Burundi : Imiryango yibumbiye muri "Halte au 3ème mandat" yitandukanyije na CNARED
Iryo shyirahamwe ry’imiryango yigenga mu Burundi ryitandukanyije na CNARED kugirango rishobore gukomeza urugamba rwo guharanira demokarasi n’ubutebara mu gihugu cy’u Burundi; kwitandukanya na CNARED bikazatuma iryo shyirahamwe ry’iyo miryango rishobora gukora ibikorwa byaryo mu bwigenge no mu bwisanzure bwuzuye ntawe urikoreyemo.
Ishyirahamwe "Halte au 3ème mandat" nk’urugaga rwigenga rurahamagarira impande zose ziri mu biganiro bya politiki (bizatangira kuri uyu wa mbere) muri Uganda kwirinda ikintu cyose cyatuma bumvikana ko Pierre Nkurunziza agomba kuguma kubutegetsi. Ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP biremeza ko intumwa zose zatumiwe muri ibyo biganiro zerekeje muri Uganda kuri iki cyumweru, bikaba biteganyijwe ko ibyo biganiro bizayoborwa na Museveni bikazabera Entebbe aho Museveni afite inzu nini.
Nubwo bivugwa ko impande zose zihagarariwe, biragaragara ko imiryango itegamiye kuri leta mu Burundi kandi ari nayo yakoze imyigaragambyo, idahagarariwe muri ibyo biganiro. Intumwa za leta y'u Burundi zihagarariwe na Agathon Rwasa na Charles Nditije.
Source : médias Burundi.
Publicité