Goma : Zimwe mu ntwaro zo gutera u Burundi zarafashwe !
Kuwa gatandatu taliki ya 03/10/2015 habaye ibikorwa bibiri by’impurirare kandi bibera ahantu hatandukanye, ariko ibyo bikorwa byombi bikaba byuzuzanya! Igikorwa cya mbere cyabaye uwo munsi, ni uko Paul Kagame ubwo yari muri «Rwanda day» mu gihugu cy’Ubuholandi, yemereye umurundikazi inkunga y’ibitekerezo ndetse n’ibikoresho mu kugaruza u Burundi ! Uwo munsi kandi nibwo habaye igikorwa i Goma muri Congo cyo gufata imodoka yari ivuye mu Rwanda irimo intwaro (ibikoresho) zikomeye zo gutegura inzira yo gutera u Burundi.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota ifite nimero za pulaki z’i Burundi, yafatiwe i Goma kuwa gatandatu taliki ya 03/10/2015 saa mbiri za mu gitondo ivuye mu Rwanda. Ubwo iyo modoka yari imaze kurenga umupaka uhuza u Rwanda na Congo aho bita «Grande barrière», abantu 3 bari bayirimo : abarundi 2 n’umunyarwanda umwe, bujuje impapuro zisabwa ku mupaka kubanyamahanga binjiye kubutaka bwa Congo. Imodoka yabo yahise isakwa n’abashinzwe umutekano bakorera ku mupaka, muri ako kanya nta kintu kidasanzwe babonye muri iyo modoka.
Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo, zemereye iyo modoka gukomeza urugendo ; bigeze ku isaha ya saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Goma, iyo modoka yongeye guhagarikwa n’abashinzwe umutekano bo mu muhanda igeze mu mujyi rwagati wa Goma, abashinzwe umutekano mu muhanda bahise bakora igikorwa cyo gusaka iyo modoka; abashinzwe umutekano bagerageje gusaka cyane iyo modoka, batunguwe no gusanga munsi y’intebe z’inyuma z’iyo modoka hari intwaro zari zihahishe zigizwe n’imbunda itera ibisasu bya roketi (lance-roquettes) n’imbunda ebyiri za kalachnikov.
Amwe mu makuru veritasinfo ikura mubahoze ari abarwanyi ba M23 boherejwe muri Congo mu kuneka, bemeza ko igihugu cy’u Rwanda cyahinduye amayeri yo gutera u Burundi, impamvu yo guhindura ayo mayeri yatewe abacengezi boherejwe mu gitero cyo mu Kayanza bahagaritswe bataratera umutaru, bamwe barafashwe abandi bakwirwa imishwaro. Igihugu cy’u Rwanda kikaba kibona gutera u Burundi imbonankubona bigoranye cyane kandi nabwo akaba ari ngombwa gutabara abacengezi boherejwe i Bujumbura imbaraga zitarabashirana. Paul Kagame akaba yariyemeje kohereza inkotanyi mu Burundi kumugaragaro ariko hamaze kuboneka impamvu ; akaba ariyo mpamvu ari kwinjiza ingabo n’intwaro muri Congo kubwinshi. Inkotanyi zivanze n’abarundi hamwe n’intwaro zizanyura muri Kivu y’amajyepfo, zambukire i Burundi, nyuma zigabe igitero mu Rwanda cya nyirarureshwa. Abo bacengezi ba Kagame bazahita bafatwa na Kagame.
Abo bacengezi ba Kagame bazaba bavuye muri Congo bakagaba igitero mu Rwanda banyuze i Burundi, bazishyikiriza ingabo za Kagame berekwe itangazamakuru mpuzamahanga ndetse naza ambasade z’ibihugu by’amahanga ziri i Kigali; abo bacengezi bazahita biyita abarwanyi ba FDLR batange ubuhamya bwemeza uburyo bahamagajwe na Perezida Nkurunziza kugira ngo batere u Rwanda, ubwo impamvu yemewe n’amahanga yo gutabara i Burundi izaba ibonetse ! Ngizo impamvu zo kohereza intwaro muri Congo kugira ngo zizatungukire i Burundi ! Ibi bikaba byerekana ko amayeri yatumye inkotanyi zifata u Rwanda ntaho yagiye kandi niyo agiye no gukoreshwa mu gufata u Burundi!
Imana itabare igihugu cy’u Burundi naho ubundi imbaga igiye kuhashirira mu gihe Kagame azaba yambutse, gusa abanyarwanda nabo bitege ingaruka z’ubwo bushotoranyi kuko iyo ntambara itazarangirira i Burundi ahubwo izambuka ikagera i Kigali ndetse ikaba ishobora no kuharenga !
Ubwanditsi.