Igihugu cy’Ubufaransa kinjiye mu cyunamo cy’iminsi 3 !
Aha Perezida François Hollande yari ahabwa amakuru y'uko ibitero biri kugabwa kuri stade arimo imbere
Publicité
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14/11/2015, Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa François Hollande yatangaje ko amaze gushyira umukono ku itegeko rishyiraho iminsi 3 y’icyunamo mu gihugu cy’Ubufaransa. Icyo cyemezo kikaba gitewe n’ibitero bikomeye byagabwe n’abarwanyi b’ibyihebe ahantu hanyuranye mu mujyi wa Paris ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 13/11/2015. Nyuma y’inama y’umutekano perezida François Hollande yatangaje ko imiryango y’abafaransa yabuze abayo iri mu gahinda n’akababaro gakomeye. Perezida François Hollande yavuze ko igihugu cy’Ubufaransa kiri mu ntambara yo kurwanya iterabwoba, Ubufaransa bukaba buzarwana iyo ntambara n’imbaraga zabwo zose kandi ntakubabarira ibyihebe. Ibyihebe bya leta ya Kisilamu yitwa EI (Etat Islamique) biri mu gihugu cya Syria na Irak bimaze gutanagaza ko aribyo byagabye igitero i Paris.
Nubwo kuri stade habaye ibyo bitero abashinzwe umutekano bakoze uko bashoboye kose umupira wahuzaga igihugu cy’Ubufaransa n’Ubudage uraba, kandi uba mwiza cyane, abakinnyi n’abaje kureba umupira ntibarabutswe ko bagabweho ibitero babimenye umupira urangiye, Ubufaransa bumaze gutsinda Ubudage ibitego 2 ku busa. Ibyihebe byagabye kandi igitero mu cyumba kinini cyarimo kiberamo igitamo cy’abacuranzi cyitwa «Bataclan», icyo cyumba cyarimo abantu barenga 1500. Hari n’ahandi hagabwe ibitero hanyuranye muri Paris. Inzego zose zishinzwe umutekano n’ingabo z’igihugu byahagurukijwe na perezida mu guhangana n’ibyo bitero; kugeza ubu haravugwa ko umubare w’abantu bishwe ari 128 harimo ibyihebe 7 naho ikihebe kimwe kikaba kigishakishwa, abakomeretse ni 250 harimo 99 barembye cyane ; ntabwo imibare yose irashobora gushyirwa hamwe kugeza ubu iyo mibare ikaba ikiri agateganyo.
Ibitero by’ibyo byihebe mu mujyi wa Paris byateguwe ku munsi byari bizi ko bigomba guhitana imbaga y’abantu. Ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 13/11/2015 nibwo week end iba itangiye, Paris ibashyushye, noneho byari n’akarusho kuko hari umukino w’umupira wahuzaga igihugu cy’Ubufaransa n’igihugu cy’Ubudage. Ibitero bikaba byaragabwe mu mujyi wa Paris icyarimwe ahantu harenga 7 hatandukanye. Kuri stade y’Ubufaransa harimo habera umupira, ibitero byagabwe hashize iminota 16 umupira utangiye, stade yari irimo abantu ibihumbi 80 na perezida françois Hollande nawe ari muri stade! Ibyihebe 7 byitukijeho ibisasu kuri stade, bitera n’ibindi bisasu bya grenade ariko abashinzwe umutekano bahanganye n’ibyo bitero byabereye mu bwinjiriro bwa stade !
Nubwo kuri stade habaye ibyo bitero abashinzwe umutekano bakoze uko bashoboye kose umupira wahuzaga igihugu cy’Ubufaransa n’Ubudage uraba, kandi uba mwiza cyane, abakinnyi n’abaje kureba umupira ntibarabutswe ko bagabweho ibitero babimenye umupira urangiye, Ubufaransa bumaze gutsinda Ubudage ibitego 2 ku busa. Ibyihebe byagabye kandi igitero mu cyumba kinini cyarimo kiberamo igitamo cy’abacuranzi cyitwa «Bataclan», icyo cyumba cyarimo abantu barenga 1500. Hari n’ahandi hagabwe ibitero hanyuranye muri Paris. Inzego zose zishinzwe umutekano n’ingabo z’igihugu byahagurukijwe na perezida mu guhangana n’ibyo bitero; kugeza ubu haravugwa ko umubare w’abantu bishwe ari 128 harimo ibyihebe 7 naho ikihebe kimwe kikaba kigishakishwa, abakomeretse ni 250 harimo 99 barembye cyane ; ntabwo imibare yose irashobora gushyirwa hamwe kugeza ubu iyo mibare ikaba ikiri agateganyo.Ibyihebe byarimo bigaba ibitero perezida Hollande yahise ava muri stade akoranya inama y’abaministre, hafashwe ibyemezo nk’ibyo mu ntambara (état d’urgence) ; imipaka y’igihugu cy’Ubufaransa yahise ifungwa, nta muntu wemerewe kwinjira no gusohoka mu gihugu cy’Ubufaransa kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza, abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo, ibigo by’amashuri byarafunze muri Paris. Inzego zishinzwe umutekano imbere mu gihugu no hanze y’igihugu zarahagurukijwe harimo n’abasilikare.
Ngiyo intambara y’ibyihebe, mu gihe abandi barwanya ubutegetsi kugira ngo babufate nabo bategeke, igihe abandi barwanira kubona abayoboke benshi mu ishyaka ryabo kugira ngo babone amajwi, ibyihebe byo birwanira kwica abantu benshi maze nabyo bikava kuri iyi si! Ngubwo ubwoko bushya bw’intambara isi ihanganye nabwo.
Dore itangazo ryashyizwe ku mbuga n'ibyihebe bya leta y'isilamu, kugeza ubu ntacyo leta y'Ubufaransa iragira icyo irivugaho:
Publicité