Umuryango wa EAC uzakomera ahamana! U Burundi bwahagaritse abadepite babwo baje mu nama ya EALA i Kigali
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) Hon Dan Kidega yatangaje ko mbere y’uko imirimo y’iyi Nteko itangirira i Kigali, yakiriye ibaruwa y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi imumenyesha ko abari bayihagarariye batakiri intumwa za Bujumbura.
Abadepite bahagarariye u Burundi mu Nteko ya EALA ni Jeremie Ngendakumana, Martin Nduwimana, Yves Nsabimana na Frederique Ngenzebuhoro. Hon Kidega yabwiye abanyamakuru i Kigali ko izi ntumwa za rubanda zari zaje ziturutse i Burundi ngo Inteko y’u Burundi yandikiye EALA imenyesha ko aba badapite bashobora gutakaza imyanya yabo mu Nteko.
Uyu muyobozi ariko avuga ko aza kubanza kugirana inama n’aba badepite b’i Burundi basanzwe muri EALA mbere yo gusubiza ab’i Bujumbura bamwandikiye. Fred Daniel Kidega yagize ati “Maze igihe nakiriye ibaruwa, ndagira ngo mbishimangire ko Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, amenyesha ko abadepite 4 baturutse mu Burundi bagiye kubura imyanya yabo. Nanditse nsubiza Perezida w’Inteko y’u Burundi, …ndasaba nkomeje aba badepite bireba kuza mu biro tukabiganiroho, kandi nandikiye n’Akanama ka EAC (CTC) ni ko gafite umwanzuro wa nyuma.”
Nyuma yo guhura n’aba badepite nk’uko nabisabwe na CTC turafata imyanzuro tuzamenyesha Inteko na Guverinoma y’u Burundi. Ati “Nk’Umukuru w’Inteko ya EALA ndashimangira kandi ko nzarinda ubumwe bw’abagize Inteko ya EALA.”
Imirimo y’inama ya EALA izateranira i Kigali kuva kuri uyu wa mbere kugera tariki 04 Ukuboza 2015 iziga ku mishinga y’amategeko yo kubungabunga amashyamba no kuyakoresha hamwe n’itegeko rireba uko Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wahangana n’ibiza.
Umuseke