Rwanda : Kuko inkotanyi atari abanyarwanda ziyemeje guca ikinyarwanda mu ndimi zikoreshwa n’ubutegetsi !

Publié le par veritas

Ese izi ntore za Kagame zihaye izina ryo kuba intumwa za rubanda, nizo koko?

Ese izi ntore za Kagame zihaye izina ryo kuba intumwa za rubanda, nizo koko?

[Ndlr : Kuva abantu bitwa inkotanyi bafata igihugu cy’u Rwanda ku mbaraga, abanyarwanda ntibasibye kubona uburyo ururimi rw’ikinyarwanda rwateshejwee agaciro, muri iki gihe iyo witegereje uburyo ururimi rw’ikinyarwanda ruvugwa n’uburyo rwandikwa usanga biteye agahinda ! Ukabona umuntu ngo ni ministre, ariko yajya kuvugisha abanyarwanda akavuga mu ndimi z’amahanga batumva ! Bishoboka bite ko leta  ya Paul Kagame yavuga ko yiha agaciro kandi yarataye umuco nyarwanda ! Ubu noneho impaka ziri kugibwa ngo ni izo guca ikinyarwanda mu ndimi zikoreshwa n’ubutegetsi, ese aya si amahano ari kwigaragaza mu Rwanda ?]

Umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye uri kuganirwaho muri Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, mu ngingo ya 8 uteganya ko Itegeko ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi, Ikinyarwanda akaba ari rumwe mu ndimi zirebwa n’iyo ngingo.

Nk’uko bisanzwe mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ururimi rw’ igihugu ni Ikinyarwanda, mu gihe indimi zemewe mu butegetsi ari Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Iyi ngingo yagiweho impaka ubwo Senateri Jean de Dieu Mucyo yavugaga ko mu ngingo ya 8 hari igika cyamuteye impungenge, kigaragaza ko ururimi rw’ubutegetsi rushobora kuvanwamo cyangwa rukongerwamo n’ itegeko ngenga, kandi n’ Ikinyarwanda kigaragara muri izo ndimi.

Senateri Mukasine Marie Claire we yagize ati “Umunsi hari uzazana icyo gitekerezo, maze yakigaragaza Abanyarwanda bakagishyigikira cyagera no mu Nteko Ishinga Amategeko bakagitorera, njye nta mpungenge mbibonamo.” Ku kijyanye no kuba indimi z’ubutegetsi zishobora kugabanywa, Senateri Tito Rutaremara yavuze ko iyo ngingo ifite ishingiro. Yagize ati “Niba basanze wenda Abanyarwanda batagikoresha Igifaransa, Igishinwa aricyo kivugwa cyane, ubwo bazabireba. Bigomba kujyana n’inyungu. Mbere kubera ko twakolonijwe n’Abafaransa, Abanyamerika bo bakoloniza Isi yose, ariko hari igihe Abashinwa wenda aribo bazaba badufitiye inyungu.”

Yakomeje agira ati “Igihe Abanyarwanda bazavuga bati ntitugishaka Ikinyarwanda, ubwo hazaba hari impamvu, ariko sinzi ko bizaba.” Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d’ Arc, yasobanuye ko Ikinyarwanda gishobora kuvanwa mu ndimi z’ubutegetsi kigasigara ari ururimi rw’Igihugu bityo ko nta mpungenge bikwiye gutera. Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe ibikorwa by’Inteko, Jeanne d’ Arc Uwimanimpaye, yavuze ko bateganya iyongerwa cyangwa igabanywa ry’ indimi z’ubutegetsi batekerezaga ko hakwiyongeramo Igiswahili.

Yagize ati “Igihe hazaba ho igisekuru kizemeza ko Ikinyarwanda kitaba ururimi rw’ ubutegetsi, ubwo bazabikore, ariko ruzaba ururimi rw’igihugu […]Ubwo twatekerezaga kuri iyi ngingo twatekereje ku Giswahili, tuvuga tuti tugeze muri EAC tugasanga bikenewe twacyongeramo.”

Imyandikire y’inyandiko z’ubutegetsi

Senateri Bernard Makuza yavuze ko “Uburyo iyo ngingo yanditse muri iri vugurura ikuraho urujijo kuko ivuga ko Inyandiko z’ubutegetsi zishobora kuba mu rurimi rumwe cyangwa ebyiri cyangwa zose mu zemewe mu butegetsi.” Senateri Rutaremara we yavuze ko kwandika muri izo ndimi cyangwa rumwe muri zo biboneye, hakwiye kuzajya harebwa itsinda ry’ abantu rigiye kwandikirwa, kubera ko ngo “Ugiye nko kwandikira abantu mu mudugudu, hakoreshwa Ikinyarwanda.”

Mu gusobanura Visi Perezida w’ Umutwe w’Abadepite, Jeanne d’ Arc Uwimanimpaye, yagize ati “Ikindi twagendeyeho ni igikorwa cyo gukurura abashoramari. Ntabwo niba hari nk’ abashoramari baje twabategeka ngo inyandiko zabo bazihindure mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza.” Yakomeje agira ati “Ntabwo twabihuza n’ imitangire ya serivisi, kuko nko kwandika igazeti ya Leta ababikora bazakurikiza abo bigenewe, ariko ntabwo twabategeka ngo bakoreshe indimi runaka.”

Komisiyo ya Politike n’ Imibereho myiza ikomeje kuganira kuri uyu mushinga w’ Itegeko Nshinga rivuguruye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo ikaba yasuzumye ingingo 10 zibanza, Mbere ya saa Sita.

Inkuru y’igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Abantu bandika commentaires ndende hano ni babandi padiri yajemukiye ubwo yafufungaga leprophete atababwiye. Bose bahitiye hano bazana nimyanda ya za ntore za fpr.
Répondre
M
Ni muze dukore nkabafaransa ba kera i verisaye, dukureho iyi myanda yose ni fpr intore inyenI inkotanyi. Asyiga we !!
Répondre
L
Reba définition y'ikinyarwanda par Wikipedia.

Le kinyarwanda (ou, selon des graphies plus anciennes, kinyaruanda, voire runyarwanda), ou simplement rwanda, est une langue bantoue. ...

Réf : https://fr.wikipedia.org/wiki/Kinyarwanda

Wenda impamvu ni iyo, wabibwirwa niki! Wenda kizasimbuzwa n'igisumali.
Répondre
M
Donc kuva ari langue bantoue barashaka kugiaimbuza langue Hima. Hahajaah.
E
Ariko namwe murakabya , niba iyi ari gahunda ya ndumunyarwanda ivuguruye , niki gituma murikuvuga ayandongo . ibyurwanda uburundi ninkabimwe bisa ngo bisabirana . gusa na kera na kare abanyarwanda nabarundi bararwanaga . ariko aho ibintu bigeze .ahaaa ntacyo nvuze ntiteranya .
Répondre
K
Ariko ibitekerezo by'iyi njiji ngo ni Munyarukato bihagaze he? Njye ubu rwose narayobewe abazi gusesengura muzambwire. Iyo itari kuvuga amahomvu iba iri kwivuguruza yandika ibiterekeranya. Sha niba uko ariko kwihesha agaciro kwanyu mwaragaragaye. Izi nyagwa z'intore Kagome yarazihahamuye ku buryo zitakimyenya n'ibyo zivuga.
Répondre
C
Abazungu bashobora kuba barambiwe na ka kagabo gafise utuguru n,utuboko nk utw,umubu bita Kagame; kubera amabanga yabo y,ubwicanyi n,ubusahuzi gafise bakaba bashaka kukicisha bakoresheje ibindi bihugu vya Afrika.

Ariko twe bishitse ntituzokwica kagame, ahubwo dushaka kumufata ari muzima hanyuma tumushikirize abanyarwanda benewabo nibo bazomenya aho bamubika.
Twaravuze duti: " Uwuzotera igihugu c,Uburundi, amenye ko ata ntambwe n,imwe azoduterana tutamufashe". Kandi uwuzotangura intambara izorangirira iwe.

Kagame rero nabandanye yibesha akorera abazungu b,abakoloni hano iwacu Afrika; ariko yibuke neza ko amavyi yikura ahashushe.
Répondre
P
HERA KUMUNOTA WA 2:35.

ABANYAMADINI MURAGOWE, MWITAZE(MUGENDERE KURE) IBIREBANA NA INGINGO 176 (CG IYIMIKWA RY’UBWAMI). Muri UNITY CLUB (iyi ni Company na MUKA POLO) uwitwa Pr RUTAYISIRE agomba kuba yumvise. NGO IBY’IMANA ABIHE IMANA naho ibya KAYIZARI BABIHE KAYIZARI!

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2015/11/10/gervais-condo-arasesengura-ijambo-rya-pres-paul-kagame-muri-unity-club-061115
Répondre
M
Uriya muhutu mwene wacu Nkurunziza nareke kwishinga amagambo ya nyakubahwa Perezida wacu Kagame bigaragara ko nta bajyanama bazima agifite. Kuko ibyo Kagame yamubwiye abantu barabikabirije sibyo yashakaga kuvuga, icyo yashakaga kuvuga ni uko abarundi ari bo bagomba kwikemurira ibibazo byabo

Nakomeze ahubwo akangurire abarundi kuguma bunze ubumwe bityo birinde abahezanguni babatutsi bashaka guteza akaduruvayo mu gihugu cyabo. Niho hahandi abo batutsi amaherezo bazagarura ubwenge ku gihe bareke ingengabitekerezo mbi nkuko nanjye nayiretse ubu nkaba narabaye umuhutu muzima wiyemeje kubaka igihugu cye.

Ubwicanyi bwose buri kubera i burundi sinari nzi ko bamwe mu batutsi babahezanguni batuye hano mu Rwanda bayifitemo uruhare rutaziguye. Nabimenye ejo birambabaza ariko bararushywa nubusa sinzacika intege zo gukomeza guhamagarira abahutu bagenzi bacu bakiri mu mashyamba kwitandukanya nikibi bakava i buzimu bagasubira i buntu.

Ikindi ndimo kwibaza impamvu nyakubahwa Perezida wa Repubulika yacu Paul Kagame ari kureba cyane iby'impfu z'iburundi ntiyite ku mfu zikorerwa hano mu rwanda kandi bigaragara ko hari bene wacu babahutu bakirengana kandi wenda nabo barahindutse mu myumvire. Ibyo bigaragara ko abajyanama be bananiwe, yakagombye kubirukana agashaka abandi.

Abo bajyanama be ndimo kugaya bakagombye kubanza bakamubwira gukemura ikibazo cy'umututsi Rwigara wishwe yarangiza akanasenyerwa bakaba barabimuhishe, none umuryango we ukaba ufite agahinda nakababaro.
Ibyo rero bikaba bingora cyane gukomeza guhamagarira bene wacu babahutu bari mu mashyamba gutaha mu Rwanda kuko bahita babona urwitwazo bavuga ko mu Rwanda hari ubwicanyi kandi ntabwo.

Ikindi nagira inama perezida wacu ni ukudakomeza kurangarira ibibazo by'abarundi kuko bazabyikemurira, bitabaye ibyo azatuma amahanga yumva ibinyoma bya bene wacu babahutu bavuga ko yishe inzirakerengane nyinshi na nubu akaba atarabiryozwa, bityo akaba yamusagarira ashingiye kuri ibyo binyoma.

Ikindi ndagirango ngire inama abatutsi babarundi kudakomeza gushora u Rwanda mu mirwano yabo kuko ibibazo byabo byose nibo bagomba kubyikemurira, batadushoye mu ntambara zabo tutazi iyo ziva niyo zigana. nanone kandi ntimukabeshye ngo ibibazo biri iwanyu biterwa na manda ya 3 kuko ibyo si byo na hano perezida wacu yarayiyongeje kandi nta kibazo na kimwe byateje. Reka ndangize nkangurira abatutsi babahezanguni babarundi kwitandukanya nikibi kugira ngo batagwa mumutego twaguyemo jye nabene wacu babahutu babanyarwanda ubwo twahukaga mu batutsi tukabavutsa ubuzima kubera ubuyobozi bubi bwabidushoyemo.

Ndabashimiye mwese.
Munyarukato
Répondre
M
MUNYARUKATO URIBESHYA CYANE.
MUBYUKULI, KAGAME NTAMASOMO YAGOMBYE GUHA NKURUNZIZA KUKO IBYO AMUREGA WE YABIKUBYE INSHURO MAGANA N'AMAGANA. NGO KWICA ABATURAGE? KAGAME KOKO YISHE ABANGANA IKI?KIBEHO? STADE YA BYUMBA? PARC AKAGERA? NYUNGWE ? AHO KAGAME ATAKUBUYE HANGANA IKI? NGO NKURUNZIZA NTABONEKA DA! KAGAME TWAMUBONYE LYALI? NTABWO YALI YIHISHE MU MWOBO HALIYA ZA MUSHA! KINANI NTIYAMUSHATSE NGO BAHURE, AKAMUBURA! YIGIRE RERO MWALIMU W'AMAHORO, KANDI YARAMAZE ABANTU MU KARERE KOSE KIBIYAGA BIGALI. NATERE UBURUNDI IZUBA LIVA, WENDA YAZAVANAYO IMBWA YIRUKA. HITLER IYO ATAZA GUTERA UBURUSIYA WENDA UBU ISI IBAYARAMUHEREKEJE NEZA. NTAGAHORA GAHANZE!
Répondre
E
Banyarubuga,
Kereka wenda Nkurunziza yagaragaza ko atagifite controle ku gisirikali na Police,ataribyo kwemeza ko Nkurunziza atari inyuma y'ubwicanyi bubera iburundi kwaba ari ukwibeshya.
None se wavuga ute ukuntu police ihagarika umuntu ikamujyana ku manywa y'ihangu nyuma ya 2h agatoragurwa ari umurambo kandi ntihagire icyo police ibivugaho!
Reba cas y'uriya muhungu wa Pierre claver MBONIMPA, urebe cas y'uriya mudame wiciwe mu cibiitoki yatwawe na police 11h,nyuma agatoragurwa bukeye yaricishijwe amasasu.
Bigaragara rwose ko hari abayobozi bafite liste y'abagomba kwicwa kandi kubihakana ni ukwirengagiza.
Niba atari ubuyobozi se bakaba baratewe na terroristes Nkurunziza abikoraho iki? sinigeze numva asaba amahanga kumufasha kurwanya izo groupes,ahubwo uko avuze ijambo we na Nyamitwe bemeza ko i burundi amahoro ahinda nta kibazo gihari.

Nibyo kwibazwaho.
Répondre
M
Ibyo uriho uvuga urabizi wa Nkotsa we! Cyangwa ni za propaganda zanyu zibinyoma zidafite epfo na ruguru mwirirwa mukwirakwiza?
Ko utavuga se uriya musore ba sindumuja bakuyemo umutima? ni uko atapfuye se? Iryo vogonyo ryanyu niryo rizabarimbura mu karere kibiyaga bigari mwibeshya ko mushaka kugategeka kose.
Dore aho nibereye
R
Sinarinzi ko Abafransa nabo binjiye mu mugambi mubisha wo guhirika nkurunziza wateguwe n'isi yose.
Ubanza aka Nkurunziza na Bunyoni kashobotse noneho nubwo twibwira ko ari Kagame ubitera.

Ndebera nawe iyi mvugo y'igihugu cy'ubufransa cyijyaniye ikirego muri LONI.

" Mu mushinga wo gutabara u Burundi utari wemerwa nk’umwanzuro w’Umuryango w’abibumbye, harimo n’ibihano ku bayobozi bakuru b’u Burundi barebeera, ndetse n’abatiza umurindi ubwicanyi n’ibibazo bishingiye kuri Manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza .

Alexis Lamek, Ambasaderi wungirije w’Ubufaransa mu Muryango w’Abibumbye yagize ati “Duhangayikijwe cyane n’ibyo tubona birimo kubera mu Burundi, guhohotera abanyapolitiki birimo kwiyongera ndetse n’imbwirwaruhame kirimbuzi zuje ivangura moko.

Nidukomeza kunuma umwuka uhari ugakomeza igihugu cyose kizaturika, by’umwihariko kuba twumva imbwirwaruhame zibiba amacakubiri zituruka mu bayobozi bakuru bo hejuru".

Urebye neza wasanga Nkurunziza yaratangatanzwe nka Kadhafi. Igisigaye nuko azicwa maze abayobozi bari kumwe bakisanga I la hae n'arusha nkuko byagendekeye Ikinani.
Répondre
M
Nyuma y'impanuro za President kagame ku bwicanyi Nkurunziza n'abambari be bakomeje gukorera abarundi,Igihugu cy'UBUFARANSA nacyo gisanga Nkurunziza n'abambari be bagomba guhagurukirwa.

Dore ibyo ubufaransa busabira bariya bicanyi muri ONU.

Leta y’u Bufaransa ku wa Mbere yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyira iherezo ku bugizi bwa nabi buri kubera mu Burundi bikiri mu maguru mashya.

Ibi u Bufaransa bwabisabye mu nama y’abagize akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye aho bwanagaragaje umushinga wo gushyira iherezo ku mvururu zikomeye u Burundi bubayemo mu myaka 10 ishize, inama yatumijwe ku busabe bw’u Bufaransa.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Alexis Lamek, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko u Bufaransa buhangayikishijwe n’uburyo ubugizi bwa nabi bukomeje kwiyongera ndetse n’imvugo z’urwango rushingiye ku moko zikomeje gukoreshwa.

Umushinga wo gukemura ibi bibazo watangiye kuganirwaho mu ijoro ryo kuwa Mbere.

Ibi iki gihugu kibisabye mu gihe ku wa Gatandatu abantu 9 bishwe barasiwe mu kabari gaherereye mu Mujyi wa Bujumbura, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon akaba yaramaganye ubu bwicanyi ndetse anavuga ko umwe mu bapfuye ari umukozi w’uyu muryango ahagarariye.

Hari n’amakuru avuga ko kuva leta yatangira gusaka intwaro mu mazu y’abatavuga rumwe na leta, Umupolisi umwe amaze gukomereka mu gihe abagera kuri babiri bamaze kuhasiga ubuzima.

Ikigo mpuzamahanga gikemura amakimbirane (International Crisis Group) cyatangaje ko imvugo iri gukoreshwa mu Burundi muri iki gihe imeze neza nk’iyakoreshwaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imvururu n’imyigaragambyo mu Burundi byatangiye muri Mata uyu mwaka ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza indi manda ndetse akaza no gutorwa muri Nyakanga ku majwi 70%. Kuva imvururu zatangira abagera kuri 200 bamaze gupfa.
Répondre
S
Oya rwose nimubareke binigure bashyireho amategeko bashaka,aliko bibuke ko batazahoraho hashobora kuzajyaho abandi bagahindura ibyo bashyizeho byose,kuko si Intumwa za Rubanda ahubwo n'intumwa za FPR
Répondre
N
Munyarukato we,
Ibitekerezo byawe kuri politique yo mu karere bigaragaza ko uri inararibonye muri politique yako. Ibyo uvuze kuri Nkurunziza naba bavandimwe b'abarundi ni ukuri kwambaye ubusa rwose.
Icyo umuntu wese abona nuko uyu Nkurunziza wafunze amatwi akemera ko igihugu cye gicura imiborogo,bizamuzanira ingaruka atazirengera kandi nawe ubwe yamaze kubibona niyo mpamvu yiyemeje kuba mu bwihisho.
Abakurikiranira ibintu hafi ndese bahamya ko Nkurunziza agiye gupfa urwa Kadafi kandi vuba aha.
Ntushobora kwica abaturage bawe,isi yose ikwamagana ngo uzagire amahoro.

Kuba kandi adashobora kujya ahagaragara nuko nawe abona neza ko atagishoboye ku gérant situation.
Munyarukato rero turagushimira ibitekerezo byawe,cyane cyane kuba warashoboye kwiyaka ingoyi y'amacakubiri ukitandukanya n'ikibi nkuko ukunda kubivuga.
Ni inkunga ikomeye utanga mu kubaka igihugu cyawe kandi Imana izabigufashamo nta shiti.
Répondre
G
Inyenzi mubabajwe nuko Nkurunziza atajya ahagaragara ngo mumwice se! Ibinywamaraso we! Ntimuzigera mumubona n'umunsi n'umwe ngaho nimwiyahure.
C
ibi birerekana neza ko ubukoloni bwazahaje bikomeye imitwe yose y, inyenzi inkotanyii kugeza aho zibagiwe icyo ziricyo, mu kwihakana no kwanga ururimi rwabo. Aho bukera inyenzi ziraba ziyita abanyaburayi.
Répondre
M
Ndi umuhutu wimyaka 40 .Uburundi si igihugu cyanjye. Ubwo HE Kagame yatwoherezagayo mugutegura ibi mwiboera namwe ; ibintu byari bikiri ibanga .Nta nuwasobanukiwe ko twabiteguraga nkuko twabikoze iwacu mu Rwanda kuva muri 1985 . So twiyemeje gufata ibi bihugu byose ariko ntitworohewe . Twari tuzi ko abarundi ari abatesi nkabanyarwanda bo kwa Kinani .Ndadaye yaravuze ati nimunyica hazavuka ba Ndadaye 100. Bwarakeye biraba . Ba Nkurunziza bo umenya ari 200 bavutse mbere yuko aba perezida . Jye Munyarukato ndi umututsi wimyaka 40 .Perezida wanjye yansabye kwiyambika umwambaro wubuhutu jye na bagenzi banjye kugirango tujye guteza akavuyo mu Burundi . Abarundi baragowe kabisa . Ntituzabashobora .Nitunavayo amahoro tuzaba turi abagabo. Mbese ubundi ko Kagame bamukuyeho amaboko ba bazungu be ; ubu turuhira iki . Pu ndabirambiwe .
Yari Munyarukato ; umututsi wimyaka 40 .
Murakoze .
Répondre
G
Munyarukato we,
uri umugabo ubwo utangiye kwisubiraho.Ngo ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa.
M
Uko niko kuri rwose Munyarukato ureba kure. tôt ou tard uriya Nkurunziza wihisha inyuma ya bibiliya azabazwa amaraso y'inzirakarengane z'abarundi akomeje kumarira ku icumu.
Ngo wica abantu bigashyira kera webwira ko Imana itakureba ariko umunsi uri izina ikagushyira ku karubanda abo wahemukiye bakakota.
M
Maze kumva amagambo ya Willy Nyamitwe antera kwibaza!!

Kuki abahutu dukunda gushakira ibibazo aho bitari?? niba Président w'igihugu gituranyi avuze ko uburundi bufite ibibazo bituruka ku bayobozi babwo bica abo bashinzwe kurinda,aho aba akabije nihe??
Nine se abarundi ntubapfa buri munsi kuva muri mata 2015 kandi baraswa n'abantu bambaye tenue ya police nationale!! Nyamitwe se ushaka kuvuga ko hari aba police muda contlorant noneho bikabagira abere??
Si rimwe si kabiri police ifata abantu ikabajyana nyuma ya qlqs heures bakagaragara bajugunywe ari imirambo!! none ushaka ko babyita iki??
Kagame yabambwiye mbere ko bitabaho ku isi ko un président ashobora kuyobora abaturage batamushaka ku ngufu!! ikirenzeho nuko Nkurunziza nawe usibye kohereza les assassins,nawe ubwe yibera mu bwihisho. Urashaka kuvuga se ko azayobora abaturage à distance ahubwo aboherereza inkoramaraso kubatsemba ndetse zihembwa ibivuye mu mitsi yabo SVP!!

Niba utagishoboye kurinda abaturage bawe bicwa na bamwe mu bagombye kubarinda,bivuzeko uba uri baringa igikurikira ni ukubisa abashoboye bakagarura umutekano.
Iyo utabikoze ku neza kandi ubabisa ku nabi nkuko byagendekeye Habyarimana kuko buriya hari bamwe mu ngabo uyobora batishimiye ibyo uri gukorera abarundi.

Nkurunziza,wagombye kumva inama ugirwa n'isi yoye. Nta gihugu,nta muryango mpuzamahanda utamagana ubwicanyi ukorera abo wagombye kuba urinda.

Komeza ukurikire amagambo avugwa n'aba bahutu benewacu b'abanyarwanda biyemeje kwiruka isi aho kugaruka ibuntu,azarereba aho inama bakugira zizakugeza.
Nabo ubwabo bazi neza ko uriho ukora amahano kuko bakwamaganye ukiyemeza kwiba 3ème mandat.
Ubu rero bagushyigikiye kuko bashaka abafatanyabikorwa mu ntambara z'amoko biyemeje,ntugirengo nuko batabona amahano ukorera abarundi.

Ni akanama nakugiraga muvandimwe.
Munyarukato
Répondre
M
@Umututsi mwiza umumenya ....
Nakuriiye amateka yawe yose kuva uza kururu rubuga .Nkugereranya na ba bahanuzi bakera Imana yohererezaga abantu bayo iyo babaga bageze mukaga katuma biheba bakaba banakwiyahura. Wowe ntushobora kubibona niyo mpamvu mpisemo kubikubwira .Komeza akazi kawe ugomba gukorera umukati ntakundi wabigenza .Komeza ubunyakuri bwawe ; uharanire icyakuzuzuza abantu bose bashaka gukiza Urwanda nabanyarwanda bose . Imana igufashe kandi iguhezagire !
Répondre
M
Yewe ndabanenyesha ko ntakiruta kavukire, nakuriye mu bihugu byabanyamahanga nageze igihe ndibagirwa burundu ikinyarwanda namaze imyaka myishi ntabona umunyarwanda cg uvuga ikinyarwanda, ariko igihe cyarageze mfata dictional ndongera niga ikinyarwanda, nafashe za CD na DVD nkoresha computer none ubu ndavuga ikinyarwanda kandi nandika ikinyarwanda. Urwo nurugero ntanze ko ntakiruta kavukire. Mvuga indimi 4 zitandukanye izo nizo mvuga neza cyane hamwe no kuzandika neza cyane ariko ikinyarwanda kiruta zose kuko niyo nkomoko yange. Abadakeye ikinyarwanda ubwo nuko atari abanyarwanda bafite iyo bavuye biyitiriye ubunyarwanda kunyungu zabo, naho bene kanyarwanda dupfira ikinyarwanda cyacu.
Répondre
N
hasigaye guconga inguni z'igihugu cyikaba square no guhindura izina ry'igihugu cyikitwa URUKOTANYI
Répondre
D
Twiheshe agaciro kubijyanye n'indimi zo mu butegetsi. Ubwo butegetsi bubereyeho abanyarwanda, bushyirwaho n'abanyarwanda mu gihugu cyu Rwanda, ku banyarwanda ijana bangahe bavuga izo ndimi zindi, ngo abashoramari, kunoza services zitangwa harya? ko ahari tureba Kigali tukagirango twarebye igihugu cyose cyu Rwanda. Aho turacyari abanyarwanda ?
Répondre
F
Aha! Narumiwe. Musigaje kugurisha abanyarwanda n'u rwanda kucyo mwita inyungu! Ese abanyarwanda bumva icyongereza ,igifaransa nibangahe?!umunyamahanga aruta umwenegihugu?Ese ibi nibyo mwita KWIHA AGACIRO? U RWANDA koko rugomba kuba ruyobowe n'inijiji z'abaganda
Répondre
B
@Kaka
Uzatoboka umutima uhagaze.
Uzajya ugenda bagirengo uri umuntu kandi warahonyotse kera;
Kugezubwo uzahonjoka nkifiti cyishyamba cyaboze imbere .Kandi nawe urabizi.
Répondre
K
haraya ibi byo kwanga ikinyarwanda nabyo byitwa KWIHA AGACIRO?
Répondre
K
arega u RWANDA barangije kurugurisha abo BAGANDE BOSE!!!! mwese muzasanga muri STATELESS is mutagira igihugu cyanyu kuko INKOTANYI zarangije kugitanga.Niyo mpamvu nyine basdashaka ikinyarwanda mu banyarwanda
Répondre
K
ariko umuntu yitwa president ,hanyuma akavuga nk'umuntu utagira uburere n'ikinyabupfura? yewe burya UBUNYESHYAMBA ntibizava mu nkotanyi kabisa. Inkotanyi zavuye mu ISHYAMBA ariko ishyamba ryagumye mu mitwe yazo.NI ABASHUMBA GUSAAAA! Naho WILLY NYAMITWE azi icyo bita DIPLOMACY.Kagame ni mujinya
Répondre
E
Barubahiriza ibyo abashoramari babasaba nonese urwanda ntibarugurishije . barangiza NGO twiheshe agaciro agaciro kahese.
Répondre
N
Ajya kurangiya yivugiye ngo tuzareba umugabo n,imbwa,abarundi barafise indero ndundi,ntabwo bahubuka ibintu byose ni gahoro gahoro,kandi nibyo,guhubuka ni ibya abadafise indero
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubizwa cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Nyamitwe yasubizanye ikinyabupfura n ubwenge asubiza cya gikenya ngo ni président utagira uburere
Répondre
K
Wavuze ikigande se!!!!! Aya ni amahano! Hari urulimi rukoreshwa n'igihugu ubutegetsi buyobora icyo gihugu ntibukoreshe urwo rulimi? Ibi ntaho byabaye cyereka mu Rwanda rusigaye ruvuga ko rufite amateka rwihariye!! Ariko nibarize abayobozi b'u Rwanda uyu muzimu utera akavuyo mu Rwanda mwawuterekereye mukawuha ibishyimbo n'umutsima byakwanga mukawubagira imfizi ko mufite amashyo harabura iki?
Répondre
K
ariko sha wowe urusha Kagame ubunyarwanda urinde kuko adafite Amazuru abyataraye nkayo yawe niyo mpamvu umwita umunyamahanga reka nkubwire ujyiye kureba Kagame ushobora gusanga afire igisekuru gikomoka kurwanda kujyeza byibura Mu mwaka wi 1100 naho wowe ntibyarenza 1898abasekuru bawe ara bashi Rwabujyiri yarabazanye Mu minyago yavanye Mu gitero cyo kw ijwi ube wumva rero ubwire nabandi nturusha Kagame ubunyanyarwanda habe namba urumva Wa mushi we WO kwijwi
Répondre