RDC :Ministre Aimé Ngoy Mukena yahinduriwe ministeri akimara kurata ibigwi Kagame !
Ngoy imbere y'ingabo za Kagame-Abagore n'ifaranga nibyo mukotanyi akoresha mugucurika abategetsi b'abakongomani
Kuva nyuma y’imyaka 3 havutse ikibazo cy’ingabo za Paul Kagame zateye igihugu cya Congo zikica abaturage mu izina ry’umutwe wa M23, nibwo bwa mbere umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru wa Congo akandagije ikirenge i Kigali kuwa kane taliki ya 24/09/2015 ; uwo muyobozi ni ministre Aimé Ngoy Mukena wari ministre w’ingabo za Congo ku munsi yageragaho mu Rwanda. Nubwo impamvu zamujyanye i Kigali zitashyizwe ahagaragara neza ariko veritasinfo yabonye amakuru yizewe yemeza ko uwo mu ministre w’ingabo wa Congo yari aje mu kibazo cy’abarwanyi ba M23 biyita abakongomani bagomba gucyurwa muri Congo ; bitewe n’uko abo barwanyi batsinzwe urugamba kandi bagakomeza kwiyita abakongomani. Leta ya Paul Kagame yananiwe gusubiza abo barwanyi muri Congo bitewe ni uko abenshi ari abanyarwanda abandi ikaba ishaka gukomeza kubakoresha muguhungabanya umutekano w’ibihugu byo mu karere. Ministre Ngoy yageze i Kigali baramutekinika, bamuha udufaranga twaruswa yibagirwa icyamujyanye ahubwo avuga ijambo ryo kurata ibigwi Paul Kagame, ibyo bimuviramo impamvu yo guhindurirwa ministeri yayoboraga atarakandagiza ikirenge i Kinshasa, atarashobora no gukora raporo y’urugendo yarimo i Kigali!
Abanyarwanda benshi bakunze kuvuga ko izina rya Paul Kagame ritera umwaku, impamvu bavuga ibyo si uko Kagame ari umukire cyangwa perezida wa repubulika, ahubwo babiterwa ni uko abantu bose bavuze neza izina rya Kagame cyangwa se Kagame akavuga ko abashyigikiye ibyabo birangira nabi ! Ministre Aimé Ngoy nawe akaba agiye kurutonde rw’abantu bazajya batanga ubuhamya bwemeza ko uvuze izina rya Kagame abikuramo imbwa yiruka! Kuwa Kane taliki ya 24/09/2015 nibwo ministre wa Congo Aimé Ngoy yageze i Kigali ayoboye intumwa zari zije mu biganiro byo kureba uburyo amasezerano yashyizweho umukono Addis Abeba n’akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA, kimwe n’umuryango wa CIRGL yo kugarura umutekano mu karere kose yakubahirizwa. Ayo masezerano ateganya ko ntagihugu na kimwe cyemerewe gucumbikira abarwanya leta y’ikindi gihugu ariko Kagame akaba yaranze kohereza abarwanyi ba M23 mu gihugu cyabo cya Congo.
Ministre Ngoy akigera i Kigali bahise bamutamika amakotanyi maze avuga imvugo idahuye n’ubutumwa yajemo ; Ministre Aimé Ngoy yavuze ko Paul Kagame ariwe gakiza (homme providentiel) mugukemura ibibazo by’umutekano w’akarere! Leta ya Paul Kagame yahereye kuri iyo mvugo ya ministre Ngoy ihita yumvikanisha ko uwo mu ministre yazanywe i Kigali n’ikibazo cyo gusaba u Rwanda kujya kubafasha kwica impunzi z’abahutu zacitse ku icumu ziri mu mashyamba ya Congo. Kuwa gatanu taliki ya 25/09/2015 inkuru y’ijambo rya ministre Ngoy i Kigali yageze kuri Joseph Kabila, uwo munsi hakaba hari hateganyijwe gutangazwa abaministre bashya bagombaga gusimbura abaministre bo mu itsinda ryiyise G7 bandikiye Kabila bamusaba kutazongera kwiyamamaza! Kubera uburakari bw’ijambo Aimé Ngoy yavugiye i Kigali ko Kagame ari homme providentiel (rudasumbwa) mu gukemura ibibazo by’umutekano, byatumye Kabila amukura kuri iyo ministeri y’ingabo akiri i Kigali, amuha ministeri yo gucunga peteroli!
Iryo jambo ntabwo ari Kabila gusa ryateye uburakari kuko n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’imiryango idashamikiye kuri leta muri Kivu y’amajyaruguru Bwana Thomas d’Aquin yahise yamaganira kure imyanzuro yose izafatirwa mu nama yahuje intumwa za Congo zari ziyobowe na ministre Ngoy i Kigali kubyerekeye no kohereza ingabo z’inkotanyi muri Congo. Thomas d’Aquin yagize ati : «hari amakuru ari guhihiswa ko hari amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Congo yo kohereza abasilikare b’u Rwanda k’ubutaka bwa Congo mu gikorwa cyo guhiga abarwanyi ba FDLR, kuri twe ibyo ni nk’igitutsi ; ngo abanyarwanda bo mu ngabo z’u Rwanda bazaze kurwanira kubutaka bwa Congo n’abanyarwanda bo muri FDLR ! »
Thomas d’Aquin Mwiti yibaza ikihishe inyuma y’ayo masezerano yo guhamagara abanyarwanda ngo baze kurwana na bene wabo b’abanyarwanda ku butaka bwa Congo mu gihe ingabo za Congo zananiwe kumvikana n’ingabo za ONU arizo monusco ziri muri Congo mu kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR. Thomas d’Aquin yagize ati : «mwese muzi ko ingabo za Congo zanze gufatanya n’umutwe udasanzwe wa ONU witwa FIB mu kurwanya FDLR. Byumvikana gute uburyo wajya kwifatanya n’ingabo z’u Rwanda usize ingabo za Tanzaniya, ingabo za Malawi, ingabo z’Afurika y’epfo, n’ingabo z’abahinde ziri hano muri Congo ? Ni mpamvu ki hatakoreshwa abo basilikare ? »
Ministre Aimé Ngoy wari mu butumwa i Kigali ntabwo azasubiza iki kibazo kuko yahise yamburwa ministeri y’ingabo ataragera i Kinshasa ndetse na raporo atarashobora kuyikora kuko yahise asimbuzwa ministre Crispin Atama Tabe wagizwe ministre w’ingabo. Mu kwezi kwa gashyantare umwaka w’2014 nibwo twabagejejeho inkuru y’uburyo Paul Kagame yihaye kuba umufana w’ikipe y’Arsenal (mu Bwongereza) akayitera umwaku ikajya itsindwa umusubizo ; Kagame kandi yihaye gushyigikira Nicolas Sarkozy mu matora yo mu Bufaransa ahita atsindwa, Kagame yashyigikiye umukandida Mitt Romney mu matora yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika atsindwa ruhenu, Kagame yambitse ministre w’intebe wa Ethiopie Meles Zenawi umudari w’ubwicanyi yamufashijemo mu Rwanda ntiyamara kabiri ahita apfa… kubera izo mpamvu zose abantu benshi bakaba bamaze kwishyiramo izina rya Kagame ko ritera umwaku mu gitondo ; mbere yo kumuvuga , abanyarwanda babanza kwica umwaku!
Ministre Aimé Ngoy wahawe amafaranga ngo atinyuke kuvuga ijambo ribabaza abakongomani ajya kurata ibigwi bya Kagame yari yibagiwe ko raporo nyinshi z’imiryango mpuzamahanga zemeza ko Kagame amaze kwica abakongomani barenga miliyoni 6 ; uwo mu ministre yari amaze kwibagirwa ko abakongomani bakoze umunsi mukuru bumvise inkuru y’igihuha cy’uko kagame yapfuye. Ngoy kandi yibagiwe ko Kabarebe yabaye umugaba mukuru w’ingabo za Congo ariko akananirwa kurimbura impunzi z’abanyarwanda. Kuva mu mwaka w’1996 ingabo za Paul Kagame zinjiye kubutaka bwa Congo mu gikorwa cyo kurimbura abanyarwanda ariko na nubu baracyariho, ese ni uwuhe muti mushya ministre Ngoy yari abonye Kagame azanye ushobora kurimbura abanyarwanda muri Congo bagashiraho ?
Umwe mubasilikare bakomeye bo ku mugabane w’Uburayi niwe wigeze kuvuga ko Paul Kagame azatagangara ngo ari kurwanya abanyarwanda muri Congo ; uwo musilikare yavuze ko n’ubwo abanyarwanda bose uko ari miliyoni 11 baba abasilikare bose ntabwo bashobora kugenzura Congo nk’uko inkotanyi zigenzura agahugu k’u Rwanda. Uwo musilikare ufite ipeti rya jenerali avuga ko Kagame azahura n’ikibazo gikomeye muri Congo nk’icyo Napoléon na Hitler bahuye nacyo mu gihugu cy’Uburusiya ! Napoléon na Hitler bihaye gutera uburusiya bibwira ko bazabufata ariko ubunini bw’icyo gihugu n’ubukonje bwaho bukaze byababereye imbogamizi ikomeye batsindwa n’abarusiya bari bamenyereye ubukonje bw’igihugu cyabo. Uwo musilikare yemeza ko inkotanyi zose zigiye muri Congo zakicwa n’imibu zitarashobora kurimbura abanyarwanda bayirimo kuko bamaze kumenya amashyamba yayo n’ubuzima bubi bwaho kuburyo inkotanyi zatagangara zigashira nta muntu numwe uziriye urwara !
Ibitekerezo by’uyu musilikare bishobora kunengwa kubundi buryo ariko ikigaragara cyo ni uko Paul Kagame yananiwe intambara yo muri Congo.
Ubwanditsi.
Abakongomani n'abanyarwanda baje kwigaragambiriza ka Kagame wari utegerejwe mu nama muri Canada ku italiki ya 26/09/2015 icyo gihugu kikanga ko ahakandagiza ikirenge