Igihugu cy’u Rwanda kirifuza ko mu Burundi haba jenoside (Amb. w’u Burundi mu Budage)
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Dominic Johnson w’ikinyamakuru Die Tageszeitung cyo mu Budage, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rufite amakuru y’uko abagize umutwe wa FDLR binjiye mu Burundi baturutse muri Congo, aho ngo yatangaje ko bafite ibimenyetso bahawe n’Abarundi bafungiwe mu Rwanda.
Nyuma y’ibyatangajwe na minisitiri Mushikiwabo, ambasade y’igihugu cy’u Burundi mu Budage kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo yasohoye itangazo rigenewe Abadage ryamagana ibi byatangajwe na Mushikiwabo, ambasade y’u Burundi mu budage ikaba yarabitangaje mu ngingo 6 nk’uko tubikesha urubuga rwayo :
1.Icya mbere ambasade y’u Burundi mu Budage yavuze, n’uko ngo nta FDLR yigeze iba ku butaka bw’u Burundi kandi ntizanahaba. Yasobanuye ko igihugu cyihagije mu kurinda ubusugire bwacyo.
2.Icya kabiri, ngo ibimenyetso byatanzwe ntabwo byakwizerwa kuko ngo gutunga passport y’u Burundi bidasobanuye ko uri umuturage w’u Burundi. U Rwanda ngo rukaba rwarahaye inyandiko z’impimbano Abanyarwanda bari mu Burundi bafasha abarwanya ubutegetsi. Bamwe muri aba Banyarwanda ngo batawe muri yombi cyangwa biciwe mu mirwano ngo basanganywe indangamuntu z’impimbano z’u Burundi.
3.Icya gatatu, ngo raporo y’impuguke za ICGLR yashyikirijwe kuwa 06 Kamena 2015 ibihugu bigize ICGLR i Dar es Salaam ngo yanzuye ko nta FDLR iri mu Burundi. Ibitangazwa na minisitiri Mushikiwabo ngo bikaba nta shingiro bifite ahubwo hari ikindi bihishe Abarundi bazi neza.
4.Icya kane, ngo mbere y’ibi, u Burundi bwemeye gufatanya n’u Rwanda kugenzura aya makuru maze bose banzura ko nta FDLR iri mu Burundi. Ngo mugihe u Burundi bwemeye gufatanya n’itsinda ryari rishinzwe gukora iperereza kuri iki kibazo mu Burundi, u Rwanda rwo ngo rwanze gufatanya naryo mu kugenzura ko hari Abarundi batorezwa mu Rwanda igisirikare.
5.Icya gatanu, ngo u Rwanda rushaka ubufasha mu bihugu bikomeye by’iburengerazuba bifatanya guhungabanya umutekano w’u Burundi rugamije guhishira ibibazo biri mu Rwanda.
6.Icya gatandatu iri tangazo risorezaho, n’uko ngo (u Rwanda) rwifuza ko jenoside yabaye mu Rwanda yaba mu Burundi kandi ngo Abarundi barabizi neza, akaba ari yo mpamvu ngo Abarundi bakomeje gucisha make n’ubwo u Rwanda rubashotora.
Source : imirasire