ONU-Burundi : Paul Kagame atsinzwe atararwana nyuma yo kwemeza umwanzuro w’abafaransa !
Publicité
Muri gahunda afite yo gutera u Burundi, Paul Kagame yandagaje perezida Nkurunziza na leta ayoboye yose, avuga ko abanyarwanda b’abagome bishoye mu bikorwa by’ubwicanyi i Burundi babitewe n’ubutegetsi bubi bw’icyo gihugu ; Kagame yashimangiye ko Nkurunziza ntacyo ayobora ngo kuko yirirwa yifungiranye ntagaragare… Iyi mvugo ya Kagame iranyomozwa n’abasenateri 19 bo mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’amerika bakomoka mu mashyaka yombi akomeye muri icyo gihugu (démocrates n’aba républicains) basesekaye i Bujumbura kuri uyu wa gatanu taliki ya 13/11/2015, mu gikorwa cyo gushyigikira leta ya Nkurunziza. Sibyo gusa kuko ejo kuwa kane i New York akanama gashinzwe umutekano ku isi kemeje ko Nkurunziza agomba kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe muri politiki kandi ONU ikaba ishobora kohereza umutwe udasanzwe wa monusco FIB mu gihe Nkurunziza yaba abyemeye, ukajya i Bujumbura kurwanya abagizi ba nabi ; uwo mutwe wa FIB Paul Kagame akaba awutinya nk’uko umuriro utinya amazi !
Tugarutse ku mwanzuro wateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa, wemejwe n’abagize akanama gashinzwe amahoro ku isi muri ONU mu ijoro ryo kuwa kane taliki ya 12/11/2015 ; uwo mwanzuro wafashwe mu buryo bwumvikanyweho n’ibihugu byose bigize ako kanama ; uwo mwanzuro ukaba warakorewe ubugororangingo. Umwanzuro w’igihugu cy’Ubufaransa ureba u Burundi wari umaze hafi icyumweru cyose ugibwaho impaka ; igihugu cy’Ubufaransa kikaba cyaragaragaje impungenge z’uko ibintu bishobora kuba bibi mu Burundi bigatungura umuryango w’abibumbye. Nubwo amahanga yahagurukiye ikibazo cy’u Burundi, leta ya Nkurunziza nayo ntiyicaye ubusa kuko irimo ifata intwaro z’abagizi ba nabi birirwa bica abantu i Burundi umunsi kuwundi.
5.Ntabwo hafashwe icyemezo cyo kohereza ingabo cyangwa se abapolisi ba ONU mu Burundi, ariko umwanzuro watowe wemeje ko Ban ki-moon agomba kwitegura ko mu gihe cyose bibaye ngombwa agomba kohereza ingabo za ONU ziri muri Congo cyane cyane umutwe udasanzwe wa FIB ukoherezwa i Bujumbura. Izi ngabo ariko zigomba koherezwa mu Burundi ari uko ubutegetsi bw’icyo gihugu bubyemeye. Ambasaderi w’Ubwongereza muri ONU akaba yarabwiye radiyo y’abafaransa RFI dukesha iyi nkuru, ko ibiro bya ONU bishinzwe gutabara aho rukomeye byatangiye kwitegura gushyira iki cyemezo mubikorwa.
Tugarutse ku mwanzuro wateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa, wemejwe n’abagize akanama gashinzwe amahoro ku isi muri ONU mu ijoro ryo kuwa kane taliki ya 12/11/2015 ; uwo mwanzuro wafashwe mu buryo bwumvikanyweho n’ibihugu byose bigize ako kanama ; uwo mwanzuro ukaba warakorewe ubugororangingo. Umwanzuro w’igihugu cy’Ubufaransa ureba u Burundi wari umaze hafi icyumweru cyose ugibwaho impaka ; igihugu cy’Ubufaransa kikaba cyaragaragaje impungenge z’uko ibintu bishobora kuba bibi mu Burundi bigatungura umuryango w’abibumbye. Nubwo amahanga yahagurukiye ikibazo cy’u Burundi, leta ya Nkurunziza nayo ntiyicaye ubusa kuko irimo ifata intwaro z’abagizi ba nabi birirwa bica abantu i Burundi umunsi kuwundi.Dore bimwe mu byemezo bigize umwanzuro wemejwe ku gihugu cy’u Burundi n’akanama gashinzwe amahoro ku isi :
1.Leta y’u Burundi igomba gutegura ibiganiro biyuhuza n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo bya politiki byavutse muri iki gihugu. Abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi bo bifuzaga ko habaho imishyikirano kandi ikabera hanze y’igihugu, naho ONU yo yemeje ibiganiro kandi bigategurwa na leta y’u Burundi.
2.Umuryango w’ubumwe bw’Afurika niwo ugomba gufasha leta y’u Burundi mu gutegura ibiganiro byo gushaka umuti w’ibibazo bya politiki biri muri icyo gihugu. Abarusiya n’Abashinwa bakaba bararwanyije ko abanyaburayi bivanga mu bibazo by’u Burundi kuko basanga ibibazo by’igihugu cy’u Burundi bireba abarundi bonyine.
3.Umwanzuro wafashwe ntabwo wemera gutanga ibihano bihutiweho, ahubwo inama yashyigikiye itangazo ry’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ryo ku italiki ya 17/10/2015 uvuga ko hashobora gutangwa ibihano kubahungabanya umutekano byo kudatembera no gufatira umutungo kubantu bamwe na bamwe.
4.Umwanzuro usaba umunyamabanga mukuru wa ONU Baan Ki-moon kohereza mu Burundi ikipe y’impuguke igomba gufasha leta y’u Burundi mugutegura ibiganiro bya politiki. Akanama kashyizeho intumwa idasanzwe ya Ban Ki-moon mu Burundi yitwa Jamal Benomar, uyu akaba yarigeze guhagararira Ban Ki-moon mu gihugu cya Yemen.
5.Ntabwo hafashwe icyemezo cyo kohereza ingabo cyangwa se abapolisi ba ONU mu Burundi, ariko umwanzuro watowe wemeje ko Ban ki-moon agomba kwitegura ko mu gihe cyose bibaye ngombwa agomba kohereza ingabo za ONU ziri muri Congo cyane cyane umutwe udasanzwe wa FIB ukoherezwa i Bujumbura. Izi ngabo ariko zigomba koherezwa mu Burundi ari uko ubutegetsi bw’icyo gihugu bubyemeye. Ambasaderi w’Ubwongereza muri ONU akaba yarabwiye radiyo y’abafaransa RFI dukesha iyi nkuru, ko ibiro bya ONU bishinzwe gutabara aho rukomeye byatangiye kwitegura gushyira iki cyemezo mubikorwa.Hakurikijwe ibyemezo byafashwe muri uyu mwanzuro, bizagora Paul Kagame gutera u Burundi yitwaje ko agiye kugarura amahoro muri icyo gihugu kuko aramutse abikoze yahura n’akaga gakomeye kurusha ako yahuriye nako muri Congo ari kurwana mu mutwe wa M23. Paul Kagame ntashobora gutsinda umutwe w’ingabo za ONU wa FIB ugizwe n’ingabo z’igihugu cya Tanzaniya, Malawi n’Afurika y’epfo, uretse n’izo ngabo kandi, Kagame yananiwe gutsinda CNDD FDD ikiri inyeshyamba igihe yarwanaga n’ubutegetsi bwa Buyoya, ubu rero CNDD FDD ifite igihugu sibwo byakorohera Paul Kagame kuyitsinda. Abafaransa nibo bateguye umwanzuro wo gushyiraho umutwe udasanzwe wa ONU ariwo FIB, uwo mutwe ukaba ariwo wirukanye Paul Kagame kumugaragaro muri Congo, none abafaransa bakoresheje ubuhanga bwa politiki bwo gutegura umwanzuro muri ONU k'u Burundi kugira ngo FIB ijye kwirukana Kagame i Burundi !
Kuba Kagame yarifatiye ku gahanga perezida Nkurunziza, bizagora cyane Paul Kagame kubana n’abategetsi b’igihugu cy’igituranyi yandagaje kumugaragaro, niyo mpamvu abarundi bagomba kwitegura ko Kagame agiye guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo kurushaho. Amakuru veritasinfo ikesha urubuga «Burundi 24 news.com » aremeza ko muri iki gihe Perezida Nkurunziza arinzwe bikomeye n’ingabo zikomoka mu gihugu cy’Uburusiya n’Ubushinwa. Uko kurinda Nkurunziza cyane byatewe ni uko igihugu cy’u Burundi gifite amakuru y’uko Paul Kagame ari gutegura uburyo bwo kwica Nkurunziza akajya yatera u Burundi nyuma perezida atakiriho !
Abarundi benshi babona Paul Kagame ashoboye kwica Nkurunziza, hashobora kuvuka amahano mu Burundi nkayabaye mu Rwanda mu 1994 kandi izo mvururu zikagera no mu Rwanda ! Ese Kagame azemera kubana n’ikimwaro kimeze nk’igisebe ku mutima yatewe no kuba yariyambitse ubusa imbere y’abarundi na Nkurunziza ? Buri wese abyibazeho !
Ubwanditsi
