Putine ntiyumva ukuntu igihugu cya Turukiya cyamuteye icyuma mu mugongo mu ntambara yo kurwanya ibyihebe !
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24/11/2015 nibwo leta y’igihugu cya Turikiya yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zarashe indege y’intambara y’igihugu cy’Uburusiya bitewe n’uko iyo ndege yari yavogereye ikirere cy’icyo gihugu ku mupaka uhuza Turukiya na Siriya. Igihugu cy’Uburusiya cyo gitangaza ko iyo ndege yarasiwe mukirere k’igihugu cya Siriya.
Ministre w’intebe w’igihugu cya Turukiya Bwana Ahmet Davutoglu asobanura ko ingabo z’igihugu cya Turikiya zafashe icyemezo cyo guhanura indege y’intambara y’igihugu cy’Uburusiya yo mu bwoko bwa Sukhoï Su-24 kuko yari yavogereye ikirere cya Turikiya ; ministre w’intebe wa Turikiya yashimangiye ko ingabo z’igihugu zakoze akazi zishinzwe ko kurengera ubusugire bw’igihugu. Perezida w’Uburusiya Vradimi Putine yavuze amagambo akarishye nyuma y’icyo gikorwa cy’ingabo za Turikiya zahanuye indege y’ingabo z’igihugu cye. Putine yagize ati : «Ntabwo niyumvisha ukuntu Turikiya yaduteye icyuma mu mugongo muri iyi ntambara turwana n’ibyihebe, ibi bikaba byerekana ko indege y’igihugu cyacu yahanuwe n’ibyitso bishyigikiye ibyihebe turwana nabyo. Iki gikorwa kibi cyo kurasa indege yacu kigomba kugira ingaruka mbi kubagikoze».
Hagati aho abaturage benshi bo mu mujyi wa Moscou bagiye kwigaragambiriza imbere y’ambasade ya Turukiya iri mu Burusiya. Umwe muri abo bigaragambya yagize ati : « iraswa ry’indege y’Uburusiya ryambabaje cyane, akaba ariyo mpamvu naje muri iyi myigaragambyo kugira ngo mbwire leta ya Turikiya ko igomba kuryozwa icyo gitero yagabye k’Uburusiya ». Abigaragambya bari bitwaje ibyapa bisaba leta y’Uburusiya kwihorera kuri Turukiya. Igihugu cya Turukiya kikaba cyahamagariye umuryango wo gutabarana wa OTAN kuyitabara kuko ari umwe mu banyamuryango bawo maze ihita igeza n’ikirego muri ONU irega Uburusiya ko bwavogereye ikirere cyabwo !
/http%3A%2F%2Fs1.lavenircdn.net%2FAssets%2FImages_Upload%2FActu24%2F2015%2F11%2F24%2F269b409a-92b2-11e5-8be8-f34fe94ad6f8_web_scale_0.5363637_0.5363637__.jpg%3Fmaxheight%3D380%26maxwidth%3D568%26scale%3Dboth%26format%3Djpg)
Abasilikare babiri b’uburisiya bari muri iyo ndege bagize ibibazo : umwe yahise yitaba Imana undi akaba yaburiwe irengero, ariko hakaba hari amakuru avuga ko yafashwe bugwate n’umutwe urwanya perezida w’igihugu cya Siriya. Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota itanu yanyuma ya saa sita, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa « The Guardian » cyatangaje ko indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’ingabo z’Uburusiya yarashwe n’indege y’intambara y’ingabo za Siriya, abasirikare 10 b’igihugu cy’Uburusiya bari bayirimo bahita bitaba Imana. Iyo kajugujugu yarashwe ikaba yari kumwe n’izindi zari zigiye kureba aho indege y’Uburusiya rashwe yaguye. Icyo gikorwa cyo kurasa kajugujugu nacyo kikaba kirimo urujijo rukomeye kuko ingabo za Siriya ntizishobora kurasa indege y’Uburusiya kandi biri gufatanya urugamba !

Perezida w’Ubufaransa François Hollande akaba yagiye kureba perezida Barack Obama w’Amerika kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kurwanya ibyihebe byo muri Syria no muri Irak, Hollande akaba yitegura no kujya kubonana na perezida w’Uburusiya kugira ngo ibihugu by’ibihangange bihurize imbaraga hamwe zo kurwanya ibyihebe byo muri leta ya IS. Ikibazo gitangiye kwigaragaza ni uko Uburusiya bushyamiranye na Turikiya kandi icyo gihugu gihuriye mu muryango umwe n’igihugu cy’Ubufaransa na leta zunze ubumwe z’Amerika wo gutabarana ariwo OTAN. None se niba igihugu kimwe muri uwo muryango gishyamiranye n’Uburusiya, ibihugu biwugize bishobora gufatanya n’Uburusiya kurwanya umwanzi umwe ? Twizere ko amateka azaduha igisubizo niba atari intambara ya 3 y’isi itangiriye muri kariya karere!
Ubwanditsi