Rwanda : Kuri uyu muvuduko wo guhohotera abaturage kubera mitiweri ni nde uzaba akiriho mu mwaka w’2034 ?
[Ndlr : Nibyo koko byaravuzweko k’ubutegetsi bwa Paul Kagame ariwe wiswe Rwabujindiri rurya ntiruhage, abanyarwanda bazapfana agahiri n’agahinda, abantu bakazishishanya umwana agatinya umubyeyi we… none ubu abanyarwanda bageze aho umwana arira nyina ntiyumve, nta nikizere bafite ko nibura ubutegetsi bwa Kagame buzunamura icumu ; ahubwo amakuru abageraho arushaho kuba incamugongo ! Ngo Kagame azategeka kugeza mu mwaka w’2034 !! Ese hari umuturage uzaba ukiriho ? Uwitwa Fidèle Ndayisaba uyobora umujyi wa Kigali we yatanze itegeko ko abantu baketsweho kwiba bazajya baraswa kandi ngo akazajya abyikurikiranira ubwe uko bishyirwa mubikorwa yiyicariye mu biro bye, akabirebera ku byuma bya kamera! Abahuzabikorwa mu mirenge n’uturere bakaba barafashe ibyemezo byo guca amande akarishye ababuze amafaranga yo kuriha mitiweri dore ko ubu ariyo isigaye ikurwamo umushahara w’abaganga ! Ahandi muturere bafashe ibyemezo bikaze byo kubuza abadafite mitiweri kujya mu kabari cyangwa kugura igaburo muri restora ! Sibyo gusa, ibindi nimubyisomere hasi aha !!] :
Shema Jonas yagize ati, “umuntu tuzongera kubona adafite ikarita ya mituweri, uwo muntu tuzamufata nk’umunyarugomo, guhera ku wa mbere buri muntu mu bantu bose bazaza gucururiza muri iri soko agomba kuzaza yitwaje ikarita ya mituwere, uzaba atayifite ntazemererwa kurema isoko.” Ibi uyu muyobozi yabibwiye abaturage mu gikorwa cyo kwibutsa abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza cyabereye mu isoko rya Gikomero, kuwa 30 Ukwakira 2010. Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Gasabo n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB) ari na cyo gisigaye gicunga mituweli.
«Umuntu tuzongera kubona adafite ikarita ya mituweri, uwo muntu tuzamufata nk’umunyarugomo – Gitifu wa Gikomero »Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo yeruriye abaturage ko uzaba adafite mituweli tariki 2 Ugushyingo 2015 azafatwa nk’umunyarugomo.
/http%3A%2F%2Fimpamo.net%2FIMG%2Farton1296.jpg)
Kemirembe Joy, umukozi wa RSSB ushinzwe mituweri mu Karere ka Gasabo, we avuga ko nta muturage ukwiye kubuzwa uburenganzira bwe kuko atishyuye ubwisungane mu kwivuza nk’uko iyi nkuru y’Izuba Rirashe ikomeza ivuga. Yagize ati “Hari abagaragaye ko badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane ariko dufitanye inama n’abafatanyabikorwa kugira ngo turebe ko ibi bibazo byajya mu buryo’’. RSSB muri aka karere iravuga ko taliki 15 umuturage ufite ikibazo ku bijyanye na mituweri yajya ahamagara kuri numero itishyurwa ya RSSB 4044, agahabwa ubufasha.
Abaturage bagomba kwiyishyurira ubwisungane muri uyu murenge kwivuza ni 8153, kugeza ubu hamaze kwishyura abagera ku 3765, ubwitabire bwose buri ku kigereranyo cya 68%.
Imirasire.com