Rwanda : Urubyiruko rwa kaminuza rwandikiye Paul Kagame rumusaba kubaha no kurinda itegeko-nshinga ryo mu 2003!

Publié le par veritas

Urwo rubyiruko rwa kaminuza rusuhuza Kagame ubwo yari yarusuye nirwo rumusaba kugenda mu mahoro akurikije ibyo itegeko nshinga rivuga!

Urwo rubyiruko rwa kaminuza rusuhuza Kagame ubwo yari yarusuye nirwo rumusaba kugenda mu mahoro akurikije ibyo itegeko nshinga rivuga!

Publicité
Kubera gutekinika byazanywe na FPR Kagame  mu Rwanda rw’iki gihe, Inkomamashyi z’abadepite zakoranye inama n’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, izo nkomamashyi zikaba zarumvikanishije ko urubyiruko rujijutse mu Rwanda narwo rushyigikiye ko itegeko nshinga rihindura kugira ngo Paul Kagame azagwe k’ubutegetsi !  Abo banyeshuri bamaze kumva ibyo izo nkomamashyi z'abadepite n'abasenateri ziri gutangaza, bahise bandikira Paul Kagame ibaruwa bamusaba kutazigera yemera narimwe ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo agume k’ubutegetsi, ko kandi riramutse rinahinduwe Paul Kagame byaba bitamureba ko byanze bikunze agomba kuruhuka ! Dore uko iyo baruwa iteye :

Abanyeshuli ba Kaminuza y'u Rwanda

lbaruwa ifunguye ku Banyarwanda , Twebwe nk'abanyeshuli ba kaminuza y'u Rwanda. Tumaze guterana , no kunononsora ibikubiye mw' ltegeko Nshinga ry'u Rwanda, Ryashyizweho umukono na H.E Paul KAGAME kuri taliki 26/05/2003.

Dusanze ingingo y'101 , lvuga neza yuko Perezida atorwa ishuro zitarenze ebyiri; Dusanze kandi lngingo ya 98, ikangurira Perezida kubaha itegeko Nshinga; Dusanze kandi lngingo ya 96, lvuga yuko Urukiko rw'ikirenga arirwo rutanga Uburenganzira kugirango lnteko zombi zitangire kwiga ku mushinga wo kuvugurura itegeko Nshinga.

Niyo, ltegeko nshinga ryavugururwa ntago bitanga Uburenganzira kuri Perezida Umaze gukora manda 2, kongera kwiyamamaza. Kuko aba akigengwa n'ltegeko Nshinga ryambere, yarahiye kuzubahiriza.

Kubwizo Mpamvu, dusabye Urukiko rw'ikirenga kurushaho gusobanura iri tegeko Nshinga, Kuko Umuturage usanzwe atazi neza iri tegeko. Dusabye kandi Urukiko rw'ikirenga kurinda iri tegeko uko bikwiye.

Twitandukanije nuwariwe wese wavugurura iri Ntegeko Nshinga ku bw'inyungu ze bwite. Kuko amatora ya Perezida yegereje muri 2017. Twitandukanije n'Abayobozi ku nzego zose, Abanyepolitike n'Abanyamadini bakangurira Abaturage Guhindura lngingo y'101. Kuko akenshi usanga aribo babifitemo inyungu.

Nkuko muri 1994 Urubyiruko rwifashishijwe ngo rworeke imbaga. Uyu munsi nk' Urubyiruko rw' uRwanda rwabashije kwiga, ni ngombwa ko tuba urumuri rwa Rubanda. Twizeye ko ijwi ryacu rigera ku Banyarwanda b'ingeri zose.

Tuributsa yuko, ltegeko Nshinga ritagendera ku marangamutima y'abantu runaka . Ahubwo ari ltegeko ritegurwa hashingiwe ku bitekerezo by'Abanyarwanda base. Rikavugururwa biciye munzira ziboneye. Ntawe rero uri hejuru y'amategeko.

Tuboneyeho gusaba H.E Paul KAGAME kubaha no kurinda ltegeko Nshinga.

Murakoze Nyakubahwa, Perezida Paul KAGAME

Bikorewe, i  Ruhande kuwa 06/08/2015

Source: Iyi baruwa iri kunyura ku mbuga nyinshi z'abanyarwanda n'amatelefoni agendanwa.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H
banyeshuri bacu bana burwanda muri intwari kabisa muri urumuri rwa rubanda mukomere turabashyigikiye.
Répondre
H
banyeshuri bacu bana burwanda muri intwari kabisa muri urumuri rwa rubanda mukomere turabashyigikiye.
Répondre
I
Kuki abagore aribo bakomeje gufata iya mbere m'uguhangara ubutegetsi bwa Kagame ? Nuko abagabo babuze cyangwa n'uko abagabo ntacyo ubutegetsi bwa Kagame bubatwaye ? Urugero, mu 2010 Ingabire Victoire Umuhoza yahangaye ubutegetsi bwa Kagame. Uyu munsi, umugore wa Rwigara Assinapolo arimo guhangara ubutegetsi bwa Kagame, abubwiza inani na rimwe, nta bwoba, nta kurya amagambo. Bagabo muri he ? Koko peee u Rwanda rugiye kubohozwa n'abagore ? En tt cas nibarubohoza, ntituzagire ipfunwe ryo kubaharira izina ry'ubugabo, twebwe dufate iry'ubugore.
Répondre
K
Abibaza ngo ni ibihuha ...kuki batibajije bya bikarito abantu bikorerega bajyana Kimihurura...erega iyo bavuze abanyshuri si ukuvuga bwa buro buhuye bw'intore..kuko ukuri niyo kwavugwa numwe kuba ukuri
Ababeshya Kagame ko ari we wakoze muribeshya...kuko nuwareba imyaka amaze naho isi igeze...ngira ngo ntibikanganye nta nigitangaza kirimo...kuko ntabwo ashyirirwaho gutabaotba igihugu...nawe azacaho nk'abandi kandi hazaza abakora neza kumurusha cg se bakore nkibyo yakoze
Répondre
K
Ntago abanyeshuri bakwandika iyi baruwa ngo basinye Ruhande!
Habaye ihinduka muri Kaminuza umuntu wanditse Ruhande ni bamwe baba hanze batazi uko Kaminuza isigaye iteeye. Ntago ari umunyeshuri wakora iri kosa muri systeme yigamo.
Bref ca ce n'est qu'un tract
Répondre
N
Université kaminuza yi Iruhande ni urumuli rumulikiye abanyarwanda, abasilikare n'abaturage b'urwanda kandi ni Urwanda rwejo.

Kuva igihugu cyacu cyabaho abantu bavugisha ukuli bikandagira kandi ibyo ntibishobora gutuma dutera imbere nyabyo.
Urwanda rwateye imbere mu bukungu niba nta démocratie ibayeho ugiye ku butegetsi agakora ibyo yishakiye ntacyo bizatumalira.
abantu bunve ko tuli mu cyinyejana21 nta munyarwanda uzemera kuyoborwa nk'indogobe ubuziraherezo.
Mukomere banyeshuli bakaminuza.
Répondre
K
Haaaaaa!utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi
Répondre
J
iyi baruwa itagaragaza imikono ya banyirayo ni tracte.banyarwanda mukunda u Rwanda mwitondere ababayobya.kuba itegekonshinga rikumira bamwe berekana ubushobozi ninenge rifite!Kagame ntagoyigeze aryangiza araririnze rose.manda si ikibazo !ikibazo nikubuza amahirwe uwariwe wese ufite ubushobozi nka H.E Paul kagame.ubundise abo banyeshuri bafite. imyumvire imwe?ntibishoboka.iryo tegeko rivugururwe ababirwanya bategareze referandum.2017 ushaka umwanya azapiganwe!Ariko dukeneye amahoro n'umutekano bizadufasha kugzra kundoto zacu!mû iterambere.Banyarwanda mwirinde urujijo murebe Kure!
Répondre
N
Niba nabanyeshuro mwarimwumva bishwe cg ngo bafungwe ,yewe ngo niyi kaminuza ibe iri mukaga iyibaruwa ni tract.Abishimira iyi baruwa mukaba mutarikumva akarenga kubayanditse mwibeshye kuko Lusufer ntiyabyihanganira yarara ababambye keretse niba mutamusobanukiwe.
Répondre
R
haha ...mwibeshyera aba bana ntabushobozi bafite bwo kuba bakwandika ibintu byiza nkibi.. gusa icyo nzicyo byose bihera I Ruhande...burya abantu babimburiye abandi gutinyuka igitugu cya kagame ni abanteshuri bi ruhande ndibuka I kinani kidusanga I nyakinama tukacyakiriza amabendera ya oppositjon ninduru rugeretse.....aba bana nabo babishatse babimburira abanyarwanda tukibera mu rwanda rwacu nta gitugu kituri hejuru....
Répondre
G
Kagame kubera ko na we azi neza ko atazarya manda ya gatatu, buriya arimo kureba za nkomamashyi ze ziyita abadepite akagira ati burya injiji ni izize koko. Nyamara aho aboneye iyi baruwa y'aba bana, ubu arimo kuvuga ati byibuze nsize urubyiruko.
Répondre
M
Votre commentaire Aribyo koko yamvugo ivuga ko abize ari injiji yaba itangiye guta agaciro,and so.....
Répondre
B
Felicitation ntiti zacu z i Ruhande . Umenya amaf. Yacu y imisoro tubarihirira atarapfuye ubusa . Murebe neza batabaroga nka wa mwavoka wabyanditse bakamuha utuzi twa Munyuza . Mukomere ba sha kandi muzandikwa mu mateka. Obama ati : sinzi ibyo baba bashaka kandi baranabyibiyemo bagakira .
Répondre
J
imposible mathematique ici au rwanda!
Répondre
L
wapi iyo baruwa siyo nta university yabitinyuka kandi abanyeshuri bose ntibumva ibintu kimwe plz mwibeshya !!!!!!!???????hahaha
Répondre
N
Erega ntimwibaze byinshi! Iyi manda y'imyaka 7 ishaka kongezwa Kagame ntizakunda kuko byahanuwe na Magayane, yagize ati : hazavuka amasekurume 7 yanjye konka!!" ayo masekueume arindwi ni manda 7 zishaka kongezwa Kagame zitazakunda! Ni mubitege amaso muzabibona!! Abavuga ngo iyi baruwa ni Tract, bibuke ko ibyo ivuga aribyo igihugu cy'igihangange cy'Amerika gishyigikiye Kagame aribyo cyavuze! Cyavuze ko niba manda zihindutse ibyo bitareba Kagame bigomba kubahirizwa kuwundi mu perezida uzamusimbura!! Ngibyo iby'iwacu uko bihagaze! None se uwavuga ko Amerika ari wa muzungu Magayane yavuze wabahaye ubutegetsi uzabubambura yaba abeshye?
Répondre
O
kanange nyishyire muri watsapp noherereze inshuti zanjye zose.
Répondre
O
Iyi ni tract! Yasinyweho na nde se? None se abanyeshuri bose ko mbona babashyize muri ako gatebo?
Répondre
G
This is a good sign of critical thinking. these student deserved a moral support and encouragement to continue helping, others young rwandans people who had no chance to go to school. I Call all young people from both major ethnic to act and contribute to the RUL of law in RWANDA. thank you guys
Répondre
K
Jamais! Mu Rwanda? Iyi kaminuza barara bayitwitse.
Répondre