Tanzaniya : Ihererekanywa mu mahoro ry’ubutegetsi hagati ya Kikwete na Magufuli ryabaye urugero rwiza kubandi banyafurika !
Publicité
Iyimikwa rya perezida mushya w’igihugu cya Tanzaniya ryabaye ku munsi wo kuwa kane taliki ya 05/11/2015. Iryo yimikwa ryaranzwe n’ibirori biteye amabengeza cyane byabereye mu kibuga kinini k’imikino kiri mu mujyi wa Dar es salaam ; uwo muhango wo kwimika perezida mushya wa Tanzaniye ukaba wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu byinshi bihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya. Mu ijambo rye, John Pombe Magufuli usimbuye kikwete kuri uwo mwanya yakomoje ku magambo yavuzwe n’umukandida Edward Lowassa bari bahanganye utaremeye itorwa rye no ku matora yo mu kirwa cya Zanzibar ataragenze neza kuburyo byabaye ngombwa ko ayo matora aseswa.
Nyuma y’umuhango wo kurahira no guhererekanya ububasha hagati ya perezida Kikwete ucyuye igihe na perezida mushya, John Magufuli watsinze amatora, nka perezida mushya yafashe ijambo ryo gusoza ibirori, akaba yavuze muri macye ku bibazo biri kuvugwa cyane mu gihugu cya Tanzaniya muri iki gihe byerekeranye n’amatora yo mu kirwa kigenga cya Zanzibar ; muri icyo kirwa amatora y’umukuru w’igihugu ukiyobora akaba yarasheshwe na komisiyo ishinzwe amatora, kuri icyo kibazo, Perezida John Magufuli yagize ati : « Ndashimira Imana isumba byose kuba yaraduhaye imbaraga zo kugaragaza imyitwarire yo kwihangana no koroherana. Ndashimira abavandimwe bacu bo muri Zanzibar bahuye n’ikigeragezo. Ndasaba Imana kuduha ubwitonzi kugira ngo tuzatsinde icyo kigeragezo mu mahoro ».
Ku mwihariko w’abanyarwanda baturanye na Tanzaniya usanga barihebye ko batazigera na rimwe babona abakuru b’ibihugu basimburana ku mwanya w’ubutegetsi mu mahoro, bagahoberana nk’uko Magufuli na Kikwete babikoze ! Bamwe mu banyepolitiki bo mu Rwanda bakaba bishimiye iyimikwa rya Magufili bakaba babona demokarasi y’igihugu cya Tanzaniya igomba kubera urugero rwiza ibihugu by’Afurika ariko cyane cyane ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba bihuriye mu muryango umwe wa EAC na tanzaniya. Bwana Faustin Twagiramungu akaba yatanze ubutumwa bw’ishimwe kuri Perezida Magufuli wa Tanzaniya abinyujije kurubuga rwe rwa facebook mu rurimi rw’igiswahili.
Nkuko amakuru atangwa na Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI abyemeza, uwo muhango wo kwimika perezida mushya watangijwe no kurasa ibisasu bya muzinga, hakurikiraho akarasisi k’ingabo z’igihugu cya Tanzaniya gaherekejwe n’akarasisi k’indege z’intambara zazengukaga hejuru k’ikibuga cya Dar es saalam cyaberagamo uwo muhango no mu kirere cy’uwo mujyi cyose; nyuma hakurikiyeho amasengesho n’imbyino zinyuranye zashimishije abitabiriye ibyo birori. Mu mwanya w’abanyacyubahiro hari perezida w’igihugu cy’Afurika y’epfo Jacob Zuma, perezida w’u Rwanda Paul Kagame, perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, perezida Uhuru Kenyatta w‘igihugu cya Kenya, Perezida Yoweri Museveni w’igihugu cya Uganda kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu binyuranye bacyuye igihe nka Sambi wo mu birwa bya Comores.
Perezida John Magufuli mu ijambo rye yashimangiye ko ariwe perezida w’igihugu, bityo aba asenye kuburyo budasubirwaho amagambo avugwa n’uwigeze kuba ministre w’intebe w’igihugu cya Tanzaniya Edward Lowassa bari bahanganye mu matora watangaje mu cyumweru gishize ko ariwe watsinze amatora, Perezida John Magufuli yagize ati : « Ninjye John Pombe Joseph Magufuli perezida wa Tanzaniya, muri aka kanya nkaba ntangiye gukora akazi natorewe ».
Abatavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Tanzaniya barimo n’abo ku kirwa cya Zanzibar nta numwe wakojeje ikirenge muri uwo muhango. Abanyafurika benshi bishimiye iyimikwa rya Magufuli nka Perezida ariko bashimira Kikwete kuba atarigundirije kubutegetsi nk’uko bimeze mu bihugu byinshi by’Afurika, ubutumwa bwinshi bw’abantu banyuranye bushimira Tanzaniya bukaba buri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Abantu benshi batangajwe no kubona abaperezida bafite uburambe mu gukandimiza abanyagihugu no kwigundiriza k’ubutegetsi bitabiriye uwo muhango nta soni bafite : Paul Kagame amaze kumara imyaka 21 k’ubutegetsi, ubu akaba ari guhindura itegeko nshinga ngo azapfire k’ubutegetsi, Yoweri Kaguta Museveni amaze imyaka 32 k’ubutegetsi kandi na nubu aracyaca ibiti n’amabuye ngo azabugweho, Mugabe amaze imyaka 38 kandi ntateganya kwegura !
Ku mwihariko w’abanyarwanda baturanye na Tanzaniya usanga barihebye ko batazigera na rimwe babona abakuru b’ibihugu basimburana ku mwanya w’ubutegetsi mu mahoro, bagahoberana nk’uko Magufuli na Kikwete babikoze ! Bamwe mu banyepolitiki bo mu Rwanda bakaba bishimiye iyimikwa rya Magufili bakaba babona demokarasi y’igihugu cya Tanzaniya igomba kubera urugero rwiza ibihugu by’Afurika ariko cyane cyane ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba bihuriye mu muryango umwe wa EAC na tanzaniya. Bwana Faustin Twagiramungu akaba yatanze ubutumwa bw’ishimwe kuri Perezida Magufuli wa Tanzaniya abinyujije kurubuga rwe rwa facebook mu rurimi rw’igiswahili.
Publicité