Rwanda: Ese abadepite ba Kagame bafite umutwe wo gutekereza cyangwa barawutaye?
Evode (wambaye umukara n'ubururu) yiyemeje gushyira ubwonko mu gifu kugira ng ashobore gukorana n'ubutegetsi bw'amabandi ya FPR yitwaje intwaro nk'uko yabivuze kenshi!
Mu guterura nandika iyi nkuru, n’ubwo irebana n’ivugurura ry’itegeko nshinga, ntabwo ndi bugaruke ku mpamvu zatangwaga zo kuvugurura ririya tegeko. Ahubwo igitumye ntora ino karamu ngo nandike, ni ukwibaza niba abadepite n’abasenateri bazi neza inshingano yabo yo guhagarira rubanda. Ese baracyahagarariye rubanda cyangwa bahagarariye inyungu za perezida Paul Kagame?
Kwibaza iki kibazo ntibivuye ku busa, nta n’ubwo nkibajije kuko nshidikanya ko abahagarariye rubanda bahindutse abahagarariye Kagame. Ahubwo mbitewe n’ubujiji cyangwa se kudatekereza cyane biranga bamwe muri abo bamotsi ba Kagame. Mu minsi ishize ya commission irimo Evode ngo yatanze imbanziriza mushinga y’ivugurura ry’itegeko nshinga mu nteko ishinga amategeko maze ku birebana n’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga bashaka gusiba, bavuga ko igomba kwandikwa gutya:“ Perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi ishobora kongerwa”. Mbega akaga?
Koko na Evode abacamanza bo mu Rwanda bemeraga nawe ntiyagize isoni yemera ikosa nk’iryo rikorwa kandi bizwi ko ari igitangaza mu mategeko? Ese iyo bandika gusa ko perezida wa repubulika atorerwa manda y’imyaka 7? Ibyo byari bihagije ku rwego rw’amategeko maze bakaba bimitse Kagame ubuziraherezo. Nari maze kuvuga ko kera abacamanza bakoranye na UWIZEYIMANA Evode bamushimaga kubera ko yabavugiraga mu gihe bo batashoboraga kuvuga. Ndibuka ko yigeze kuvuga ko BUSINGYE Johnston ari umuswa. Icyo gihe niba nibuka neza, Busingye Johnston yari perezida w’urukiko rukuru rwa repubulika, naho Evode ari umucamanza mu rukiko rw’intara ya Butare. Icyo gihe Evode bamuhamagaye mu nama ya discipline y’inama nkuru y’ubucamanza(Haut conseil de la magistrature) ngo yisobanure, agezemo ashimangira ibyo yavuze, maze yemeza ko Busingye ari umuswa.
Evode yagize ati «atakabaye umuswa, hari aho byabaye ko mu cyemezo cy’ifunga ry’agateganyo (iminsi 30) bakuramo iminsi umuntu yafunzwe muri station ya police ?» Kandi koko ibyo Evode avuga ni ukuri! Muri icyo gihe Busingye hari icyemezo cy’ifunga ry’agateganyo yafashe maze yemeza ko umuntu ukatiwe afungwa iminsi 30 bakuyemo iminsi uwo muntu yafunzwe kuri station ya police ! Mu by’ukuri ibyo Busingye yakoze ntibibaho mu mategeko y’u Rwanda. Iminsi umuntu yafunzwe ikurwa gusa mu gihano cya burundu umuntu aba ahawe naho gufungwa by’agateganyo ni iminsi 30 gusa, nta kivamo nta n’icyongerwamo.
Ngarutse rero ku mutwe w’iyi nyandiko, wakwibaza niba abadepite bakigira umutwe wo gutekereza cyangwa se niba barataye umutwe! Mu minsi ishize ubwo abadepite bigaga raporo yatanzwe na commission Evode ku itgeko nshinga, byagaragaye ko mu guhindura itegeko nshinga, babikorera Kagame gusa atari inyungu rusange z’abaturage bashinzwe kurengera. Itegeko nshinga rigiye kuba ikoti ryadodewe Kagame ku buryo nta wundi uzaryambara, dore ko n’ingano ye (Paul Kagame) itakwemera hari undi muntu wakwambara umwambaro we! Ni mwisomere namwe icyo izo ntumwa za rubanda zivuga ku ikoti rishya ry’itegeko nshinga ziri kudodera Kagame :
Umwe mubadepite ati : “Abaturage batubwiye cyane cyane kuri iriya ngingo y’101, babitubwiye kuri perezida wa repubulika Paul Kagame, bavuga bati nyuma ye, turashaka ko uburenganzira bwacu mwongera mukabudusubiza, tukongera tukagena uko ibintu byagenda !”
Undi ati “ ….iri tegeko nshinga, iyi ngingo yavugururwa kuri nyakubahwa perezida wa repubulika gusa igihe azaba atakiyobora bakazongera bakayihindura kugira ngo bagene imyaka mikeya cyangwa se banagene manda ifunze. Wabonaga ari cyo cyifuzo cyabo ariko kubera ko iyi constitution ikoze neza itanga opportunité y’uko igihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa bitewe n’igihe uburengenzira bw’abanyarwanda bashobora kuyivugurura, igisubizo kirimo rero”.
Ese iyo umuntu avuga kuriya, ni iki kiba kimwemeza ko nta muntu waba perezida mwiza kurusha Kagame ku buryo bituma yemeza ko mu gihe Kagame azaba atakiri perezida, itegeko nshinga ryakongera rikavugururwa kugira ngo manda bazigabanye? Uyu mudepite se aho yigeze atekereza ko Kagame ashobora gusimburwa n’umwana we? Aho uyu mudepite yibwira ko yagira uburenganzira bwo kugabanya no gufunga manda za perezida wa repubulika mu gihe Kagame yasimburwa n’uwo mu muryango we?
Uyu mudepite yagombye kureba kure akamenya ko ibyo ari gukoreshwa bizagira ingaruka ku bana be dore ko n’izo ngaruka zishobora kwigaragaza uyu mudepite akiri kuri iyi si. Iyi muzunga iri kubyinishwa inteko ntisanzwe! Iki gitugu ntigisanzwe! Njye ndi umudepite, kubera ko nta kundi nabigenza, napfa kwicecekera, sinirirwe mpfusha ururimi rwanjye ubusa. Cyakora umenya no guceceka ari icyaha ku ngoma ya FPR kandi icyo gitugu gishobora gutuma bagukura umugati mu kanwa!
Imana irinde igihugu cyacu.
Me KUBWIMANA Jacques