Rwanda: Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada?

Publié le par veritas

Paul Kagame asigaye agira ubwoba ko nawe ashobora kuzafatwa agafungwa nka Karake!

Paul Kagame asigaye agira ubwoba ko nawe ashobora kuzafatwa agafungwa nka Karake!

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 25 kugeza ku ya 27 i « Montréal » muri Kanada habereye inama y’urubyiruko rw’Urwanda. Iyo nama yavugaga ku kwihangira imirimo, gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri, imishinga ibyara ibikorwa bihoraho, ndetse ku munsi wa nyuma banagarutse kuri ya gahunda ya « ndi umunyarwanda ».

Ab’i Montréal bari biteze ko perezida Paul Kagame anyaruka akaza muri iyo nama ariko ntiyahakandagije ikirenge nyamara ntiyari kure kuko yari i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Imyiteguro n’ubutumwa byerekanaga ko azaba ari we mushyitsi mukuru. Yari ategerejwe n’abitabiriye iyo nama ndetse n’abakoresheje imyigaragambyo bari biyemeje kumwereka no kumubwira ibyo banenga politiki n’ibikorwa bye. Kuki atahageze nyamara bari bamwiteguye atanari kure yaho?

Hari abavuga ko atari kubasha kujya mu nama zombi mu bihe bimwe. Abatabibona batyo batanga impamvu nyinshi zerekana ko hari ikintu gikomeye cyatumye jenerali Paul Kagame asubika kujya muri Kanada. Impamvu yavuzwe ni uko yaburiwe ko kujya muri Kanada yabigiriramo ingaruka bitewe n’ibirego abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bashyikirije inzego zibishinzwe mu mezi ashize. Muri ibyo birego bakaba barasobanuye uburyo muri Kanada hoherezwa abahawe gushyira mu bikorwa umugambi wo kubagirira nabi.

Kuri icyo hakiyongeraho inyandiko yashyizwe ahagaragara na bamwe muri opozisiyo basaba Kanada kutemerera Paul Kagame kuhinjira mu gihe baba batiyemeje kubanza kumusaba kwisobanura ku birego bamutanzeho. Bamwe mu babikurikiranira hafi bakavuga ko Kanada ariyo yaba yarafashe iya mbere ikamugira inama yo kutahakandagira cyane ko nta n’umuyobozi wari wishingiye kumwakira. Impamvu yindi yavuzwe ishobora gutuma umukuru w’igihugu asubika gahunda yari ahafite ni imyigaragambyo yatangajwe hakiri kare, izamo abanyarwanda n’abakongoamani. Abayiteguye bari banibukije indi yabaye Toronto, i Londres, i Buruseli n’ahandi ku buryo bidatangaje ko na yo ubwayo yashoboraga kumuha kwibaza iby’ayo mayira. Ibyo bikubitiraho ko, uko bwije uko bukeye hari abavuga ko bafite impungenge ku miyoborere iriho muri iki gihe.

Ku byavugiwe mu myigaragambyo (nka za slogans z’abakongomani) amagambo akusanyiriza hamwe ubwoko abwitirira ubwicanyi n’ibindi bibi, ni imvugo zidakwiye kuko Amateka yerekanye ko bishobora gukurura ihangana rihitana abantu. Abanyarwanda bari mu bateguye imyigaragambyo nka Gallican Gasana bavuga ko badashyigikiye imvugo zatuma amoko ahangana cyangwa hagira uzira ubwoko bwe. Mu rwego rw’isakazamakuru, ibiganiro byari byateguwe ku buryo byashoboraga gutambuka kuri Televiziyo y’Urwanda biri kuba (en direct) nyamara ntibyanyuraho, ku buryo izo mpamvu zo hejuru na zo zaba zarababaye kidobya. Kudafungura iyo nama, ntibyabujije bamwe kwiringira ko azaza bukeye bw’aho nyamara abandi ntibagarutse ku munsi ukurikiyeho ku buryo iyo anahagera yari kumirwa kubera umubare muke w’abari bahari. Ngo ugereranyije n’abitabiriye « Rwanda day » i Toronto mu w’2013 nta na kimwe cya kane cyari muri iyi nama ya Montréal.

Impamvu y’umubare muto ngo n’uko hari abamaze gukura icyizere ku miyoborere ya Paul Kagame. Aba bemeza ko iyicwa rya Rwigara Assinapol n’isenyerwa rye kimwe n’ibindi bikorwa bisa nk’ibyo byahaye benshi kubona ko hari ikibazo mu miterere y’ubutegetsi. Kuba perezida Paul Kagame yari yateganyije kuza, hari byinshi bibyerekana nk’uko byemezwa n’abakurikiraniye hafi imyiteguro n’amagambo ayitegura. Urwego rw’umutekano mu bari biteguye, bivugwa ko wari ku kigero gisanzwe kigenerwa umugaba w’ikirenga. Kuba uhagarariye Urwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yari muri iyo gahunda yo muri Kanada ngo bihamya ko atari kuhaza ngo asige Kagame USA mu gihe yari kuba azi ko atazaza muri icyo gakorwa. Ntacyari kitarakozwe ngo haze abantu benshi, kandi bari bateguriwe ahantu hanini nk’ahasanzwe hari buze imbaga ije kwakira umukuru w’igihugu.

Igikorwa ubwacyo cyari cyahawe uburemere kandi n’ubundi ibyagombaga kuganirwaho byari mu ngingo zifite ireme mu gihe koko byari kunguranwaho ibitekerezo zitaye ku banyarwanda bose muri rusange. Aha ni na cyo kibazo Rudakubana umwe mu bitabiriye inama yabajije. Muri make yabajije igituma abatabona ibintu kimwe n’ubutegetsi buriho, batabasha kugera mu ihuriro nk’iryo ngo na bo bavuge icyo batekereza aho kugira ngo impande zose zitane ba mwana, hejuru yo kutemera kuvugana imbonankubone. Ku wa gatandatu benshi mu rubyiruko batanze ibiganiro byerekanye ko hari abafite ubuhanga n’imishinga yateza igihugu imbere. Ku cyumweru abanyapolitiki barimo abaminisitiri nk’uw’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kanoneka bakoresheje amagambo akarishye ku buryo hari abibajije icyo bigamije. Minisisitiri Kaboneka yageze n’aho avuga ko bazarasa abantu. Uyu mugabo bivugwa ko ari umwe mu bantu ba hafi y’umukuru w’Urwanda, ku buryo kumwumvana iyo mvugo ari umwe mu bayobozi bakuru byateye impungenge abamwumvise.

Mu badepite kandi harimo na Edouard Bamporiki washimangiye ko anyuzwe na gahunda ya « ndi umunyarwanda », kuri we ngo ni ngombwa gusaba imbabazi mu izina ry’abo mu bwoko bwe bicanye. Uyu mudepite asobanura ko hari ukamira abandi mu Rwanda, ko abashaka kuyoboka ngo na bo bazakamirwa, mu magambo yandi akivugira ko niba hari abatabona ko politiki iriho mu Rwanda ari nziza ngo abo ntibazi ibyiza bihari. Yemeza ko hari ubwisanzure, kugubwa neza, kwihaza muri byose, cyane amafunguro, nyamara n’itangazamakuru rikorera Leta ntabwo ribikabiriza bigeze aho. Uyu mudepite ntiyibuza no kwamagana no gusesereza abatavugarumwe n’ubutegetsi akorera. Iyo ageze kuri Padiri Thomas Nahimana, agereranya inyandiko ze n’ibyo avuga ko uwabyakira yaba ari nko gushyira mu nda ibiribwa byarengeje igihe bigahinduka nk’uburozi. Uyu mudepite w’intyoza wayobotse ishyaka riri ku butegetsi, kenshi akaba arivuga imyato by’umwihariko perezida waryo Paul Kagame yemeza ko ngo Urwanda ntawundi rukesha amakiriro n’amizero.

Kumenya gushyenga, kuvuga imyato, gusingiza abo akorera no guharabika no kwamagana abatavugarumwe n’ubutegetsi bimuhesha amashyi ndetse hari abamufata nk’umaze kuba ikirangirire. Ejobundi muri iriya nama hari umutegetsi wamubwiye ngo bitewe n’uko asobanuye ibintu neza ntacyo yakongereho ngo byose yabivuze. Biri mu kiganiro cyatanzwe tariki ya 27/09/2015 (kuva ku 01h19’22’’kugeza 2h53’27’’). Abateguye iyi nama y’urubyiruko bavuga ko bishimiye uko yagenze; mu gihe abitegereje umubare w’abayitabiriye, bakanumva na bimwe mu byayivugiwemo nk’amagambo akaze, adafasha abantu kumva ko buri wese afite uburenganzira, by’umwihariko ubwo kubaho, (amagambo nk’aya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu) bibaza niba hari inyungu yavuye muri iyi nama nko ku kibazo cy’umwuka mubi hagati y’abari ku butegetsi n’abatavugarumwe na bo kuko n’ibyaganiriweho byagasigasiwe no kubonera umuti inzangano zuririra ku kudahuza ibitekerezo muri politiki.

Source: mulijeanclaude.wordpress.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Ariko mwirwa bamwe mukangisha urworuzingazingo, mubona (gashenzi kagome) mubona rusigaje idakika zingahe? Apuuuuuuuu, uwo myite umeze nkurwatwaye data, ntabwo asigaje igihe kinin. Namabuye yagaciro agiye kwiba DRC ntazayarya azapfira mucyuho cyo kwitaba.
Répondre
I
@ Caritas

iiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii! Niko wa ndaya we, urakajwe n'uko shobuja Kim jongo bamwangiye kwinjira muri Canada se! Ngaho iyahure rero. Ibyanyu biragenda bimenyekana diiii! Burya si buno, rahira ko KAGOME DAY y'ubutaha mutazayikorera ku giti cy'inyoni. Ayiwe!
Répondre
K
Icyi gishitani cyumugore cyiyita uwera caritas gikomeje guhitwa amabyi kigaburira shebuja kagame. Kuri iyi net yacu yintwari zuwanda veritasinfo siho amatrash nkawe caritas bandikira, amashyira yamacinya nkawe avugira kuri igihe.com. wumvise wa muzimu we. Niko wanyenzi we yumufutu urangaye ukora iki? Ushinzwe iki? Wamurizi we wumwuga na banyoko niwo mwuga bakoraga? Ako kanwa kawe tuzakuzuzamo amabyi yaboze.
Répondre
U
Mugeze he mukodesha aba congo mani ngo babakorere imyigaragambyo? Abahutu bose baba hanze babeshye abazungu ko bakurikiranywe na FPR kuko ari abahutu aho kuvugisha ukuri ko bahunga kuba babazwa impamvu bishe abatutsi. Ibyo bihitwe byanyu mwaneye munakomeje kunnya ngo murabitera Kagame ahubwo muzabirisha imigati muvuye kumoka mu muhanda mwa binyendaro mwe!
Répondre
I
iiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii! Niko wa ndaya we urakajwe n'uko shobuja Kim jongo bamwangiye kwinjira muri Canada se! Ngaho iyahure rero. Ibyanyu biragenda bimenyekana diiii! Burya si buno, rahira ko KAGOME DAY y'ubutaha mutazayikorera ku giti cy'inyoni. Ayiwe!
B
Inkuru ya 2 nziza

Aliko nyuma y'ibitutsi, muzajye muva n'ibuzimu, muve murizo mva mujye ibuntu musome n'ibiri hanze bivuga ibikorwa byiza bikorerwa u Rwanda kubera icyubahiro Nyakubahwa président Kagame wacu aduhesha mumahanga. Dore nimwisomere namwe aha hasi.

http://ecceafrica.com/rwanda-experimente-projet-ekocenter/#.VgrfE3rtmko
Répondre
K
Amabyi naneye yo guha kagame muri canada none naramuze, ariko ndakomeza nyabike nongeraho ayandi nzayamuha muri Holande, azayarya ayahage harimo amahiswi nayumye yitegure cyane kurya amabyi meshi. Tuzamutangatanga ntaho azahungira na hamwe.
no murugwiro tuzamusangayo vuba tumunyaze amaraso icyo kivume ngo ni kagame wumuswerangurube yo gakunduka umutima akamuca mu kanwa. Kagame/inyenzi aragapfa atanyaguzwa nimbwa.
Répondre
I
Nyamara ku ikaze barabivuze abantu baratangira ngo ni ibihuha. none dore!
Répondre
I
BENE WE UGOMBA KUBA UKIBEREYE MUKINYEJANA CYA 10!

ICYUBAHIRO ADUHESHA MU MAHANGA?
ABATURANYI SE KO ALIBO BAMBERE, UMUNTU AHERAHO. NINDE UTUVUGA NEZA? AHO UKANDAGIYE HOSE WITWA UMUNYARWANDA UFATWA GUTE? IBIKORWA BYIZA BIKORERWA MU RWANDA SE NI IBIHE? INZU ZUZUYE I KIGALI? ABAZIRA ACCIDENT? INZU ZISENYWA? EREGA NTAKIRUTA IKIREMWA MUNTU. HANO IWACU NIHO HAMBERE KWISI, UMUYOBOZI WIGIHUGU YIGAMBA KO YISHE ABANTU? AMAJYAMBERE AHERA MUKUBAHILIZA IKIREMWA MUNTU:ABAFUNGIYE UBUSA BANGANA IKI?
Répondre
B
Ndashimira by umwihariko amapariti ya opposition y u Rwanda .Interamugezeho irashimishije.Mwongere Mwongere !!!! Ibyo birego ni ukubyoherezaku matelevision n amajournali.
Maping repport isohoke cg mutubwire tujye ku bureau bya ONU mu bihugu byose tuhashinge amahema.Murakoze turi kumwe namwe.
B
Aliko nyuma y'ibitutsi, muzajye muva n'ibuzimu, muve murizo mva mujye ibuntu musome n'ibiri hanze bivuga ibikorwa byiza bikorerwa u Rwanda kubera icyubahiro Nyakubahwa président Kagame wacu aduhesha mumahanga. Dore nimwisomere namwe aha hasi.

http://infosgrandslacs.info/productions/le-richissime-americain-howard-buffet-au-rwanda-une-banque-pour-lagriculture
Répondre
B
NIBWO NEMEYE ABARUNDI RWOSE. DIPLOMATIE YABO, IGEZE KURE MU KWEREKA KAGAME N'ABAKOZI BE , KO INTAMBARA IRWANYWA KWINSHI. NUBURA BO BARERURA AHANTU HOSE, BAGASHINJA U RWANDA KO ALIRWO NYIRABAYAZANA. KINANI IYO AZA KWERURA AGASHINJA UGANDA KO ALIRWO RUTERA U RWANDA, WENDA TUBA TUTARABAYE NKUKO TUMEZE UBU.
Répondre
U
Nyamara Perezida Habyarimana yarabivuze (images zirahari), wenda icyo atakoze ni ugutanga ikirego mu nkiko mpuzamahanga. Icyo kirego cyari kunyura he? Reba ibibera muri ICTR Arusha, wongera urebe ibibera muri Loni, imyitwarire ya ba Dallaire...
Ubu nibwo dutangiye gussengura tukumva ko, uko yari gukora kwose, yagombaga "KUBAMBWA".
Ariko na none, ntabwo ari ngombwa kugira PhD, kugirango ubone ko, n'abamusimbuye, ari iyo nzira bazagana.

Moralité:réconciliation nationale nyayo, apana iya Bamporiki.
F
KAGAME azibeshye aze muli HOLLANDE,azakubitwa amabyi ashyushye.Ubu tutimo kunnyaamabyi tukayabika kugirango azkubitwe UMWICANYI nkuko byagenze I LONDRES
Répondre
F
Kuli wowe wiyise FPR, ntiwibeshye, mba mubuholandi, mwibeshye mubone ukuntu abaholandi batabambura ibyangombwa byabo, ntasoni ngo ngwiki? uwo mutazi numuholandi , bose nabatutsi ninshuti za kagame butwi, inama muzacishe make....