Rwanda : Urubyiruko rwa kaminuza rwandikiye Paul Kagame rumusaba kubaha no kurinda itegeko-nshinga ryo mu 2003!
Urwo rubyiruko rwa kaminuza rusuhuza Kagame ubwo yari yarusuye nirwo rumusaba kugenda mu mahoro akurikije ibyo itegeko nshinga rivuga!
Publicité
Kubera gutekinika byazanywe na FPR Kagame mu Rwanda rw’iki gihe, Inkomamashyi z’abadepite zakoranye inama n’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, izo nkomamashyi zikaba zarumvikanishije ko urubyiruko rujijutse mu Rwanda narwo rushyigikiye ko itegeko nshinga rihindura kugira ngo Paul Kagame azagwe k’ubutegetsi ! Abo banyeshuri bamaze kumva ibyo izo nkomamashyi z'abadepite n'abasenateri ziri gutangaza, bahise bandikira Paul Kagame ibaruwa bamusaba kutazigera yemera narimwe ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo agume k’ubutegetsi, ko kandi riramutse rinahinduwe Paul Kagame byaba bitamureba ko byanze bikunze agomba kuruhuka ! Dore uko iyo baruwa iteye :
Abanyeshuli ba Kaminuza y'u Rwanda
lbaruwa ifunguye ku Banyarwanda , Twebwe nk'abanyeshuli ba kaminuza y'u Rwanda. Tumaze guterana , no kunononsora ibikubiye mw' ltegeko Nshinga ry'u Rwanda, Ryashyizweho umukono na H.E Paul KAGAME kuri taliki 26/05/2003.
Dusanze ingingo y'101 , lvuga neza yuko Perezida atorwa ishuro zitarenze ebyiri; Dusanze kandi lngingo ya 98, ikangurira Perezida kubaha itegeko Nshinga; Dusanze kandi lngingo ya 96, lvuga yuko Urukiko rw'ikirenga arirwo rutanga Uburenganzira kugirango lnteko zombi zitangire kwiga ku mushinga wo kuvugurura itegeko Nshinga.
Niyo, ltegeko nshinga ryavugururwa ntago bitanga Uburenganzira kuri Perezida Umaze gukora manda 2, kongera kwiyamamaza. Kuko aba akigengwa n'ltegeko Nshinga ryambere, yarahiye kuzubahiriza.
Kubwizo Mpamvu, dusabye Urukiko rw'ikirenga kurushaho gusobanura iri tegeko Nshinga, Kuko Umuturage usanzwe atazi neza iri tegeko. Dusabye kandi Urukiko rw'ikirenga kurinda iri tegeko uko bikwiye.
Twitandukanije nuwariwe wese wavugurura iri Ntegeko Nshinga ku bw'inyungu ze bwite. Kuko amatora ya Perezida yegereje muri 2017. Twitandukanije n'Abayobozi ku nzego zose, Abanyepolitike n'Abanyamadini bakangurira Abaturage Guhindura lngingo y'101. Kuko akenshi usanga aribo babifitemo inyungu.
Nkuko muri 1994 Urubyiruko rwifashishijwe ngo rworeke imbaga. Uyu munsi nk' Urubyiruko rw' uRwanda rwabashije kwiga, ni ngombwa ko tuba urumuri rwa Rubanda. Twizeye ko ijwi ryacu rigera ku Banyarwanda b'ingeri zose.
Tuributsa yuko, ltegeko Nshinga ritagendera ku marangamutima y'abantu runaka . Ahubwo ari ltegeko ritegurwa hashingiwe ku bitekerezo by'Abanyarwanda base. Rikavugururwa biciye munzira ziboneye. Ntawe rero uri hejuru y'amategeko.
Tuboneyeho gusaba H.E Paul KAGAME kubaha no kurinda ltegeko Nshinga.
Murakoze Nyakubahwa, Perezida Paul KAGAME
Bikorewe, i Ruhande kuwa 06/08/2015
Source: Iyi baruwa iri kunyura ku mbuga nyinshi z'abanyarwanda n'amatelefoni agendanwa.
