanda yahindutse igicibwa ngaho za Canada bagatanga ubuhungiro kubanyarwanda barangiza bakabagarura ikigali ngo nibacibwe imitwe, aho za amerika ihuriro ryamarozi yose abaho kwisi utishwe nuburozi yitwa igicibwa mu gihugu cyose cya amerika uwo ariwe wese arica ntarubanza kumunyarwanda wiciwe muri amerika niyo mategeko yatanzwe kukunyarwanda wahahungiye.
Benekanyarwanda mwese intwari zarananiwe naho intwarane. Mwene ngofero ukiriho rengera amagara yawe, tabara ubuzima bwawe, ihagarareho ntutinye icyo aricyo cyose, rengera abawe, ihangane muri byose. Badutsembeye gushira kwisi haba mu Rwanda ninyuma y'urwanda hagarara kigabo, hagarara bwuma, kibeho yose yagariwe na Loni mu kuyitsembatsemba, amakambi yose yimpunzi muri Congo yari agizwe na million 6 zimpunzi zaratsembwe bagarikiwe na Loni ngo nibatsembatsembe hatagize numwe urokoka, uwabacikiye mwishyamba ryinzitane MONUSCO iba irashinzwe ngo ihige bukware yice, itsembatsembeho kwisi. Niba ukiriho reka gutega agakanu ngo bateme kirazira irwaneho aho uri hose, ntihagire ukangwa na Rutuku kirazira, tugomba kwereka buri wese utwica, uduhiga ko nawe ava amaraso nkayabandi niyica umwe twice batanu cg twice icumi. Igihe niki cyo kwitabara.

Répondre
N
@Munyarukorogotwa
Ziliya miliyoni 12 wariye wowe na Kagame zizagukorogoshora kugeza usaze ; mbere yo gusanga Nkunda i La Haye.
Répondre
A
Fpr n,abayoboke bayo bose bazahabwa umudali wo kwica niba ubaho,dukunda kuvuga Kagame ngo ni umwicanyi ariko siko bimeze ni agatsiko kose aho kava kakagera,donc ni ukuvuga ko Fpr yica k,urusha aba Nazi
Répondre
M
Jye uyu mugabo Kagame mbona ntacyo twamugereranya kuko ntabundi twigeze tubona ukunda igihugu n'abenegihugu nkawe.
Niba Kayibanda wazanye ubwicanyi mu gihugu na Habyalimana wacagamo ibice abenegihugu akagena abagomba kwicwa n'abacirwa ishyanga barayoboye kugeza batuye igihugu mu icuraburindi se kuki urajwe ishinga n'icyateza umunyarwanda imbere atatuyobora.

Tureke ubuhezanguni kuko umuntu ni nk'undi. Naba nawe yigomwe ubusore bwe aza guhagarika génocide twari twahuye mu nzirakarengane.
Répondre
G
@Ibrahim
Iyo ngegera yanyu ko yafashe karacinikofu ikica abantu kugirango itegeke uwayitoye ninde wa kigolyi we ari wowe . Wari wasara mutararutswa miliyoni 12 mwishe . wowe na Kagome muri ibikonoshwa.
Répondre
C
Kwamagana ni byo; ariko gerageza muve mu magambo mujye mu bikorwa kuko imyaka ibaye myinshi. Ayo mahanga nayo mutakambira ntacyo yabafasha mu gihe atarimo kureba aho mugejeje urugamba rwo kwikuraho ingoyi. Kandi ikibazo ntabwo ari Kagame nkuko ubivuga, ahubwo ikibazo ni FPR n,abayigize.
Kwigaramira i Burayi ntacyo bifasha hanini mu gukuraho igitugu kiri i Kigali. Nimwegere igihugu mukibohore muri haf,i abandi muri ndani hagati mu gihugu.. Gukomeza witwa impunzi ni agasuguro kabi.
Répondre
I
Muri abo gusekwa gusa, ni kenshi nababwiye kuva mu bugoryi mukaza mukubaka igihugu cyanyu ariko ntimwumva! ese ninde HE president wacu dukunda yabujije kuza kuyobora? abashaka gutegeka muzaze 2017 mwiyamamaze maze nimutorwa muzategeke nababwira iki!!! hhhhhh gusa muzizanire abo kubatora kuko twe dufite uwo twahisemo rugikubita tubwira akatwumva.
Répondre
K
igihugu ntabwo ari icy'umuntu niba wowe waremeye kuba ihene y'umuntu umwe abaga,afungurira igihe ashakiye hari ababyanze kandi biyemeje kubirwanya
Iminsi niyo mucamanza w'isi
G
Ariko se, Kagame mumushaka ho iki ? Abanyarwanda bamwemereye kubategeka.
Umva abahungu baba bazi umutwe !

Ibyo mwagombaga kubikora cyangwa kubyandika, abanyarwanda bataramwemerera.

Niba uvuga ngo harimo FAKE, yerekane utange ikirego.

Icyo abantu bareba ni RESULTAT ntabwo ari za RUMEURS.
Igumire mu mwobo wawe, utegereze uzahanura indege ya Kagame…
Muri make uzagukorera akazi.

Abazungu nabo bafasha uwifashije.

Umwaka mushya muhire kuri twese.
Répondre
U
kuki koko abanyarwanda....politike yatwihishe....ntabwo umunyapolitique wita kubyo avuga ahubwo ureba ibyo akora....none se ibikorwa bya kagame ....tibyerekanaga neza ko azigundiriza ku butegetsi...kagame se ni ryari yavuze ukuri ....umunyapolitique uhuza ibikorwa bye ningiro aba ari faux ...aba ari ikigwari ....aha niho rukokoma na kagame bahurira..abacangira ...naho kagame ntimukamubeshyere ...yivugiye ko we yambuka ...ikiraro.. ari uko akigezeho....natwe rero...burya twagombaga kugitema atarakigeraho ...ngo yambuke.....
Répondre
D
Izo nama muzigire Nkurunziza!
Répondre
N
NAVUZE KO ABANTU BATEJE INTAMBARA MU RWANDA BALI BIZEYE IMBARAGA ZO KUYITSINDA BATARATANGIRA NO KUYIRWANA.
ABADUCOLONIJE BAZI IBY'ABAHUTU N'ABATUTSI BIRENGAGIJE AMAKIMBIRANE YO MULI 1959 MAZE BARACULIKA BAJYA KU GIHANDE CYA BENE RWABUGILI BIYIBAGIJE KO UMUJINYA WO KWAKWA IZINA RYABO RY'IBIMANUKA UTASHIZE HABA NO KU RUBYARO RWABO.
UMWAKU TUGIRA NUKO USA YABYIVANZEMO NA NUBU IKIBINNYAMO KANDI NTACYO IZI KU MATEKA YACU.
ABAHUTU BARAFUYE ALI BO BENSHI KURUSHA ABETUTSI.
ABAHTU BARAHUNZE ALI BENSHI KURUSHA ABATUTSI.
IBIKORWA BYO GUTEGURA UBWICANYI BUKOMEYE BWATUMYE N'ABANTU BATAGIRA INGANO BAHUNGA ABANDI BAKICWA NJYE NVUGA KO NYIRABAYAZANA NI ABATUTSI.
KUKO IYO BATAZA KWICA HABYALIMANA BABIFASHIJWEMO NI IBIHUGU BIKOMEYE IZO GENOCIDES NTIZALI KUBAHO.
IYRO KINAMICO KAGAME ALIMO AKORA AHENERA ABANYARWANDA NTILIBA RILIHO.

KU GIHANDE CY'ABANYARWANDA BATAVUGA RUMWE NULIYA WATWORETSE AKABA ASIGAYE ASHINYAGURA,MBESE MWE MULIHE?
RNC NIZE IKORANE N'ABANDI AIKO YIJONJOREMO ABAFITE AMARASO KU NTOKI. ABAHUTU B'INDUGA NA GITARAME ESE MULACYALI MULI YAYANDI?
ESE MUPFA ICYI?
MUHAGAZE MUTE?TURAVUGA NGO ABANYARWANDA BEMEYE UBWAMI.
TWESE DUSHYIZE HAMWE NIBA TUDASHOBOYE KWEREKA AMAHANGA KO KERA KABAYE IBILI KUBERA MU RWANDA TUTABISHAKA UYU MUNSI NEJO, NATWE UGUTORWA KWA KAGAME TUGUFITEMO URUHARE.

TWARAHUNZE KUGIRANGO DUKIZE AMAGARA YACU, ALIKO NTIBYATUBUJIJE KWICWA NO GUHIGWA BUKWARE NI ISI YOSE KANDI BAZI UKULI.
IYO UTIRWANYEHO SI MU PAKISTANAIS UZAKURWANAHO.
POLITIKI YI IKINYOMA YASHYIGIKIWE MU RWANDA DORE IMYAKA IMAEZE KUBA 21 UWAYIJYANA MU BUBILI, CYANGWA SE MULI USA, CANADA UBWONGEREZA , ISRAELI IBYO BIHUGU NTIBYAYEMERA.
KUKI TUGOMBA KWEMERA UBUCOLONI BWA KIRIMBUZI BW'UBUNDI BWOKO ?