Tanzaniya: Perezida mushya ni John Magufuli n’ubwo Edouard Lowassa atemera ibyavuye mu matora !
Publicité
Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC bikomeje kugaragaza ubudasa muri byinshi ariko byagera muri demokarasi ho bikaba akarusho ! Ibi bikaba bigaragaza ko uyu muryango wa EAC udashobora kuzakomera na gato ndetse ukaba udashobora no kugira igikorwa na kimwe ufatanya! Urugero rutari kure ni uko Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete arimo yegeranya ibyangombwa byose ngo ubutegetsi abwegurire John Magufuli, Kikwete akaba amaze imyaka 10 gusa ku butegetsi ; naho mu Rwanda inkomamashyi za Paul Kagame z’abadepite zikaba ziri kudoda itegeko nshinga ry’inzibacyuho rikwiye Kagame, rikaba rimuha uburenganzira bwo kuguma k’ubutegetsi kugeza ku myaka 40 ; iryo tegeko rikaba rishobora kuzazana intambara mu Rwanda byanze bikunze yo kwirukana Kagame!
Kuri uwo munsi wo kuwa kane, perezida wa komisiyo y’amatora Damian Lubuva yagize iti: «ntangaje ko Bwana John Pombe Magufuli ariwe watorewe kuba perezida wa repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya». Edward Lowassa nawe yanze kwemera ibyatangajwe na komisiyo y’amatora nawe ahita atangaza ko ariwe wayatsinze ku majwi ya 62%, yagize ati : « ni njye njyenyine wayatsinze ntawundi muntu watsinze, tukaba twamaganye umuntu wese ushaka kwigarurira intsinzi ya demokarasi y’abaturage ba Tanzaniya, nk’uko byakozwe na komisiyo y’amatora yatangaje amajwi atari ukuri».
Bwana Edward Lowassa wari uhagarariye impuzamashyaka itavuga rumwe na CCM yagaragajwe nk’umuntu wari ufite ibimuziga byinshi kugira ngo ashobore gutsinda amatora, muri ibyo byamubereye imbogamizi hagaragazwa cyane ibintu 3 :
1.Kurwanya ruswa : Bwana Magufuli yagerageje kwitandukanya cyane n’ingeso mbi yo kurya ruswa na bitugukwaha byaranze abayobozi ba CCM. Magufuli yagaragaje ko Tanzaniya irimo ruswa cyane kandi ishyaka rye rikaba ritarashoboye kuyihagarika cyangwa se ngo riyigabanye, akaba yariyemeje kuyirwanya yivuye inyuma. Uko kuvugisha ukuri kwa Magufuli akanatinyuka kunenga ishyaka rye byamuhaye izindi mbaraga mu kwiyamamaza!
Tugarutse ku itora ryo mu gihugu cya Tanzaniya, ni uko iryo tora ryari rihanganishije abagabo babiri batavuga rumwe muri politiki aribo Edward Lowassa wa Chadema na John Magufuli wa CCM. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya bakaba bari biteze ko bashobora kubona impinduka, icyo gihugu kikayoborwa n’irindi shyaka ritari CCM, ariko siko byagenze, abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya bakaba bagifite igihe cyo gutegereza kugirango bazashobore gusimbura ishyaka CCM ku butegetsi kuko ryongeye gutsinda amatora. Kuwa kane taliki ya 29/10/2015 komisiyo y’amatora muri Tanzaniya yatangaje ko John Magufuli wa CCM ariwe watorewe umwanya wa perezida wa repubulika n’amajwi 58.46% naho Edward Lowassa w’ishyaka rya Chadema akaba yaragize amajwi 39.97%.
Kuri uwo munsi wo kuwa kane, perezida wa komisiyo y’amatora Damian Lubuva yagize iti: «ntangaje ko Bwana John Pombe Magufuli ariwe watorewe kuba perezida wa repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya». Edward Lowassa nawe yanze kwemera ibyatangajwe na komisiyo y’amatora nawe ahita atangaza ko ariwe wayatsinze ku majwi ya 62%, yagize ati : « ni njye njyenyine wayatsinze ntawundi muntu watsinze, tukaba twamaganye umuntu wese ushaka kwigarurira intsinzi ya demokarasi y’abaturage ba Tanzaniya, nk’uko byakozwe na komisiyo y’amatora yatangaje amajwi atari ukuri». Itsinda ry’indorerezi ry’ibihugu by’i Burayi UE rivuga ko hari utunenge twagaragaye mu matora kuko amajwi komisiyo y’amatora yagiye itangaza yabaga avuye mu biro bimwe by’amatora ariko ayavuye ahandi ntibivuge, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zo zikaba zitarashimishijwe n’uko komisiyo y’amatora ku kirwa cya Zanzibar yasheshe amajwi yavuye mu matora ; iyo komisiyo ikaba yarasabye ko ayo matora asubirwamo. Nubwo habonetse utwo tunenge, indorerezi zose, zaba iz’Afurika yunze ubumwe, Uburayi, Amerika ndetse n’iza Tanzaniya zihuriza kukuba amatora yarabaye mu mutuzo kandi akubahiriza amahame yibanze aranga demokarasi!
Nubwo Edward Lowassa atemera ibyavuye mu matora, Komisiyo y’amatora yarangije gutangaza uwayatsinze ariwe John Magufuli, naho Edward Lowassa akaba asaba komisiyo y’amatora ko yatangaza ko ariwe wayatsinze kuko yamaze kubona ko kuvuga kugiti cye ko ariwe wayatsinze bidahagije kugira ngo abe umukuru w’igihugu ! Ishyaka rya CCM kandi akaba ariryo ryegukanye imyanya myinshi y’abadepite, iryo shyaka rikaba riri kubutegetsi kuva mu mwaka w’1961. Ibinyamakuru byinshi byakurikiranye amatora yo muri Tanzaniya byagiye bigaragaza impamvu umukandida Edward Lowassa yatsinzwe amatora n’impamvu John Magufuli yashoboye gutsinda ayo matora.
Ibyararanze abakandida bombi
Bwana Edward Lowassa wari uhagarariye impuzamashyaka itavuga rumwe na CCM yagaragajwe nk’umuntu wari ufite ibimuziga byinshi kugira ngo ashobore gutsinda amatora, muri ibyo byamubereye imbogamizi hagaragazwa cyane ibintu 3 :1.Ubugambanyi :Edward Lowassa yari asanzwe ari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya CCM, ndetse Kikwete akaba yaramugize ministre w’intebe w’icyo gihugu. Mu gihe cyo gutoranya abakandida bazahagararira ishyaka CCM mu matora ya perezida, byabaye ngombwa ko haba amatora imbere mu ishyaka rya CCM, muri ayo matora Edward Lowassa yariyamamaje aratsindwa hatorwa John Magufuri, ibyo bikaba byaratumye Lowassa yivumbura ava muri CCM ajya mu ishyaka riyirwanya rya Chadema. Ageze mu ishyaka Chadema, iryo shyaka ryamugize umukandida waryo ariko bamwe mubayoboke b’iryo shyaka bakamufata nk’ikitso kivuye ahandi naho abayoboke b’ishyaka rya CCM yavuyemo bakamufata nk’umugambanyi wajyanye amabanga y’ishyaka rye mu ishyaka rya mukeba rya Chadema !
2.Ruswa : Bwana Edward Lowassa yagizwe ministre w’intebe w’igihugu cya Tanzaniya na Kikwete ariko mu gihe yari muri uwo mwanya yarezwe ibyaha byinshi byo kurya ruswa bituma Kikwete amukura kuri uwo mwanya. Icyo cyaha cya ruswa cyabereye icyasha Lowassa kuburyo mu matora ku mwanya wa perezida, iki kirego cya ruswa cyagiye kigarukwaho kenshi.
3.Ubushuti na FPR Kagame : Edward Lowassa yagaragaje kenshi imvugo n’imyitwarire y’uko ashyigikiye cyane Paul Kagame perezida w’u Rwanda ; iyo myitwarire n’iyo mvugo ye ntabwo byari guca mu matwi y’abatanzaniya benshi ngo bisige ubusa cyane ko Paul Kagame yavugiye ku mugaragaro ko azica perezida Kikwete wo mu ishyaka rya CCM kandi unakunzwe n’abaturage benshi ba Tanzaniya. Icyo cyasha cyo kumvikana no kuba umufana wa Paul Kagame nacyo cyagize ingaruka zikomeye mu kwiyamamaza kwa Edward Lowassa.
Kubyerekeranye na Bwana John Magufuli, kwiyamamaza kwe kwaramukomeranye cyane bitwe n'uko ari umuntu ucishama make kandi akaba atarigaragaje cyane kuva kera nk’umuntu waharaniraga kuba umukuru w’igihugu: gusa bitewe n’uko yari umukandida wa CCM ishyaka riri kubutegetsi ibyo byamuhaye ingufu, uretse nibyo hari ibindi byafashije Magufuli mugutsinda amatora, ibinyamakuru binyuranye bikaba byaravuze ibi bikurikira :
2.Kugaragaza ibyananiye Kikwete : Bwana Magufuli ntiyanenze ishyaka rye gusa, mukwiyamamaza kwe yagaragaje gahunda zananiye Kikwete mukuzishyira mu bikorwa, we akaba yemeza ko azazitunganya neza. Magufuli yavuze ko banki y’isi yose yakoze raporo mu mwaka w’2013 ikaba yarerekanye ko ibigo by’imari bigera kuri 60% muri Tanzaniya bikorana na leta byamunzwe na ruswa, Kikwete akaba yarananiwe guhagarika icyo cyorezo; Kikwete kandi akaba atarashoboye kugeza kubatanzaniya uburezi kuri bose ndetse n’ubuvuzi bworoheye abaturage. Kubutegetsi bwa Kikwete kandi ifaranga rya Tanzaniya rikaba ryarataye agaciro kugera kuri 18.9% muri uyu mwaka w’2015.
3.Ntabusembwa bwamuranzweho : Bwana John Magufuli n’ubwo ari ministre w’imirimo muri leta ya Jakaya Kikwete, byagaragaye hose ko ntabusembwa bwamugaragayeho nko kurya ruswa, gukoresha icyenewabo, igitugu… byari kumubangamira mu kwiyamamaza.
Muri macye ni uko abakandida bitwaye mu matora ya Tanzaniya, ubu ingabo z’icyo gihugu zikaba ziryamiye amajanja kugira ngo zihangane n’ikintu cyose cyashaka kubangamira imikorere y’inzego nshya zimaze gutorwa no kwirinda ko hashobora kuvuka imvururu zaba zishingiye ku cyemezo cyafashwe cyo gusubirishamo amatora mu kirwa cya Zanzibar cyangwa se abashaka kwitwaza amagambo ya Lowassa yo kutemera ibyavuye mu matora kwe bagatera akavuyo. Kugeza ubu mu gihugu cyose cya Tanzaniya hari umutuzo.
Ubwanditsi.
