Rwanda :Abanyarwanda ntibazemera ubwami muri repubulika bwa Paul Kagame bushingiye ku gisilikare (Faustin Twagiramungu)
Publicité
Nyuma y’aho inama y’abaministre b’ingaruzwamuheto iyobowe na Paul Kagame ishyiriyeho komisiyo igizwe n’abantu 7 bagomba gutekinika itegeko nshinga ridoze nk’umwenda ukwiriye Kagame, radiyo mpuzamahanga y’abongereza BBC mu rurimi rw’igifaransa yagiranye ikiganiro na Bwana Faustin Twagiramungu umuyobozi w’ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza n’impuzamashyaka ya CPC kuri uyu wa kane taliki ya 10/09/2015. BBC yabajije Twagiramungu uko abona ibyerekeranye n’igikorwa cya Paul Kagame cyo guhindura itegeko nshinga kugirango azagwe k’ubutegetsi !
Umunyamakuru yabwiye Twagiramungu ko ibikorwa byose biri gukorwa mu guhindura itegeko nshinga, leta y’u Rwanda ivuga ko iri kubahiriza ibyifuzo by’abaturage ! Twagiramungu ibyo yabiteye utwatsi, yagize ati : «Birumvikana ko Paul Kagame agendera ku marangamutima y’abanyaburayi maze agahimba ibinyoma, kugirango yereke abo bazungu ko abaturage bamukunda cyane !» Umunyamakuru yabajije Twagiramungu niba inzego z’ubuyobozi mu Rwanda nta bubasha zifite kuburyo yemeza ko abaturage bagizwe ibikoresho, Twagiramungu yemeje ko nta rwego rw’ubuyobozi rwigenga ruri mu Rwanda. Twagiramungu yamusubije muri aya magambo: « Byabaye ngombwa ko twegura mu buyobozi bw’igihugu turi kumwe na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu ukomoka mu ishyaka rya FPR bitewe ni uko twari tumaze kubuna ko ububasha bw’ubutegetsi bwose buri mu maboko y’umuntu umwe (pas de séparation de pouvoir), ariwe Paul Kagame, ugena byose akaba ariwe wica agakiza ! Nta rwego rw’ubuyobozi na rumwe rwigenga mu Rwanda ibyemezo byose bifatwa n’umuntu umwe».
Umunyamakuru wa BBC yavuze ko ibyo aribyo byose Kagame ari icyamamare mu baturage! Faustin Twagiramungu ibyo akaba yarabihakanye ahubwo avuga ikinyuranyo cyabyo, yagize ati : «kuri njye Paul Kagame ni umunyagitugu, nta bwamamare afite mu gihugu», umunyamakuru yabajije Rukokoma impamvu imutera kuvuga ko Paul Kagame nta bwamamare (popularité) afite mu Rwanda, Twagiramungu yamusubije muri aya magambo: «Njyewe ubwanjye napimye ko ntabwamamare Kagame afite mu gihugu, mu gihe niyamamazaga mu matora yo mu mwaka w’2003 ku mwanya wa perezida, intego yanjye yari iyo kwereka Kagame n’isi yose ko abanyarwanda batamukunze, sinumva impamvu abantu bakomeza kuvuga ko Kagame afite ubwamamare mubanyarwanda ? Abanyarwanda bazi ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere yakoze, kandi ubwo bwicanyi bwe bunemezwa n’abari abafasha be ba hafi, ntabwo rero abantu bavuga ko abanyarwanda batazi ubwicanyi bwa Kagame !»
Bwana Faustin Twagiramungu wabaye na ministre w’intebe w’igihugu cy’u Rwanda yabajijwe na BBC icyo atekereza ku cyemezo urukiko ruzafata ku kirego cyatanzwe n’ishyaka rya Green Party kubyerekeranye no kudahindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga ; Twagiramungu akaba yaravuze ko urukiko rudashobora gutinyuka gufata icyemezo gitandukanye n’icyifuzo cya Paul Kagame ! Twagiramungu yagize ati : «Ibyo byose bikorwa mu buryo bwo gusuzugura abanyarwanda, aho bamwe bagirwa ibikoresho, hagakorwa ikinamico ryo kwemeza ko hari miliyoni zirenga 2 zifuza ko Kagame aguma k’ubutegetsi kandi ibyo ataribyo byifuzo by’abanyarwanda ahubwo ari ukubahimbira » !
Umunyamakuru yabwiye Twagiramungu ko ibikorwa byose biri gukorwa mu guhindura itegeko nshinga, leta y’u Rwanda ivuga ko iri kubahiriza ibyifuzo by’abaturage ! Twagiramungu ibyo yabiteye utwatsi, yagize ati : «Birumvikana ko Paul Kagame agendera ku marangamutima y’abanyaburayi maze agahimba ibinyoma, kugirango yereke abo bazungu ko abaturage bamukunda cyane !» Umunyamakuru yabajije Twagiramungu niba inzego z’ubuyobozi mu Rwanda nta bubasha zifite kuburyo yemeza ko abaturage bagizwe ibikoresho, Twagiramungu yemeje ko nta rwego rw’ubuyobozi rwigenga ruri mu Rwanda. Twagiramungu yamusubije muri aya magambo: « Byabaye ngombwa ko twegura mu buyobozi bw’igihugu turi kumwe na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu ukomoka mu ishyaka rya FPR bitewe ni uko twari tumaze kubuna ko ububasha bw’ubutegetsi bwose buri mu maboko y’umuntu umwe (pas de séparation de pouvoir), ariwe Paul Kagame, ugena byose akaba ariwe wica agakiza ! Nta rwego rw’ubuyobozi na rumwe rwigenga mu Rwanda ibyemezo byose bifatwa n’umuntu umwe».Umunyamakuru ariko yabwiye Twagiramungu ko urukiko rushobora gutungura abantu benshi rukemeza ko Kagame adashobora kwiyamamariza manda ya gatatu; kuri icyo gitekerezo Twagiramungu yagize ati : «ibyo bishobora kubaho hagakinwa umukino nk’uwa perezida w’Uburusiya Putine, maze Paul Kagame agashyiraho umuntu we w’agakingirizo, tuvuge nka perezida wa sena akaba ariwe aha ubwo butegetsi kugirango mu myaka 4 gusa azabumusubize nyuma y’imyaka 8 akazabuha umuhungu we (ndlr : Cyomoro) kuko azaba amaze gukura! Icyo nicyo kidutera impungenge, haba ku Rwanda no kuri Uganda, kuko ibyo bihugu byombi biyobowe n’abaperezida bafite abana b’abahungu b’abasilikare bateguriwe kuzasimbura base kubuyobozi ; abo bakuru b’ibihugu bakaba bashaka kwimika ubwami bugendeye kuri repubulika buyobowe n’abasilikare, abanyarwanda ibyo tukaba tubirambiwe ! »
Umunyamakuru wa BBC yavuze ko ibyo aribyo byose Kagame ari icyamamare mu baturage! Faustin Twagiramungu ibyo akaba yarabihakanye ahubwo avuga ikinyuranyo cyabyo, yagize ati : «kuri njye Paul Kagame ni umunyagitugu, nta bwamamare afite mu gihugu», umunyamakuru yabajije Rukokoma impamvu imutera kuvuga ko Paul Kagame nta bwamamare (popularité) afite mu Rwanda, Twagiramungu yamusubije muri aya magambo: «Njyewe ubwanjye napimye ko ntabwamamare Kagame afite mu gihugu, mu gihe niyamamazaga mu matora yo mu mwaka w’2003 ku mwanya wa perezida, intego yanjye yari iyo kwereka Kagame n’isi yose ko abanyarwanda batamukunze, sinumva impamvu abantu bakomeza kuvuga ko Kagame afite ubwamamare mubanyarwanda ? Abanyarwanda bazi ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere yakoze, kandi ubwo bwicanyi bwe bunemezwa n’abari abafasha be ba hafi, ntabwo rero abantu bavuga ko abanyarwanda batazi ubwicanyi bwa Kagame !»Iri jambo rivuga ibyaha ndengakamere bya Paul Kagame niryo umunyamategeko Kambanda Charles yabwiye BBC ubwo nawe yemezaga ko ruriya rukiko nta kintu rushobora gukora kinyuranyije n’icyifuzo cya Paul Kagame, Kambanda yagize ati : «urwo rukiko ruramutse rwemeje ko Paul Kagame adashobora kongera kwiyamamaza , murumva Kagame yajya he n’ibyaha yakoze ? » Ngizo ingaruka zo kuyoborwa n’abicanyi kabuhariwe kuko bigundiriza k’ubutegetsi kugira ngo bataryozwa ibyaha ndengakamere bakoze ! Ibiri gukorwa byose mu Rwanda mu guhindura itegeko nshinga ntabushake bw’abanyarwanda burimo kandi abanyarwanda nabo barabizi ko ubutegetsi aribwo bwahindutse ubwihisho bwa Kagame ; kugira ngo atabarimbura bose mbere y’uko ava kuri iyi si, abanyarwanda baricecekera bagakoma amashyi gusa bakemera ku munwa gusa ko yemerewe kuzagwa k’ubutegetsi !
Ubwanditsi.
