USA na Raila Odinga baramagana ibyo guhindura itegeko nshinga mu Rwanda, intore zahangayitse!
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kwikoma Leta y’u Rwanda cyane cyane Inteko Ishinga Amategeko na Perezida Paul Kagame kubera kwemeza Komisiyo izunganira mu ivugururwa ry’itegeko Nshinga.
Mu minsi ishize nibwo Inteko ishinga Amategeko Imitwe yombi yemeje umushinga w’Itegeko rigena Komisiyo izafasha mu kuvugura Itegeko Nshinga. Uwo mushinga kandi waje gusinywa na Perezida Kagame ari na we uzagena abazaba bagize iyo Komisiyo. Kuri uyu wa gatanu tariki 4 , Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze itangazo rivuga ko icyo gihugu gifite impungenge z'iyo Komisiyo igiye gushyirwaho mu rwego rwo gushyiraho manda ya gatatu cyangwa gukura umubare wa manda mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Muri iryo tangazo ryasohowe n’ibiro bya Leta bishizwe itangazamakuru biyobowe na John Kirby, havugwamo ko Amerika ishyigikiye ihererekanywa ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro. Bagize bati: “ Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifitiye impungenge icyemezo cy’Inteko Ishinga Ametegeko na Perezida Paul Kagame, cyo gushyiraho Komisiyo ivugurura Itegeko Nshinga, izavugurura cyangwa igakuraho umubare wa manda. Twubaha ubushobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko iyo ariyo yose mu gushyiraho amategeko avuye ku bushake bw’abaturage, ari nabo baba bahagarariye. Ariko, dukomeje gushyigikira dushikamye ihererekanyabutegetsi mu bihugu byose rinyuze mu mucyo, mu bwigenge no mu matora akozwe neza hagendewe ku Itegeko Nshinga, harimo n’umubare wa manda.”
Itangazo rikomeza riti:“Ntabwo dushyigikiye ko abari mu myanya y’ubuyobozi bahindura Itegeko Nshinga ku bw’inyungu zabo bwite.” Si ubwa mbere Amerika yikoma u Rwanda ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, kuko no mu minsi ishize iki gihugu kivuga rikijyana ku isi hose, cyavuze ko cyifuza kubona ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro mu Rwanda, mu mwaka wa 2017. Ubwo aheruka muri Afurika mu nama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Barack Obama yavuze ko abaperezida ba Afurika badakwiye kugundira ubutegetsi.
Iryo jambo ntiryakiriwe neza na bamwe mu bayobozi ba Afurika, aho bavugaga ko ashaka kwivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu. Muri Nyakanga Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’ ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni eshatu, basabaga ko Itegeko Nshinga rivugururwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 igenera umukuru w’igihugu manda zitarenze ebyiri. Nyuma yo kugena Komisiyo izafasha mu ivugurura ry’Itegeko Nshinga, abanyarwanda bategereje Kamarampaka, ari nayo izemeza niba ingingo ya 101 ikwiye guhinduka cyangwa idaakwiye gihinduka.
Abanyarwanda 10 nibo bagaragajwe n’Inteko Ishinga Amategeko ko basabye ko Itegeko Nshinga ritakorwaho. [Ndlr: uyu mubare w'abantu 10 ukaba uteye isoni mu gihe bizwi ko amashyaka ari mu Rwanda nka Green Party na PS Imberakuri, ubwabyo byonyine bifite abayoboke barenze kure umubare w'abantu 10 kandi ayo mashyaka yombi akaba adashyigikiye ko itegeko nshinga rihindurwa kubera inyungu z'umuntu umwe gusa ariwe Paul Kagame] .
Biruta yavuze amangambure kubera Raila Odinga wamaganye ukwigundiriza kubutegetsi kwa Kagame!
Perezida w’ishyaka PSD Dr. Vincent Biruta yavuze ko kuba Raila Odinga wigeze kuba minisitiri w’intebe wa Kenya yaravuze ko Perezida Kagame akwiye kuva ku butegetsi igihe manda ye izaba irangiye, yatandukiriye bikomeye. Mu kiganiro yagiranye na radio K FM Dr. Biruta Vincent yavuze ko ikibazo cy’itegeko nshinga kireba abanyarwanda kandi ko ntawe ukwiye gushaka kubagira inama mu gihe batayimusabye.
Kuri uyu wa kane nibwo Raila Odinga yavugiye muri Kaminuza ya Strathmore (Strathmore University), ko perezida Kagame na perezida Museveni wa Uganda bakwiye guharira abandi bakayobora, bagatanga amahirwe ya Demukarasi. Gusa Dr. Biruta aravuga ko Odinga atari akwiye kuvuga amagambo nk’aya kuko abanyarwanda ari bo basaba Perezida Kagame kongera kwiyamamaza, ko we atigeze abisaba kandi n’ubu akaba ataratangaza ko azemera kwiyamamaza!
Kuri Dr. Biruta, ngo birababaje kubona n’abanyapolitiki bo mu karere batangiye kwigira nk’abanyaburayi bumva ko bakigisha ibindi bihugu uko bigomba kuyoborwa.
Source: imirasire.com