Rwanda: Niba ari ingoma ya cyami bashaka ku mayeri, nibabwire umwami Kigeli agaruke aracyariho! (Faustin Twagiramungu)
Mu kiganiro «Dusangire ijambo» cyanyuze kuri radiyo mpuzamahanga y’abanyamerika VOA mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 29/11/2015; cyavuze ku ngaruka itegeko nshinga rishya mu Rwanda ryakorewe Paul Kagame rizagira kubanyarwanda. Umushinga w’iryo tegeko ukaba uzanyuzwa mu ikinamico ry’itora rya Kamarampaka bimaze kwemezwa na Kagame. Muri icyo kiganiro abatumirwa bakaba bari Bwana Faustin Twagiramungu, inararibonye muri politiki y’u Rwanda kandi akaba yarabaye ministre w’intebe mu Rwanda, akaba atuye mu gihugu cy’Ububiligi na Bwana Frank Mwine umunyamategeko uba mu gihugu cy’u Bwongereza.
Umunyamakuru wa VOA yasobanuye ko inama y’abaministre yari iyobowe na ministre w’intebe Anastase Murekezi yemeje ko perezida Kagame asigaje gushyira umukono ku cyemezo cyo gukoresha itora rya kamarampaka (référendum) ryo kwemeza iryo tegeko nshinga rishya. Amaso akaba ahanzwe Kagame kugira ngo barebe ko azemera cyangwa agahakana ko itegeko nshinga rihinduka. Umunyamakuru akaba yarasabye abatumirwa be kugira icyo bavuga kuri uko guhindurwa kw’itegeko nshinga.
Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ko abanyarwanda bahamagawe muri referandumu mu mwaka w’2003 kandi ibyo bemeje bikaba byari byo. Twagiramungu yagize ati: «ahubwo ndabona Perezida Kagame agiye kwiroha mu bintu byo kwivuguruza, abaturage bamubwiye ko azubahiriza itegeko nshinga (2003), none we ntaryubahirije; icyo abaturage bagomba gumusabira n’ubwo ari bacye n’uko aramutse abikoze (guhindura itegeko nshinga) bamweguza». Twagiramungu avugako ko ibyo Paul Kagame yitwaza ko yagezeho kugira ngo agume kubutegetsi ntashingiro bifite kuko perezida Kayibanda na Habyarimana nabo hari ibyo bagezeho.
Twagiramungu agira inama Kagame ko agomba kureka uko itegeko nshinga rimeze ubu ntarikoreho, akima amatwi abamuhakwaho bamubwira ko bamukunda ko yakoze ibitangaza mu Rwanda bityo akaba agomba gukomeza kuyobora. Mu rwego rw’amategeko na politiki Frank Mwine avuga ko kuvugurura no kubahiriza itegeko nshinga ari ibintu bitandukanye. Mwine avuga ko itegeko nshinga ari nk’andi mategeko n’ubwo ari itegeko ry’ikirenga ariko iryo tegeko ubwaryo rikaba riha ububasha abaturage uburyo bagomba guhindura itegeko nshinga babisabye ababahagarariye cyangwa perezida wa repubulika ; bityo rero niba urukiko rw’ikirenga rwaremeje ko itegeko nshinga rigomba guhinduka, ubwo bikurikije amategeko, gusa ikibazo kikaba kiri mu rwego rwa politike.
Umunyamakuru wa VOA yabajije Bwana Twagiramungu impungege atewe n’iri tegeko nshinga rishya, Twagiramungu yavuze ko afite impungenge zikomeye ebyiri, yabivuze muri aya magambo ati : «impungenge mfite ni ebyiri : iya mbere ni uko abanyarwanda bakomeje gufatwa nk’ingaruzwamuheto mubyukuri, ibyo abanyarwanda barimo bakora ubungubu bitwaje Kagame kandi wenda na Kagame abibongoroye, ni uguhemukira igihugu, ni uguhemukira abanyarwanda… abanyarwanda turabazi, ibyo kubeshya ngo miliyoni 3 n’igice zarasinye zishaka perezida Kagame ni ibinyoma turabizi. Impungenge ya kabiri ni uko abanyarwanda bakomeje gufatwa nk’abana muri politiki, nk’abaja ba politiki, kamarampaka twemeye yahinduye amateka y’u Rwanda niyo ku italiki 25/09/1961, ubu abantu bakaba bagiye kongera guhindura ku mayeri kugira ngo u Rwanda rwongere kuyoborwa ku buryo bwa cyami ».
Twagiramungu yakomeje agira ati : «umuntu bazamuha ubwasisi bw’imyaka 7 ngo yakoze neza hanyuma nirangira bongere bamuhe manda ebyiri z’imyaka 5 zikurikiranye, ni ukuvuga kugeza mu mwaka w’2034, nabuzwa ni iki kugira impungenge abantu bagaruye ubwami tubireba kandi babikoze ku mayeri!... Twasezereye ingoma ya cyami yari ifitwe n’umuryango w’abanyiginya, ntabwo tuzemera ingoma ya cyami y’umuryango w’abega ! Niba ari ingoma ya cyami bashaka ku mayeri, nibabwire umwami Kigeli agaruke aracyariho ! » Twagiramungu yavuze ko ubutegetsi buri mu Rwanda butunzwe n’ikinyoma, akaba yaratanze ingero z’uko abishe perezida Habyarimana bazwi ariko kugeza ubu kubatunga agatoki bikaba byarananiranye yongera kuvuga no ku kinyoma cy’uko Kagame ajya avuga ko yatsinze amatora yo mu mwaka w’2003.
Bwana Frank Mwine yashimangiye ko muri politiki y’u Rwanda huzuyemo ikinyoma nk’uko Twagiramungu yabivuze. Franck yagize ati : « Iyo ubeshye abantu bakemera kubeshya kwawe, ukomeza kubabeshya ukamara n’igihe, ariko iyo ubeshye abaturage ntibemere ko ubabeshya, abaturage barakwigaranzura…». Twagiramungu yemeza ko abanyarwanda batanze ibitambo kugira ngo habeho demokarasi ariko abantu bakaba bakomeje kwicwa abandi bakaba baheze mu mashyamba, Twagiramungu yagize ati : «urabona abana bacu ibyabo bizagenda bite ? Ni ukuvuga ko umwe mu bana ba Kagame mu gihe azaba abaye maleshari nawe azafata ubutegetsi ! Twarwaniye iki ? …twarwaniye kugira ngo abantu basimburane kubutegetsi mu mahoro kandi bagatanga amahoro… ibyo abo bantu bavuze (ko guhindura itegeko nshinga bishobora kuzana imvururu) bishobora kuzana imvururu ariko bikazabanza mu Rwanda! » Twagiramungu yavuze ko mu Rwanda ubwoba aribwo butegeteka gusa !
Frank Mwine avuga ko kuva umushinga wo guhindura itegeko nshinga umaze kwemerwa ntabwo Kagame ashobora kwanga kuwushyiraho umukono kiretse avuze ko hari icyo bahinduramo kuko aramutse abyanze ubwo nawe yaba yishe itegeko. Twagiramungu avuga ko nta jambo ministre w’intebe afite muri iriya leta ya Kagame, ko ibyakozwe byose byakurikije ubushake bwa Kagame bitabaye aribyo Kagame yaba umugabo akavuga ko atabyemeye. Ingaruka ya nyuma Twagiramungu yavuze kuri ririya tegeko ni uko amaherezo abaturage bazajya mu mihanda, yagize ati : « ingaruka ni uko abaturage bazajya mu mihanda, ntabwo twashobora gukomeza gutegekwa kuri buriya buryo bwa Kagame, ntabwo rero twebwe dushobora kwemera ko umuntu azageza muri 34 akidutegeka… »
Frank mwine avuga ko mu gihe abaturage batagize icyo bakora, igihugu cy’Amerika kizica amatwi kikemera ubutegetsi bwa Kagame kubera inyungu zabo, Twagiramungu nawe akaba avuga ko ntabyo gucungira ku bazungu kuko baba bareba inyungu zabo, abanyarwanda ubwabo nibo bazifatira icyemezo cyo kwirukana Kagame. Impaka zijyanye no kwiyongeza manda kuri Kagame ni ndende cyane ariko ikigaragara cyo ni uko Kagame n’abanyarwanda bageze mu ikorosi rikomeye. Iyo ukurikiranye neza uko aba bagabo bombi basesengura ingaruka zo guhindura itegeko nshinga mu Rwanda, kuva ku butegetsi cyangwa kubugumaho kuri Kagame bizamugiraho ingaruka zitoroshye.
Impyisi yamize inyama ishyushye iyihagama mu muhogo maze irayotsa, mu gihe yarimo igaragurika izindi nyamaswa zirayibwira ngo nicire iyo nyama, Impyisi izisubiza ko idashobora gucira akaryoshye, noneho zirayibwira ngo niyimire, nabwo irazisubiza ngo ntiyamira umuriro ! Amaherezo ya mpyisi yaje gupfa! Na Paul Kagame afite ikibazo nk’iriya mpyisi, abona kuva ku butegetsi ari urupfu bitewe n’ubwicanyi bukomeye yakoreye abanyarwanda, ariko kandi akabona no kubugumaho nabyo amaherezo ari urupfu, kuko abanyarwanda bazamurwanya bakabumukuraho. Iryo hurizo ryo gutekereza amaherezo ye n’umuryango we akaba ariryo umutima we uhora urwana naryo, kuburyo bishobora gutuma uhagarara! Abanyarwanda bagomba kwibagirwa ko bazigera babona abakuru b’ibihugu babiri bazasimburana ku butegetsi mu mahoro.