Rwanda: Stromae na Kizito akarusho ni Mihigo ! Abahanzi b’amahanga ntibakabacire ishati ! (Faustin Twagiramungu)
[Ndlr : Natangaye cyane mbonye inkuru mu kinyamakuru cyandikirwa i Kigali kitwa « imirasire » igira iti : «Faustin Twagiramungu yaba agiye kureka politiki akajya muri Showbiz? Reba ibyo avuga ku gitaramo cya Stromae giheruka kubera i Kigali ». Byatumye nihutira kureba ibyo Twagiramungu Faustin yavuze kuri Stromae, dore ko icyo kinyamakuru cyabiduhaye kuburyo butuzuye! Maze kubona ibyo Twagiramungu yavuze nabonye yaciye inka amabere nk’uko ubutegetsi bwa Paul Kagame bubyibwira ! Nabonye yagereranyije umuhanzi Kizito Mihigo w’umunyarwanda na Stromae w’umubiligi ! Kizito yaririmbye indirimbo mu rurimi rw’ikinyarwanda izana ubwiyunge mubanyarwanda, bituma Kagame amufunga kuko adashaka ubwo bwiyunge ; naho Stromae yavuze ko Kagame ari intwari kuko yahagaritse jenoside yahitanye se umubyara (yibagiwe kuvuga ko imbarutso yiyo jenoside yakomwe na Kagame !), bituma Jeannette Kagame Nyiramongi ajya kumukomera amashyi ! Ariko se tudashyizemo amarangamutima, ari Kizito Mihigo ari na Stromae ni nde muri abo bombi ukunzwe n’abanyarwanda kandi bibonamo ? Igisubizo cyanyu kuri benshi kirahura n’ibyo Bwana Faustin Twagiramungu yavuze hasi aha, ni mubisome neza mu byumve] :
Urubyiruko mu Rwanda rwishimiye kubona mwene Pierre Rutare bita STROAMAE, akaba umubirigi wabyiyemeje afatanije na maman we, akitwa izina bwite rya Paul Van Haver. Igitaramo yatanze i Kigali ejobundi cyashimishije abasore n’inkumi bo mu Rwanda bari bagitegereje, bashaka kumva PAPAOUTAI, FORMIDABLE na ON DANSE. Abaje bose, uretse gushyugumbwa mu maguru, basa n’abashaka gucinya akadiho, barambura amaboko bayerekeza mu kirere, ibivugwa mu ndirmbo za Paul Van Haver abenshi ntibabyumvise kubera igifaransa gisa n’icyaciwe mu Rwanda.
Kumva amagambo ntibyari ngombwa no muri Amarika aho yagize akarusho ntibumva igifaransa. Ariko kandi na STROMAE ibyo ntabyitayeho. Ibye ni SHOW. Iyo irangiye aritahira. Icyari cyazanye abenshi si ukumva amagambo, ahubwo byari ukureba umuburigi w’umunyarwanda utavuga ikinyarwanda, uburyo aririmba.
AKARUSHO NI MIHIGO
Uko byagenda kose muri iki gihe ntawaririmba mu RWANDA, kabone niyo yaza avuye mu ijuru, uretse no mu Buburigi, ngo azahige KIZITO MIHIGO. Uyu mu bihe turimo ni RUDAHIGWA mu mihigo no mu mibanire y’Abanyarwanda. Yanze kugira imihigo mibisha, ngo agambanire ibitekerezo bye n’ubumuntu bwe, ahitamo kuvuga ukuri. Yitandukanya na za nkwakuzi z’abahemu, ubu zigize Inyarurembo zirirwa zivuga amahamba, yatumye bitwa MACOYINDA. Kizito Mihigo yabaye imfura yanga guhemukira rubanda n’igihugu. Nubundi imfura byitwa uwo ariwe wese wanga guhemuka, akaba ni Inyangamugayo. Bityo rero Kizito tumugira INTWALI ya rubanda. Nubu aho bamubitse, kure y’amaso si kure y’umutima, tuzamurambaho, tumwita indatwa, akaba intare y’amahoro mu Rwanda. Twamuragije Uwiteka ngo amudukomereze, amuramburireho ibiganza bye bigari, amuhe imigisha.
Natwe turamusabira, akomeze kuba umutima w’urubyiriko ni Intangarugero. Twese dukomeze kwizera ko ibihe byiza biri imbere, kugira ngo tuzabonereho umwanya wo gushimangira umurage w’amahoro “n’umubano mu bantu” turi kumwe na Kizito Mihigo. Kuzira ukuri birasanzwe na Galileo yaciwe umutwe azira kuvuga ko isi izenguruka. Yezu yazize kuvuga ko ari umwana w’Imana. Kizito yazize gushaka gusana imitima yashenguwe n’amaganya n’agahinda no gushaka kuyisizamo ikibanza cy’ubumwe n’urukundo. Ntiyazize ubusa yazize ukuri n’ubutwari, azira urukundo rw’igihugu n’Abanyarwanda, kurusha abagombye kubyigisha no kubigira umugambi w’ubuyobozi bw’igihugu. Kubizira bisa n’integuza yo kugira ngo twihane, dutegura imitima yacu, kugira ngo twakire agakiza, bityo twigobotore “Bakazarusenya”, bityo tugakizwa amahano y’ababisha bagendera ku nshinngano zo gukomeza amahano n’imigambi “ngengabwoba”.
Imana iturinde ayo mahano n’amahane, kandi igorore imitima y’abafunze Kizito Mihigo. Ubundi gufungwa nk’ibi, kera byari byo mu gikoloni. Kubera kwanga ubumwe bw’Abanyarwanda bwafatwaga nka “DANGER”. Gufunga Kizito Mihigo kandi ashaka mahoro ntabwo twabifata nk’ubutwari bwo kurengera igihugu, tubifata nk’ikimenyetso cy’ubwoba. KIZITO MIHIGO ntazira ubugome, ntibwamurangwagaho, kubera ko atariko yarezwe. Kizito yabyirutse abwirizwa gukunda JAMBO, nawe wazize ababisha yigishaga ukwizera Imana, bamuhindura ruvumwa bamubamba ku musaraba. Arapfa, arahambwa, arazuka ajya kwa se mu ijuru agira ati: “uko mubonye ngenda niko nzagaruka”. Na Kizito Mihigo IMANA izamugirira ubuntu imugarure muri rubanda.
“IGISOBANURO CY’URUPFU” NI NTA NGERE.
Kizito ubwo yaririmbaga “IGISUBIZO CY’URUPFU” nibwo yasize umurage akuye ku MANA yamwohorereje umwuka wera ngo avuge amagambo meza akubiye muri iyi ndirimbo. Urubyiruko ruzakunde KIZITO MIHIGO. Natwe abakuze turamukunda. Kumwibagirwa ntibikabe. Kuberako UWITEKA AMURINZE KANDI AZAMUDUHA NTAKABUZA. Abahanzi b’amahanga ntibakabacire ishati. Nimujye mwumva na za KARAHANYUZE mwumve RODRIGUE abwira UBARIJORO ko nta gihugu cyaruta u Rwanda mwumve na NKURUNZIZA aririmba “Umubano mu bantu”. Mujye mwumva n’izigezweho, maze mwumve indirimbo yitwa ngo: ” NDARIRIMBA” by KIGALI Z ILLEST, iririmbwa na Claude KAYIJAHO. MUKUNDE ABIWANYU, MUKUNDE IWANYU, MUKUNDE UMUJEUNE KIZITO MIHIGO. NIMUTERA UBUREZI MUBWIBANZE.
Ntimugahinde gusa nk’inkuba zesa. Mujye mumenya akatsi n’ururo. Muririmbe ibiriho, bitanga amasomo, amasomo yo kwizera ibihe bizaza, musaba ko ibihe bihinduka bigana inzira nziza yo gukorera igihugu mwikorera. Nka Babajeune bo muri “NDARIRIMBA” bagira bati: “IMANA IZATWOHEREREZE YESU W’UMWIRABURA TWE NTIDUTEZE KUMUBAMBA.” Nibyo NTITUKABAMBE, TUZABANE AKARAMATA.
Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza
Twagiramungu Faustin
Source : rdirwandarwiza.com