U Rwanda rwiteguye kuganira n’u Burundi kuri FDLR leta iyobowe na Nkurunziza itakiriho!
Mushikiwabo Louise yatangarije ikinyamakuru « igihe.com » ko mu gihe cyose u Burundi buzaba buvuye mu bibazo bya politiki bibwugarije muri iyi minsi, u Rwanda rwiteguye kuganira nabwo ku kibazo cya FDLR bivugwa ko yambutse umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikerekeza muri icyo gihugu ! Iyi mvugo ya Mushikiwabo ikaba ica amarenga y’uko u Rwanda rutegereje indi leta nshya mu Burundi bagomba gukoresha icyo bashaka kandi igomba kubafasha kurwanya abahutu (FDLR)!
Mu masaha ya nyuma ya saa sita yo ku cyumweru taliki ya 23/11/2015, ibisasu 3 biremeye byarashwe kuri radiyo na televiziyo by’igihugu cy’u Burundi (RTNB) muri gahunda yo gusenya iyo radiyo ; ibisasu 2 byaguye hafi y’ibiro by’iyo radiyo naho igisasu kimwe kigwa kuri anteni isakaza amajwi n’amasuhusho ariko iyo antene yateweho igisasu ikaba itagikora. Igisenge cya RTNB cyarangiritse kubera ibyo bisasu, kugeza ubu abagaba ibitero mu Burundi akaba ari abagome bavuye mu Rwanda (nk’uko byemejwe na Kagame). Uretse icyo gitero kibasiye RTNB hirya no hino mu bice binyuranye by’umujyi wa Bujumbura harara havuga amasasu, mu gitondo hagatoragurwa imirambo y’abantu bishwe. Inkuru z’uko perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ashobora kwicwa nazo zikomeje kuvugwa cyane mu gihugu cy’u Burundi.
Leta y’u Burundi ndetse n’itangazamakuru n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kwemeza ko abagome bari gukora ibyo bikorwa bibi mu Burundi harimo abanyarwanda bafatanya n’abarundi bahungiye mu Rwanda. Raporo nyinshi z’imiryango mpuzamahanga n’ubuhamya bw’abantu banyuranye byemeza ko Leta y’u Rwanda ifata urubyiruko rw’abarundi ruri mu nkambi zinyuranye z’abarundi ziri mu Rwanda, ikajya kuruha imyitozo ya gisilikare mu rwego rwo kujya kurwanya leta ya Pierre Nkurunziza. Leta y’u Burundi yemeza ko mu mirwano ibera i Burundi harwanamo abarundi boherejwe na leta y’u Rwanda bitwaje indangamuntu mpimbano z’icyo gihugu, ndetse ngo ibyo bimenyetso u Burundi bwabishyikirije Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano.
Ubwo yakoreraga uruzinduko mu gihugu cy’Ubudage, Mushikiwabo yabwiye ikinyamakuru « Die Tageszeitung » cyo muri icyo gihugu, ko ubwo ibibazo mu Burundi byatangiraga, abarwanyi ba FDLR bambutse umupaka bava muri Kivu y’Amajyepfo berekeza mu Burundi. Ambasaderi Edouard Bizimana w’igihugu cy’u Burundi mu Budage yahise ashyira ahagaragara itangazo ribeshyuza ibyavuzwe na Mushikiwabo, agaragaza ko nta FDLR iba mu Burundi kandi ko ntanizigera ihaba nk’uko byatanzwe muri raporo y’akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’ibihugu by’Afurika byo mu karere k’ibiyaga bigari ariwo CIRGL; ambasaderi w’u Burundi akaba yaragaragaje ko u Rwanda rwanze ko ako kanama kajya gusuzuma amakuru y’uko u Rwanda ruha imyitozo ya gisilikare impunzi z’abarundi zahundiye muri icyo gihugu kuko ruzi neza ko ibyo birego ari ukuri.Bitewe ni uko u Burundi bwatanze ikirego mu muryango w’abibumbye, u Rwanda rukaba rushaka kujijisha kugira ngo ibyo guha imyitozo ya gisilikare impunzi bireke gukurikiranwa ahubwo rukomeze kugaba ibitero bya gisilikare byo gukuraho leta y’u Burundi. Biratangaje kuba Mushikiwabo yemera ko leta y’u Burundi ifite ibibazo bya politiki kandi akavuga ko ibyo bibazo byongerwa n’uko FDLR iri mu Burundi, nyuma akongera kuvuga ko azavugana na leta y’u Burundi ibibazo bya FDLR ari uko iyo leta yikuye muri ibyo bibazo, ibyo birashaka kuvuga iki ? None se uzabona umuntu afite virus mu mubiri imutera uburwayi, noneho umubwire ngo uzamuha umuti w’iyo virus ari uko iyo virus yayikize ? Kugira ngo u Burundi bugire amahoro ni uko Mushikiwabo yasaba ko ikibazo cya FDLR mu Burundi gikemuka niba azi neza ko iyo FDLR ihari koko kandi akemera ko amahanga aza gusuzuma ibibazo by’impunzi z’abarundi u Rwanda ruha intwaro mu kujya guhungabanya umutekano w’u Burundi !
Iyo Mushikiwabo avuga ko leta y’u Rwanda izavugana n’iy’u Burundi ikibazo cya FDLR ari uko u Burundi bwavuye mu bibazo, byumvikana neza ko Mushikiwabo ari guca amarenga y’uko u Rwanda ruzongera kuvugana na leta y’u Burundi ku bibazo byo kurwanya abahutu ari uko leta ya Nkurunziza itakiriho ! Leta ya Paul Kagame yagerageje kugaba igitero cya gisilikare ku manywa yihangu ku gihugu cy’u Burundi yitwaje ko igiye kwirukana FDLR birayinanira kuko u Burundi bwahise bugaragaza ko FDLR itari muri icyo gihugu; none ngo u Rwanda ruzajya gushaka FDLR i Burundi ntabibazo bigihari ! None se bazaba bagiye kuganira ibya FDLR gute kandi ntabibazo u Burundi buzaba bufite? Niba leta y’u Rwanda ibona ko idashobora kuganira na leta y’u Burundi muri iki gihe hari umutekano mucye ikibazo cya FDLR, ni uko u Rwanda ruzi neza ko FDLR itari mu Burundi kandi ko atariyo itera umutekano mucye mu Burundi !Abakurikiranira hafi ibibazo byo mukarere basanga igihugu cy’u Burundi kitazigera kibona amahoro igihe cyose ubutegetsi bwa Paul Kagame buzaba bukiriho mu Rwanda, ababibona ukundi nabo babisobanurira abasomyi b’uru rubuga rwa veritasinfo!
Ubwanditsi.
Publicité