Burundi : Abagizi ba nabi bivuganye umusilikare mukuru ufite ipeti rya majoro
Ubwo perezida Nkurunziza yafataga icyemezo cyo kwambura ibirwanisho abantu babitunze kuburyo bunyuranyije n’amategeko ; isi yose yavugije induru ko Nkurunziza agiye gukora jenoside ! Ariko igitangaje ni uko ayo mahanga ntacyo ari kuvuga ku bitero abo bitwaje ibirwanisho bari kugaba kubashinzwe umutekano ndetse bagahitana n’inzirakarengane nyinshi z’abaturage! Ese birapfira he ? Ni uko se ubutegetsi bw’u Burundi budashobora gusobanura neza ko bwagabweho igitero n’abagizi ba nabi cyangwa ni uko abarwanya u Burundi barushije leta gusobanura impamvu bayirwanya?
Kumu goroba wo ku cyumweru taliki ya 29/11/2015 abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero mu kabare gaherereye ahitwa Kibenga. Muri icyo gitero bakomerekeje bikomeye umusilikare wo mu rwego rwa officier Major Salvator Katihabwa waje kwitaba Imana nyuma ageze mu bitaro bya « Roi Khaled » biri mu Kamenge. Akabari uwo musilikare mukuru yarasiwemo kakaba ari ak’umugabo wa Madame vice- présidente (umuyobozi wungirije) w’inteko ishinga mategeko, mu rwego rwa sena y’u Burundi.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 30/11/2015 umupolisi wari wambaye imyenda ya gisivili yagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro ari mu gace k’umujyi wa Bujumbura kitwa Jabe. Umuturage wari uri ahabereye icyo gitero avuga ko uwo mupolisi yari ku muhanda witwa «Avenue de la jeunesse » uri hagati ya Jabe na Bwiza. Uwo mupolisi akaba yarashwe amasasu menshi mu mutwe. Uwo muturage wabonye barasa uwo mupolisi aremeza ko uwo mupolisi ashobora guhitanwa n’ibikomere by’ayo masasu akurikije amaraso menshi yavaga mu mutwe.
Nyuma y’icyo gitero cyagabwe ku manywa y’ihangu kuri uwo mupolisi, inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zatangiye igikorwa cyo gushakisha abo bagizi ba nabi, abantu bose badafite ibyangombwa batawe muri yombi. Agace k’umujyi wa Bujumbura uwo mupolisi yarasiwemo ka Jabe kagoswe n’abashinzwe umutekano, nta muntu ushobora kukinjiramo cyangwa ngo agasohokemo.
Biragoye muri iki gihe guhakana ko igihugu cy’u Burundi kiri mu ntambara hakurikijwe umubare w’abantu bicwa muri icyo gihugu buri munsi n’abantu bitwaje ibirwanisho.
Source : Itangazamakuru ry’i Burundi