Rwanda day-Hollande : Kagame Paul yemeye kuzatanga inkunga y’ibikoresho byo kurwanya leta y’u Burundi
Umutekano uragerwa ku mashyi mu Burundi, abantu bararaswa ku manywa yihangu bagapfa, ibisasu bya grenade birara biturika ijoro ryose ndetse n’ibisasu biremere byo mu bwoko bwa bombe biri geterwa mu murwa mukuru wa Bujumbura. Ibyo bikorwa byose birimo bishyirwa ku gatwe ka leta y’u Burundi bikozwe n’ibinyamakuru bikorera leta ya Kigali ndetse n’ibyo mu bihugu bikomeye by’i Burayi. Nubwo bimeze gutyo ariko ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Alain Nyamitwe yagaragaje ko ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Burundi byateguwe na leta ya Paul Kagame; Nduhungirehe yamaganiye kure ibirego by’u Burundi ariko atanga ibisobanuro birushaho kwiyemeza icyaha, ibyo byatumye ku munsi ukurikiyeho ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda itanga itangazo ryamagana gusa abashinja u Rwanda kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Burundi. Muri Rwanda day yabereye mu gihugu cy’u Buholandi kuwa gatandatu taliki ya 3/10/2015 ; Paul Kagame yemeye kumugaragaro ko agiye gutanga inkunga y’ibitekerezo ndetse n’iyi ibikoresho mu kurwanya leta y’u Burundi ; Nduhungirehe azongera kubeshya iki ?
Mu kinyarwanda baca umugani ugira uti : «akuzuye umutima, gasesekara ku munwa», ibyo akaba ari nabyo byabaye kuri Paul Kagame ubwo yasubizaga ikibazo cyari kibajijwe n’umurundikazi ufite nyina ukomoka mu Rwanda! Kagame yavuze ikimuri ku mutima ku gihugu cy’u Burundi. Bigaragara ko Kagame yari azi neza uwo mugore w’umurundikazi ndetse azi neza n’icyo agiye kumubaza, kuko Kagame yahise amwihera ijambo aramubwira ati « nakubonye »! Mu mvugo irimo ishyushyu ryinshi, Paul Kagame yavuze imvugo imeze nk’iy’umunyamerwe wasanze isekurume bamaze kuyikuraho uruhu ! Dore ikibazo uko kimeze nk’ikiganiro umurundikazi urwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza yagiranye na Paul Kagame :
Nyuma y’aho Kagame amuhereye ijambo, umurundikazi yagize ati : « Murakoze, ikibazo narimfise cyampagurukije imuhira uno munsi, ni ikibazo gikomeye, icyo kibazo ni uko uri umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kandi uri impande y’u Burundi ; njyewe ndi umurundikazi ariko ndi n’umunyarwanda, maman ni umunyarwanda, papa akaba ari umurundi, ikibazo : uraretse pee ! u Burundi bupfega Nyakubahwa ? uraburetse ? Ntureke, ntutureke Nyakubahwa, turakwinginze, Nyakubahwa [Kagame ati : « nimureke twumve ibyo avuga] turakwinginze Nyakubahwa ntureke u Burundi bupfa ngo bugende ; urabona ko ari wowe Kizigenza, ndakwinginze Nyakubahwa, turagutumye,turagutumye, turagutumye, Nyakubahwa gira ikigongwe ! »
Paul Kagame yamusubije muri aya magambo : «ibyo uvuga birumvikana, ariko[ umurundikazi ati : urakabyara Nyakubahwa], naho ubundi turacyarwana n’u Rwanda, ubundi ariko gutanga inkunga kubyaba ahandi nayo kuby’ibitekerezo wenda n’ibyafasha hari uburyo byanyuramo, tuzabikora » (amashyi menshi).
Kagame afata Perezida Nkurunziza nka Gitifu w’akarere
Bisanzwe bimenyerewe ko mu Rwanda abayobozi b’uturere n’abayobozi b’imirenge aribo bita ba Gitifu baregwa n’abaturage kuri Kagame iyo yasuye uturere. Kagame acyaha abo ba Gitifu, byaba ngombwa akabahagarika cyangwa akabafunga, rimwe na rimwe akabakoza isoni imbere y’abaturage! Iyo migirire Kagame akorera ba Gitifu be niyo ashaka gukorera Perezida Nkurunziza uyobora igihugu cy’u Burundi. Iyo usesenguye neza ikibazo cy’uyu murundikazi, biragaragara ko atasabye Paul Kagame inkunga, ahubwo yashakaga kumutuma, ariko Kagame yamusubije imigambi afitiye u Burundi !
Uriya murundikazi yashakaga gutuma Kagame ngo abwire ingabo ze yohereje i Burundi kuko ariwe Kizigenza ngo azikureyo kuko izo ngabo ziri kwica abaturage mu Burundi, bityo uwo murundikazi akaba yarashakaga guha Kagame gasopo ngo yo gukomeza gutoba u Burundi. Birashoboka ko uyu murundikazi nabwo yatumaga Kagame kuri Nkurunziza kuko azi neza ko Kagame ariwe Kizigenza k’u Burundi, akaba afata Nkurunziza nka Gitifu washyizweho na Kagame ! Ikigaragara cyo ni uko uyu murundikazi atigeze asaba inkunga nimwe Paul Kagame ahubwo yaramutumye !
Igisubizo Paul Kagame yasubije uyu murundikazi ni cyo kigaragaza akuzuye umutima wa Kagame kasesekaye ku munwa we. Paul Kagame yemeye ko ibyo uyu murundikazi yavuze byose ari ukuri, nta nakimwe yabeshyujeho cyangwa ngo amukosore. Ibi bikaba bitwereka ko Paul Kagame nawe ubwe yiyumvamo ko ari Kizigenza (umuyobozi) w’u Burundi. Igihugu cy’u Burundi gifite perezida n’abandi bayobozi ariko Kagame yemeye ko atazareka u Burundi bugenda nk’uko yabisabwe n’uriya murundikazi nawe akabyemera! Ikibazo ni ukumenya abo bagiye gutwara u Burundi ari bantu ki! Mu gisubizo Kagame yahaye uriya murundikazi yamwemereye n’ibyo atamusabye kuko uyu murundikazi we yaramutumaga, Paul Kagame we akaba yaramwemereye inkunga y’ibitekerezo ndetse n’iy’ibikoresho kugira ngo u Burundi butagenda, kandi ibyo uyu murundikazi akaba ntabyo yari yamusabye !
Akarere k’ibiyaga bigari kagiye gushya !
Ntabwo ari ubwa mbere Paul Kagame ashyira mu bikorwa ibyo yemereye muruhame, mu mwaka w’1995 ari ku Kibuye, Paul Kagame yavuze ko agiye kuzatera inkambi z’abahutu bahunze zari mu gihugu cya Congo (Zaïre), mu mezi macye gusa ibyo yarabikoze. Mu mwaka w’2014 mu kwezi kwa Kamena, ubwo yasuraga akarere ka Nyabihu, Paul Kagame yavuze ko ibyo kunyereza abaturage abihagaritse ahubwo ko bagiye kujya babarasa ku manywa yihangu, ibyo yarabikoze kandi biracyakomeza ! Ubwo yari muri Rwanda day uyu mwaka mu gihugu cy’u Buholandi, Paul Kagame yemeye ko agiye gutanga inkunga y’ibitekerezo n’ibikoresho ariko Nkurunziza ntamutware u Burundi ! Ibyo nabyo birimo bikorwa. Niba se ibyo Kagame avuze ariko abikora, amaherezo azaba ayahe ku gihugu cy’u Burundi ?
Nibyo koko, birazwi ko igihugu gishobora gutera inkunga ikindi gihugu, ariko ibyo bikaba hagati y’abayobozi bombi b’ibyo bihugu. Iyo Paul Kagame aza kwemerera inkunga y’ibitekerezo ndetse n’ibikoresho leta y’u Burundi mu gukemura ibibazo icyo gihugu kirimo byari kumvikana, ariko se byakumvikana gute uburyo perezida azatera inkunga y’ibikoresho ku baturage barwanya leta y’igihugu k’igituranyi ? Ese abanyarwanda batemera ubutegetsi bwa Paul Kagame bashobora kwegera Nkurunziza bakamusaba gutabara u Rwanda Paul Kagame agiye koreka ? Biramutse bigenze gutyo Nkurunziza agatanga igisubizo nk’icyo Kagame yatanze k’u Burundi, Kigali yabyifatamo ite ?
Tujye dukoma urusyo dukome n’ingasire! Birazwi ko Paul Kagame yari i Burundi mu gihe habaga urupfu rwa perezida Melchior Ndadaye mu mwaka w’1993. Abarundi bakurikiraniraga hafi iyicwa rya Ndadaye, bemeza ko Paul Kagame yasabye inkoramaraso z’abasilikare gusatura umutwe wa Ndadaye mu gihe yari amaze kugezwa mu kigo cya gisilikare, kugira ngo arebe uko ubwonko bw’umuhutu warushije abatutsi ubwenge bumeze! Icyo gikorwa giteye isoni kiracyari mu mitwe y’abarundi benshi. Ku italiki ya 06/04/1994, ku itegeko rya Paul Kagame, indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Perezida Cypriano Ntaryamira w’u Burundi yahanuwe n’ingabo za Paul Kagame ; kugeza ubu igihugu cy’u Burundi kirinze gusaba iperereza mpuzamahanga k’urupfu rw’umukuru w’igihugu cyabo kugira ngo bashobore gukomeza kubana neza na Kagame nta mahane, ariko se uko guceceka k’u Burundi byatanze iki ?
Nkurunziza yarebye ingingo ziri mu itegeko nshinga ry’u Burundi zimwemerera kongera kwiyamamaza, ibyo byemezwa n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga i Burundi rurabyemeza, icyo cyemezo cy’urukiko cyakuruye impaka za politiki mu Burundi, ariko igitangaje ni uko Paul Kagame yohereje abarwanyi bo kujya guhungabanya umutekano w’u Burundi kandi atari umunyepolitiki w’icyo gihugu ! Uretse nibyo Paul Kagame we agiye guhindura itegeko nshinga kugira ngo azagwe kubutegetsi kandi nta ngingo nimwe iri muri iryo tegeko imwemerera kubikora, ese yigeze abona Nkurunziza aza guhungabanya u Rwanda ngo bitewe ni uko Kagame ashaka guhindura itegeko nshinga? Kuki Kagame yumva ko hari ibyo yemerewe gukora ariko abandi bo bakaba batemerewe kubikora? Biragaragara ko Paul Kagame ari gushaka inzira zose zo kuzica Nkurunziza ariko se, naramuka abikoze, aho we azasigara ? Ibisubizo kuri ibi bibazo tubihariye abasomyi ba veritasinfo.