John Magufuli niwe watorewe kuba perezida wa Tanzaniya
Kuri uyu wa kane taliki ya 29/10/2015 komisiyo y'amatoro mu gihugu cya Tanzaniya imaze gutangaza ko John Magufuli umukandida w'ishyaka riri kubutegetsi rya CCM ariwe watsinze amatora y'umukuru w'igihugu cya Tanzaniya.
Inkuru veritasinfo ikesha ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP iremeza ko umukandida w'ishyaka riri kubutegetsi rya CCM mu gihugu cya Tanzaniya Bwana John Magufuli ariwe watsinze amatora. Amajwi amaze kubarurwa avuye mu biro by'amatora 264 yemeza ko John Magufuli ari imbere cyane, n'ubwo amajwi y'ibiro byose atarashyirwa ahagaragara, amajwi John Magufuli amaze kubona yabaruwe mu biro 264 arahagije kugira ngo hemezwe ko yatsinze amatora kuko amajwi yo mu biro bisigaye atarashyirwa ahagaragara n'ubwo bayaha yose uwo bahanganye, ntiyabuza John Magufuli gukomeza kuba uwa mbere.
Bwana John Magufuli wa CCM ubu afite amajwi arenga miliyoni 9 mugihe Edward Lowassa w'ishyaka rya Chadema bahanganye afite amajwi agera kuri miliyoni 6. Aya matora yo muri Tanzaniya akaba akomeje kwerekana isura nziza y'icyo gihugu muri gahunda yo gusimburana mu mutuzo ku butegetsi kandi binyuze mu nzira ya demokarasi.
AFP