Rwanda: Paul Kagame yasuzuguye icyemezo cy'urukiko mu guhindura itegeko nshinga!
[Ndlr: Kuri uyu wa gatatu taliki ya 09/09/2015 nibwo urukiko rw'ikirenga rwafashe umwanzuro wemeza ko rufite ububasha bwo kwakira no kuburanisha ikirego ishyaka Green Party riyoborwa na Habineza ryatanze cyerekeranye ni uko inteko ishingamategeko yakoze ikosa ryo guhindura itegeko nshinga ry'u Rwanda cyane cyane ingingo yaryo ya 101. Ejo kuwa gatatu nabwo nibwo guverinema ya Paul Kagame yafashe icyemezo cyo gushyiraho komisiyo y'abanyamategeko igomba kunganira inteko ishingamategeko muguhindura itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame azagwe k'ubutegetsi! Biragaragara ko icyemezo cy'urukiko cyateshejwe agaciro n'icyi cyemezo cya guverinema cyo gushyiraho komisiyo yo kuvugurura itegeko nshinga; iyi komisiyo yagombaga kujyaho ari uko urubanza rurebana n'ikirego cya Green party ku ihindurwa ry'itegeko nshinga rwarangije gucibwa; birumvikana ko nta rukiko na rumwe mu Rwanda rushobora kuvuguruza Paul Kagame, bityo ibyerekeranye n'iburanisha ku itegeko nshinga bikaba bizakorwa nk'umuhango gusa! Iyi komisiyo ishyizweho ikaba igomba kuzakemura ihurizo ryo gushyiraho itegeko nshinga ryubahiriza ibyifuzo bya Kagame gusa ariko mu gihe haba hagiyeho undi mu perezida iryo tegeko nshinga ntiryubahirizwe nk'uko byari bimeze kuri Kagame! Icyo iyi komisiyo itazashobora gukemura ni uguhagarika imbaraga nyinshi abanyarwanda bazakoresha barwanya ubu bwami bwa Paul Kagame! ]
Kuri uyu wa 09 Nzeri 2015 Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yashyizeho abantu barindwi bagize Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iyi Komisiyo iyobowe na Dr Augustin Iyamuremye usanzwe ayoboye urubuga nginshwanama rw’igihugu. Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage miliyoni eshatu zirenga basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 yari isanzwe ibuza umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri.
Tariki 19/08/2015 nibwo abadepite bemeje itegeko rishyiraho Komisiyo izavugurura Itegeko Nshinga, bagena ko abagize iyi komisiyo bazemezwa na Perezida wa Republika, bakaba atari bamwe mu basanzwe bagize Inteko Ishinga Amategeko kandi iyi komisiyo ikazakora mu gicye cy’amezi ane. Iyi komisiyo ishyizweho ngo yihutishe inozwa ry’ivigururwa ry’Itegeko Nshinga ryasabwe n’abaturage 3 784 586 bandikiye Inteko basaba ko ingingo ya 101 ivugururwa.
Aba bakomiseri bakazagena ibyo kuvugurura mu Itegeko Nshinga mbere y’uko habaho amatora ya Kamarampaka ari nayo abanyarwanda bazatora bemera cyangwa banga ibizaba bishingiye mu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ugiye kunozwa n’iyi komisiyo.
Aba bemejwe kuri uyu wa gatatu muri iyi nama y’Abaminisitiri ni:
1.Dr. IYAMUREMYE Augustin, Perezida
Uyu ni umunyapolitiki w’inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, yakoze imirimo itandukanye y’ubwarimu ndetse n’ubuyobozi, ubusanzwe ni inzobere mu buvuzi bw’amatungo. Yigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga. Asanzwe ari umuyobozi w’Urubuga ngishwanama rw’Igihugu, rugira inama Leta ku mitegekere y’Igihugu n’ubundi buzima bukomereye igihugu.

2.Dr. KAYITESI Usta, Visi Perezida
Ni umunyamategeko n’umwalimu wigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yari umuyobozi ishami ry’amategeko muri iyi kaminuza mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda yigisha ubugeni na siyansi z’ubumenyamuntu i Huye. Asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko.

3.Bwana MILENGE John
Ni umunyamategeko uzwi cyane ku buyobozi bwa kompanyi ya Leta y’u Rwanda ya Rwandair, yigeze kuyobora Tristar Investments and Prime Holdings. Akaba yarize amategeko muri Uganda.
Ni umunyamategeko uzwi cyane ku buyobozi bwa kompanyi ya Leta y’u Rwanda ya Rwandair, yigeze kuyobora Tristar Investments and Prime Holdings. Akaba yarize amategeko muri Uganda.
4.Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable
Ni umunyamategeko akaba n’umuyobozi w’ikigo ILPD kigisha iby’amategeko gitegura abanyamategeko barangije kaminuza kwinjira mu mwuga.
Ni umunyamategeko akaba n’umuyobozi w’ikigo ILPD kigisha iby’amategeko gitegura abanyamategeko barangije kaminuza kwinjira mu mwuga.
5.Bwana UWIZEYIMANA Evode
Nawe ni umunyamategeko wamenyekanye cyane ku maradio mpuzamahanga akora ubusesenguzi kuri politiki y’u Rwanda. Yaje gutaha mu Rwanda mu ntangiriro za 2014 agirwa umuyobozi mukuru wungirije muri Komisiyo yo kuvugurura amatekeko y’u Rwanda.

6.Madamu MUKESHIMANA Beata
Beata nawe yize amategeko, Umuyobozi mukuru w’ishami (Department) rishinzwe ubushakashatsi no kuvugurura amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko.
Beata nawe yize amategeko, Umuyobozi mukuru w’ishami (Department) rishinzwe ubushakashatsi no kuvugurura amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko.
7.Madamu BAMWINE Loyce
Bamwine nawe ni umunyamategeko usanzwe akuriye agashami (division) k’ubushakashatsi no kuvugrura amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kuvugura amategeko.
Bamwine nawe ni umunyamategeko usanzwe akuriye agashami (division) k’ubushakashatsi no kuvugrura amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kuvugura amategeko.
Indi myanzuro y’inama y’Abaminisitiri ikubiye mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Inkuru y'umuseke