Burundi: Urupfu rw’umunyarwanda Kayihura Yussuf wahoze akinira ikipe y’igihugu amavubi ruravugwaho byinshi !
Publicité
[Ndlr :Igihugu cy’u Burundi gitunga agatoki ubutegetsi bw’i Kigali ko bwohereje abacengezi bo guhungabanya umutekano wacyo. Ministre Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda ubwo aherutse mu Bugesera yasabye abanyarwanda kwirinda kujya mu bihugu bituranyi kuko banzwe urunuka, aha akaba yaratunze urutoki igihugu cy’u Burundi.Nubwo bimeze gutyo ariko umunyarwanda witwa Kayihura Yusufu yiciwe mu gihugu cy’u Burundi, amakuru menshi ari kunyura ku mbuga za internet akaba yibaza byinshi kurupfu rwe !
Bamwe bati : Ko u Rwanda rwabujije abanyarwanda kujya mu Burundi kubera umutekano mucye, uyu Kayihura yagiyeyo ate kandi ari n’umuntu wabaye umukinnyi wo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda, Ese aho ntiyaba yari umucengezi? Abandi bati : «Ese yari umurundi wagizwe umunyarwanda, noneho akaba yarasubiye gutura i Burundi ? » Hari n'abari guhamagarira Paul Kagame gutabara abanyarwanda yohereje i Burundi! … Ibibazo ni byinshi ariko ikibabaje ni uko uyu wishwe yabujijwe ubujizma bwe, Imana imwakire mubayo !]
Bamwe bati : Ko u Rwanda rwabujije abanyarwanda kujya mu Burundi kubera umutekano mucye, uyu Kayihura yagiyeyo ate kandi ari n’umuntu wabaye umukinnyi wo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda, Ese aho ntiyaba yari umucengezi? Abandi bati : «Ese yari umurundi wagizwe umunyarwanda, noneho akaba yarasubiye gutura i Burundi ? » Hari n'abari guhamagarira Paul Kagame gutabara abanyarwanda yohereje i Burundi! … Ibibazo ni byinshi ariko ikibabaje ni uko uyu wishwe yabujijwe ubujizma bwe, Imana imwakire mubayo !]Kayihura Yussuf Chami wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’amakipe arimo APR FC na Zebre ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukwakira 205 yiciwe i Burundi arashwe n’abantu bataramenyekana. Amakuru aravuga ko uyu mugabo yavanywe mu modoka yazaga i Kigali yicanwa na bagenzi be bari bari kumwe.
Kugeza ubu nta makuru aramenyekana y’abantu bivuganye uyu musore warasiwe mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Bujumbura. Kayihura Yussuf Chami yakiniye amakipe ya Zebre nyuma yerekeza muri APR FC.
Uyu musore kandi yaciye mu makipe nka Kiyovu Sports na Ettencelles zo mu Rwanda ndetse na Interstar y’i Burundi. Kayihura Yussuf Chami kandi yabaye umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Inkuru y’imirasire
