France-Rwanda: urwishe ya nka ruracyayirimo mu mubano w'ibihugu byombi
Nyuma y’imyaka itatu ari ku mwanya we nk’ambasaderi, Bwana Michel Flesch ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, yiteguye gufata ikiruhuko kizabukuru nk’uko abyemererwa n’amategeko, akaba yiteguye kuva mu Rwanda ku italiki ya 30 Nzeri 2015 agasubira mu gihugu cye.
Kugeza ubu, leta y’Ubufaransa itegereje icyemezo cy’uko leta ya Kigali imwemera ariko amaso yaheze mu kirere! Kubera iyo mpamvu umuhango wo guhererekanya ububasha n’amabanga hagati y’abahagarariye ibihugu byabo basimburana muri ambasade y’Ubufaransa i Kigali ntabwo ushobora kubaho. Ibyo bikaba bivuze ko ambasade y’Ubufaransa i Kigali igiye gusigara nta ambasaderi ifite, Bwana Xavier Verjus-Renard wari umujyanama wa mbere w’ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda akaba ariwe uzasigara acunze imirimo y’ambasade y’abafaransa i Kigali mu buryo bw’agateganyo.
Ikimenyetso kigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ukirimo agatotsi, ni uko kugeza ubu igihugu cy’Ubufaransa kitarashobora gushyiraho undi ambasaderi uzasimbura Michel Flesch. Hashize amezi agera kuri 4 ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ubufaransa atanze izina ry’ambasaderi mushya ku bayobozi b’u Rwanda witwa Fred Constant uzasimbura Flesch, ariko kugeza ubu ntacyo abayobozi ba Kigali bagejejweho iryo zina bari bagira icyo batangaza! Bwana Constant (ku ifoto hasi) ni umudiplomate w’umufaransa wabigize umwuga uvuka mu birwa bya Martinique, muri iki gihe akaba ari intumwa y’ambasaderi mu byerekeranye n’ubufatanye by’uturere mu birwa bya Antille na Guyane.
/http%3A%2F%2Fs1.dmcdn.net%2FztZG%2F1280x720-GIM.jpg)
Iyi myitwarire y’abayobozi b’agatsiko i Kigali ikaba yerekana ko bageze mu mayira abiri : Ese bashaka kubana n’abafaransa cyangwa ntibabishaka ? Niba batabishaka, ni iyihe mpamvu ituma bemera kugirana umubano ushingiye kuri ambasade n’icyo gihugu, nyuma bagashyira ibihato muri uwo mubano bituma utagenda neza kandi ibyo bibera igisebo abategetsi b’u Rwanda mu maso y’umuryango mpuzamahanga ? Twavuga se ko ari ubuswa karemano inkotanyi zifitiye ? cyangwa se ni akabigira kabizi aka wa mugani w’abarundi ? Abashobora kubona ibisubizo by’ibi bibazo bazabigeze kubasomyi ba veritasinfo !
Source : jeuneafrique.com