Rwanda : FPR Kagame iri kuroga abaturage ibateza malariya n’inzara kugirango badashobora gutekereza kubikorwa bibi bakorerwa !

Publié le par veritas

Malariya n'inzara biravuza ubuhuha mu Rwanda

Malariya n'inzara biravuza ubuhuha mu Rwanda

Twajyaga twumva indirimbo nyinshi ku maradiyo zahitaga mubihe byahise zagiraga ziti : « inzitiramibu zikoranye umuti », njye ariko nasanze atariko bimeze ahubwo navuga ko ari« inzitiramibu zikoranye umubu!!! » Ibi mbivuze nyuma y'igihe kinini malariya yaratwibasiye mu rugo, ariko Imana ishimwe kuko twongeye kubura akajisho! Muri uko guhora kwa muganga byaduhaye isomo no kongera kureba no gutekereza kuri bimwe mu bibazo byugarije abanyarwanda ; ariko muri ibyo bibazo byose ikibazo cya malariya cyabaye gaheza kuko abantu bari kwisuzumisha uburwayi hafi ya bose bari kubasangamo malariya!
 
Muri urwo rujya n'uruza rw’abaturage barwaye malariya usanga ahanini batunga agatoki inzego zishinzwe gutanga « inzitiramibu » bazishinja gutanga inzitiramibu zififitse (zitarimo umuti) kuburyo abaturage hafi ya bose bemeza ko baryama mu nzitiramibu ndetse bamwe bakaba bemeza ko kubera ubwoba bafitiye malariya bagendana izo «nzitiramibu » ariko bikaba iby’ubusa bakarwara malariya! Igikomeje guhangayikisha abaturage, ni uko babona barafashe ingamba zishoboka zose zo kwirinda imibu ariko iyo mibu ndetse n'ibiheri ugasanga byuzuye muri izo nzitiramibu igihe bayimanuye bagiye kuyiyorosa n’ijoro.
 
Hari nabadatinya kuvuga ko guha abaturage inzitiramibu zitarimo umuti kandi baba batanze amafaranga atagira ingano yo kuzigura, ari agahimano cyangwa igihano leta  ya FPR Kagame yahaye abaturage, bitewe ni uko abenshi batari kwitabira «ubwisungane mu kwivuza» kugira ngo haboneke umushahara w’abaganga ; bityo leta y’inkotanyi ikaba yariyemeje kuroga abaturage ibaha «inyinjizamibu » (inzitiramibu zidafite umuti) kugira ngo abo baturage barware ari benshi bityo bitume bashishikarira kwitabira « ubwisungane mu kwivuza» ! Abaturage bakaba bakomeje kwanga kwitabira «ubwisungane mu kwivuza » bitewe n’uko abafite ubwo bwisungane badahabwa imiti ikwiye igihe barwaye kuko amafaranga y’ubwisungane atagurwa imiti ahubwo ahemba abaganga andi agakoreshwa mu bindi bikorwa atagenewe, abaturage bafite mitiweli kandi bakaba bakirwa nabi cyane ku mavuriro anyuranye!
 
Ikindi kibazo gikomeyereye abaturage kandi giterwa na leta  ya FPR Kagame ni uko abaturage bagiye kurimburwa n’inzara! Urugero rugaragara ni uko muri iki gihe abaturage batuye mu mujyi wa Kigali bafite uburwayi bwa malariya bahuhurwa n’inzara cyane cyane iyo bafashe iyo miti ya malariya (kubashoboye kuyibona). Kubera ko leta ishaka amafaranga ku ngufu mu baturage (kubera imfashanyo z’amahanga zahagaze kubera agasuzuguro k’iyo leta), ibiciro by’ibiribwa ku masoko bizamuka umunsi kuwundi kubera imisoro yiyongera kubacuruzi! Umwe mu baturage b’i Kigali yaduhishuriye ko igaburo ry’imvange ryasuzugurwaga n’abantu benshi, iryo gaburo rikaba  rigizwe n’ibirayi, ibishyimbo, igitoki n’imboga, ubu risigaye ribona umugabo rigasiba undi kubera ibiciro byazamutse !
 
Zimwe mu ngero zigaragaza izamuka ry’ibiciro mu mezi atanu ashize ni nyinshi cyane, aha tukaba twavuga ku mu mezi atanu ashize ko ikilo k’ibirayi n’ibitoki cyaguraga amafaranga 100 y’u Rwanda, ubu ikilo cyabyo kikaba kigeze ku mafaranga 250. Ikilo kimwe k’ibishyimbo cyari hagati y’amafaranga 250 na 300 none ubu gihagaze ku mafaranga 500, n’ibindi biribwa bikaba byariyongereye cyane kuburyo ikibazo cyo kubona icyo umuntu afungura mu Rwanda gitangiye kuba indya nkurye !!  Mu Rwanda rw’iki gihe, ibiribwa kera bitaga ibihingwa ngandurarugo muri iki gihe byahindutse nk’inyama !
 
Igikomeje gutangaza abaturage no kubabaza ni uko abantu bijuse kubera ko bafite ubutegetsi butuma basahura rubanda, birirwa bavuga hose ko « u Rwanda rwihagije mu biribwa » kandi njye uhora ngenda muri iki gihugu ntari nabona ahantu ibyo biribwa byamenetse cyangwa bihunitse! Abanyarwanda baca umugani ngo «ntawe ukira asongwa » cyangwa ngo « ntaweza, barandura » ; iyi mikorere mibi ya leta  yicisha abaturage indwara n’inzara kubwende, izatuma abanyarwanda barushaho guca akenge, bikaba bizatuma amaso y’abaturage yagarukiraga gusa ku irembo ry’abayobozi batera ibyo bibazo, ashobora kwinjira mu nzu zabo agahinguranya insika akazashobora kugera mu bikari aho bahishe ubukungu basahuye abaturage, icyo gihe abanyarwanda bazamenya icyo gukora !
 
Icyo nabwira abanyarwanda ni uko nkanjye wiyemeje kuba impirimbanyi ya Demokarasi mu Rwanda, nasaba abaturage kutiheba, cyangwa ngo bacibwe intege n’izi ntwaro za kirimbuzi kandi z’ubugome (malariya n’inzara) bashyirwaho n’iyi leta duhanganye nayo; iyi leta ya FPR iteza abaturage uburwayi n’inzara kugira ngo ntibashobore gutekereza ku bikorwa bibi bakorerwa n’iyi leta, ahubwo bagahugirwa mu bibazo byo kwivuza no kubona icyo bafungura! Ndasaba abanyarwanda kwishyiramo akanyabugabo, bakareka kwikunda kandi bagafatanya ; uwabonye icyo afungura agaha mugenzi we, ufite ubushobozi agasura urwaye, ufunzwe agasurwa, uguye kubera intege nke akegurwa, ugiranye ikibazo cy’ubwumvikane bucye na mugenzi we bakiyunga vuba na bwangu batiyambaje abahuza…
 
Bakundwa, banywanyi, tujye inama kandi twese hamwe intsinzi turayikozaho imitwe y’intoki. Imana iturinde kandi iduhe inema yo kuba abanyakuri kuko ariyo nzira nyayo yerekeza ku ntsinzi.
 
Imana ibarinde mwese aho muri.
 
Umwe mu bayobozi ba PS Imberakuri
Kigali- Rwanda.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
Nababwiye ko amahanga yemereye RNC kuzategeka mu Burundi. Abega mu Rwanda naho Abahima mu Burundi. Barundi cyane cyane Nkurunziza, mwibuke ko RNC yashinzwe kandi iyobowe n'abahoze ari ubwonko bwa FPR kandi bari ba bras droits ba Kagame.
Répondre
J
Mabanga reka guteza ubwega erega uburundi ni igihugu si igihuru !!izo ndege se zaba ivuye he ko abarwanya nkurunziza ntazo bafite , U Rwanda si ibigondyi kuburyobakora iryo kosa<br /> ahubwo buhoro buhoro bazakomeza gukorogoshora ubukungu mumutekano nubumwe bwigihugu cyuburundi nyuma muri iriya ngirwa mishyikirano niho bazamwirenza maze abo kwa Kagame bafate nuburundi nkuko bsfashe Kongo kinshasa
Répondre
M
MURUGO KWA PRESIDENT NKURUNZIZA HALI AMAKURU AVUGA KO HABA HARASHWE NINDEGE ZITAZWI ZARANGIZA ZIKIGENDERA !!!!<br /> <br /> ESE INGABO ZUBURUNDI ZIGIRA RADAR ??????
Répondre
R
IBYUVUZE NIBYO 100% WABA URIMUGIHUGU CYAGWA UTARIMO LETA YA FPR IYO UREBYE POROGARAMU YAYO NUGUKENESHA ABATURAGE NOKUBATERUBWOBA KUGIRANGO DUHORE DUJEJETSE NTITUVUGE IBIBI BAKORA.
Répondre
R
ESE ubwo muba murocagwa ibiki biriya bitaro by a shitingi ntabiba my Rwanda ndetse niriya ngarisi