Intambara y'ubutita hagati y'Amerika n'Uburusiya mu gutegeka isi irakomeje
mu nama y'umuryango w'abibumbye uyu mwaka , Obama yagiranye ibiganiro na Putine ariko batandukana ntacyo bashoboye kumvikanaho ku kibazo cya Siriya
Publicité
[Ndlr :Igihugu cy’Uburusiya gikomeje kungikanya ibitero ku mitwe y’intagondwa ya kisilamu irwanya ubutegetsi bwa Siriya ; muri iyo mitwe iri kuraswa n’Uburusiya hakaba harimo imitwe ishyigikiwe n’igihugu cy’Amerika ndetse n’Uburayi, ndetse iyo mitwe ikaba yarahawe intwaro n’ibyo bihugu. Uburusiya burimo buvuga ko buri kurwanya intagondwa zose, zaba intagondwa za leta ya kisilamu cyangwa indi mitwe irwanya leya ya Siriya. Kubera imbaraga Uburusiya bwashyize muri iyo ntambara, Amerika yagabanyije umurego wo kurasa muri Siriya cyane ko Uburusiya bwatangaje ko aribwo bwonyinye bugomba kugenzura ikirere cya Siriya !
Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu 11 bituriye inyanja ya Pacifika, bari bateraniye mu mujyi wa Atlanta, hano muri Amerika, bamaze kuzuza amasezerano akomeye yitwa Trans-Pacific Partnership. Agamije gukuraho inzitizi mu buhahirane, no gushyira amategeko y’ubucuruzi bwisanzuye.
Abantu benshi bakaba bemeza ko Amerika n’ibihugu by’i Burayi bigiye kwirukanwa n’Uburusiya mu karere k’Aziya yo hagati ; Uburusiya bwaramuka bubinaniwe akarere kose kakaba gashobora guhinduka umuyonga ! Hagati aho ariko Obama nawe ntiyicaye ubusa, yatangiye kwegeranya ibindi bihugu bikomeye bituriye inyanja y’Amahoro (pacifique) kugira ngo Amerika ikomeze kuba igihangange mu by’ubukungu n’igisilikare ndetse na politiki ! Abantu benshi bakaba babona Amerika yarateze umutego Uburusiya wo kubukurura mu ntambara ishobora kutazarangira kandi igasiga ibushegeshe ; ingaruka z’iyo ntambara zikaba zishobora kugera ku isi yose, ibyo byose bikajya ku gatwe k’Abarusiya !]
Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu 11 bituriye inyanja ya Pacifika, bari bateraniye mu mujyi wa Atlanta, hano muri Amerika, bamaze kuzuza amasezerano akomeye yitwa Trans-Pacific Partnership. Agamije gukuraho inzitizi mu buhahirane, no gushyira amategeko y’ubucuruzi bwisanzuye.Ibyo bihugu 12 byihariye 40% by’ubukungu bw’isi yose. Uretse Leta zunze ubumwe z’Amerika, ni Canada, Mexique, Peru, Chili, Vietnam, Nouvelle-Zelande, Australia, Brunei, Singapore, Malaysia n’Ubuyapani.
Bari bamaze imyaka irindwi yose baganira kuri aya masezerano, amasezera agomba kwemezwa burundu n’inteko zishinga amategeko y’ibihugu bya Trans-Pacific Partnership. Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko ari umurage ukomeye wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama, mu rwego rw’ububanyi n’amahanga. Perezida Obama yabishyizemo imbaraga nyinshi, n’ubwo mu ishyaka rye bwite ry’abaharanira demokarasi hari ababirwanyaga.
Abahanga mu by’ubukungu bemeza kandi na none ko amasezerano hagati y'ibyo bihugu azatambamira Ubushinwa, bumaze kwigarurira umwanya wa kabili mu bihugu by’ibihangange mu bukungu, imbere y’Ubuyapani, n’inyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
VOA
