Siriya : Amerika ikomeje kugemurira intwaro abarwanya ubutegetsi bw’Assad
Abantu babona intambara itangira ariko ntibamenya uko izarangira ! Igihugu cy’Amerika kikaba cyatangiye guha intwaro ku mugaragaro abarwanya ubutegetsi bwa Assad kugira ngo bahangane n’indege z’Uburusiya, ntabwo bizoroha ! Ubwo igihugu cy’Uburusiya cyiyemezaga kohereza abasilikare bacyo n’intwaro zikomeye kugira ngo barwanye intagondwa za leta ya kisilamu EI, ibihugu by’uburayi cyane cyane Amerika n’Ubufaransa byahise bishinja Uburusiya ko butagiye kurwanya izo ntagondwa, ko ahubwo perezida Putine w’Uburusiya agiye gushyigikira perezida wa Siya Assad ngo agume k’ubutegetsi kuko imitwe irwanya ubutegetsi bwe yari imumereye nabi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 13/10/2015 ambasade y'igihugu cy'Uburusiya iri i Damasi muri Siriya yarashweho ibisasu bibiri bya bombe, ibyo bisasu byarashwe mu gihe abaturage ba Siriya bari biteguye kujya mu muhanda kwishimira Uburusiya bwatabaye icyo gihugu!
Ingabo za Siriya zari zitangiye gucika intege, aho Uburusiya butangiye kurasa kuri izo nyeshyamba zirwanya Assad, ingabo za Siriya zongeye kugira akanyabugabo. Uburusiya bukimara gutangira kugaba ibitero muri Siriya bwasabye ibihugu by’Amerika n’Ubufaransa kutongera kohereza indege zabyo mu kirere cya Siriya, ibyo bihugu nabyo byavuze ko Uburusiya bugomba guhagarika ibitero byabwo bugaba kubarwanya leta ya Siriya bahabwa intwaro n’Amerika ndetse n’Ubufaransa ; ibyo bihugu byombi byabwiye Uburusiya ko indege zabyo zitazava mu kirere cya Siriya ko ahubwo indege z’ibyo bihugu nizigongana n’iz’Uburusiya ikosa rizajya kuri Putine !
Kuri uyu wa mbere taliki ya 12/10/2015, umwe mubayobozi bo hejuru wo mugihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika utashatse kwivuga amazina yatangaje ko ku cyumweru taliki ya 11/10/2015 indege z’icyo gihugu zagemuriye abarwanya ubutegetsi bwa Siriya baherereye mu gice cy’amajyaruguru y’icyo gihugu amasasu afite ubunini buringaniye. Indege z’intambara z’abanyamerika zikaba zarajugunyiye izo nyeshyamba amasasu agera kuri toni 50 ziri mu kirere. Uwo muyobozi w’Amerika akaba yatangaje ko Amerika yiyemeje kugemurira abarwanya ubutegetsi bw’Assad amasasu kugira ngo bo barwanyi bihimure ku gihugu cy’Uburusiya kiyemeje kubarasa kuko barwanya perezida wa Siriya. Iki gikorwa cy’Amerika kikaba gishimangiye ko Uburusiya buri kurwana n’ibihugu by’iburayi birwana nabwo byifashishije abarwanya leta ya Siriya ! Iyi miterere y’iyi ntambara akaba ariyo ituma abantu benshi bemeza ko ari «intambara ya gatatu y’isi yose » yatangiye muyindi sura !
Muri iyi ntambara yo muri Siriya harwana imitwe myinshi itandukanye, akaba ariyo mpamvu abarusiya bafashe icyemezo cyo gushyigikira perezida wa Siriya Bachar Al-Assad kuko nibura ariwe mukuru w’igihugu wemewe. Abarusiya bakaba bari kurasa abantu bose bamurwanya baba intagondwa za kisilamu cyangwa se indi mitwe irwanya Assad ishyigikiwe n’Amerika n’Ubufaransa! Uburusiya bukaba buvuga ko iyo mitwe yose igomba kuraswa kuko ari « ibyihebe » ! Kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru, ingabo za Siriya zikaba zatangiye kwigarurira uduce tumwe na tumwe twari twarafashwe n’iyo mitwe! Umutwe witwa Nosra (watojwe n'Amerika) ukaba washyize itangazo uhagaragara ribwira Uburusiya ko bugiye guhura n’akaga gakomeye muri Siriya nk’ako bwahuriye nako mu gihugu cy’Afganistan mu gihe abarusiya barwanaga na Bin Laden afashijwe n’abanyamerika !
Abanyamerika kimwe n’abanyaburayi bakomeje gutsimbarara ku cyemezo cy’uko perezida wa Siriya agomba kuva k’ubutegetsi byanze bikunze akaba ariyo mpamvu bashyigikiye imitwe yitwaje intwaro imurwanya ibyo bihugu bivuga ko icisha macye ; ariko abo banyaburayi bakaba badacana uwaka n’umutwe w’intagondwa wa let aya kisilamu EI ! Nkuko byemezwa n’umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Siriya, intwaro zatanzwe n’Amerika zafashwe n’umutwe w’abarwanyi baharanira demokarasi bo muri Siriya bitwa FDS, abo barwanyi bakaba bagizwe ahanini n’abaturage b’abanyasiriya bo mu bwoko bw’abakurude! Hagati aho ikinyamakuru « The Daily Star » cyo mu Bwongereza kiratangaza ko igihugu cy’Ubwongereza cyahaye uburenganzira abaderevu b’indege z’intambara zabwo zo mu bwoko bwa Tornado kurasa ku ndege z’igihugu cy’Uburusiya ziri muri Siriya mu gihe abo baderevu babona ko ubuzima bwabo bubangamiwe !
Mu gihe Amerika n’Uburayi bihanganye n’Uburusiya muri Siriya, hirya no hino ku isi hari intambara n’imidugararo binyuranye cyane cyane bikaba bigaragara ku mugabane w’Afurika bitewe n’abafite ubutegetsi bakomeje kubugundira n’abandi bashaka kububambura, akaba ariyo mpamvu intambara iri mu bihugu by’abarabu ishobora gufata isura y’intambara y’isi yose mu gihe gito cyane, ihurizo rikomeye ni ukumenya uko izarangira !
Source : francetvinfo