Noble Marara yihanganishije Kagame kubera urupfu rw’umubyeyi we ariko aboneraho no kumuha ubutumwa !
Noble Marara Umuyobozi w’ikinyamakuru inyenyerinews yohereje ubutumwa umuryango wa Kagame wabuze nyina Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru. Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umubyeyi we ‘Nyina’ yitabye Imana.
Mu magambo y’icyongereza yagize ati “I know mothers are special pple to many….mine was very very special to me. She has passed on.May God rest her in peace.” Tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Nzi ko ba Mama ari abantu badasanzwe ku bantu benshi…Uwanjye yari umuntu udasanzwe cyane cyane kuri njye. Yagiye. Imana imuhe iruhuko ridashira (paul Kagame).”
Naho Noble Marara nawe abinyujije kurukuta rwa Twitter ya Kagame yagize ati : «No matter our differences “For a mother is the only person on earth who can divide her love among all. She was a mother to many stay strong, you tormented my mother, she was threatened on gun point but at least yours departed before mine. Stay strong. »
Ubu butumwa bwa Marara, mu kinyarwa busobanuye gutya : «nubwo haribyo tutumvikanaho, umubyeyi niwe muntu kwisi ukunda abe bose atavanguye, nyoko yari umubyeyi kuri benshi ; ariko wibuke ko uwange yahizwe akanashyirwa imbunda kugikanu akangishwa kwicwa nabasilikare bawe, nibyiza ko nibura nyoko atabarutse mbere ya mama. Ihangane (Noble Marara) ».
Byashyizwe mu kinyarwanda n’inyenyerinews.org