Icyemezo cy’u Burundi cyo gusimbuza abadepite bari mu nteko y’EALA cyatewe utwatsi, ni nde uzakiranura impande zombi ?
Nyuma y’ ibibazo by’ umutekano muke mu Burundi, Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko y’ u Burundi, Pascal Nyabenda, yandikiye ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’ u Burasirazuba, EALA, iyobowe na Daniel Fred Kidega asaba ko Abadepite bane bahagarariye icyo gihugu bagomba gutakaza imyanya bafite muri iyo nteko ariko inteko ya EALA yemeje ko icyemezo cy’u Burundi cyo gusimbuza abo badepite kinyuranye n’amategeko agenga umuryango w’EAC !
Abadepite bafite imyanya mu nteko ishingamategeko y’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba leta y’u Burundi ishaka gusimbuza ni : Ngenzebuhoro Frederic, Nduwimana Martino, Yves Nsabimana na Jérémie Ngendakumana, bo mu mashyaka ya CNDD FDD, UPRONA na FRODEBU. Ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Depite Kidega uyobora EALA yemeye ko yashyikirijwe ibaruwa ihagarika abo badepite, abimenyesha abo bireba bose barimo n’ubuyobozi bukuru bwa EAC (Counsel to the Community, CTC) ari nabwo bufite ijambo rya nyuma ku bikorwa by’uyu muryango. Izo nzego zamusabye kuganira n’abo bafatanyije kuyobora inteko y’EALA kuri icyo kibazo cy’abadepite b’u Burundi, bagafata umwanzuro ukamenyeshwa Umuyobozi w’Inteko y’u Burundi na EALA muri rusange.
Mu nteko rusange ya EALA iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 24 Ugushyingo, Fred Kidega uyoboye iyo nteko yavuze ko yashoboye kwicarana na bagenzi be nkuko yabisabwe n’inzego zimukuriye muri EAC. Muri iyo nama basanze amategeko agenga iyo nteko agaragaza uburyo bushobora gutuma umudepite atakaza umwanya butandukanye n’icyo u Burundi bugenderaho busaba kwirukana abadepite babwo muri EALA. Fred Kidega yabivuze muri aya magambo : «Ingingo ya 51 igaragaza neza uko umunyamuryango atakaza umwanya we. Nyuma yo kugaragarizwa igitekerezo cy’ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’ibihugu bw’Afurika y’Iburasirazuba (CTC) no kuganira n’abayobozi bakuru b’uyu muryango, twasanze icyifuzo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’ u Burundi cyo kwirukana abo badepite kitajyanye n’amasezerano ashyiraho uyu muryango».
Kidega avuga ko yamaze kwandikira Pascal Nyabenda uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’ u Burundi, amumenyesha ko umwanzuro bafashe utajyanye n’amategeko, ndetse ngo aritegura kujya i Bujumbura kugira ngo baganire kuri ibyo byemezo. Yakomeje agira ati “Ngiye kubonana na mugenzi wanjye ngo tunoze umubano hagati ya EALA n’Inteko Ishinga Amategeko y’ u Burundi, tuganire no kuri icyo kibazo cy’abanyamuryango bane.” Hari amakuru ataremezwa avuga ko hari Abadepite bamaze gutegurwa bazahagararira u Burundi muri EALA, bagasimbura abagomba kuvamo. Dan Fred Kidega we yabwiye itangazamakuru ko ataramenya ayo makuru, ariko ngo abari muri EALA bemewe n’amategeko, bityo ngo bafite uburenganzira busesuye mu nteko kugeza ubu.Umwe mu badepite b’ u Burundi basabiwe guhagarikwa, Jérémie Ngendakumana, kuri uyu wa Mbere yabwiye itangazamakuru ko yasabiwe kuva muri EALA nyuma yo kwirukanwa mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD, amaze kugaragaza ko hari ibyo atumva kimwe naryo. Yavuze ko batari muri EALA bahagarariye ishyaka, ahubwo ari Abadepite b’Umuryango wa Afurika y’ u Burasirazuba, yongeraho ati “Bazasoma amategeko barebe igikwiye.”
U Burundi bukomeje kurangwa n’ umwuka mubi, aho abantu basaga 240 bamaze kwicwa, abagera ku 200 000 bakaba baravanwe mu byabo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zifite amakuru yizewe ko muri iki gihe Leta iri kwibasira abatuvuga rumwe nayo, ariko abatemera leta iyobowe na Nkurunziza nabo bakaba baratangiye kugaba ibitero kuri guverinoma. Umwuka mubi muri icyo gihugu wafashe indi ntera ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora u Burundi, muri manda abatavuga rumwe na we bita iya gatatu mu gihe we avuga ko ari iya kabiri.
[Ndlr: Niba ibyemezo bya leta y’u Burundi bitemewe n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC u Burundi burimo, bishatse kuvuga ko uwo muryango utemera leta ya Nkurunziza ndetse n’amatora y’abaye muri icyo gihugu kandi ariyo yamugize Perezida. Niba bimeze gutyo impaka ziri hagati y’abanyamuryango ba EAC n’igihugu cy’u Burundi zizakemurwa na nde ?]
Inkuru y’igihe
Publicité