Uganda : Museveni ararwana n’ingabo zande hagati y’iza Riek Machard na Salva Kiir ?
[Ndlr :Museveni ni inshuti magara ya perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir kuburyo yohereje n’ingabo za Uganda muri icyo gihugu kujya ku murwanirira ndetse bikaba bivugwa ko n’ingabo za Paul Kagame zateye ingabo mu bitugu abasilikare ba Museveni mu kujya kurwana muri Sudani y’epfo. Kubera uko gushyigikira perezida Salva Kiir byateye uburakari bukabije uwo bahanganye Dr Riek Machard kuburyo yageze naho avuga ko namara kubohoza Sudani y’epfo azahita ajya gushaka Museveni i Kampala ! None ubu Museveni ari kuvuza iy’abahanda ngo yatewe n’ingabo z’igihugu cya Sudani y’epfo !! Izo ngabo Museveni ahanganye nazo ni izande hagati ya Riek Machard na Salva Kiir ? Kagame, Museveni, Kenyatta na Salva Kiir bashyizeho umutwe w’ingabo wo gutabara buri gihugu, none se ko Uganda ishyamiranye na Sudani y’epfo uwo mutwe w’ingabo uzarwanira nde ? Umenya akarere ka Afurika yo hagati n’iburasirazuba karatewe n’umuzimu w’umurwanyi!]
Uganda yasizoye mu guhangana n’ingabo za Sudani y’Epfo ngo zayiteye zikinjira ku butaka bwayo mu buryo butemewe n’amategeko. Uganda yavuze ko ingabo za Sudani y’Epfo zinjiye ku bukata bw’iki gihugu mu birometero birenga icyenda cyangwa cumi na kimwe. Lt George Musinguzi umuvugizi wa divisiyo ya 5 mu gisirikare cya Uganda, yabwiye daily monitor ati "Twatewe n’Ingabo za Sudani y’Epfo, zinjira mu birometero 9 mu gihugu cyacu, abasirikare ba Sudani y’Epfo barenga 200 binjiye mu gace ka Lokung ku wa gatanu w’icyumweru gishize.”
Hashize iminsi mike izi nshuti z'abaperezida ziri gutangiza umuhanda wa gare ya moshi none ziri kunigana!
Yakomeje agira ati "Abana n’abagore ubu bari mu nkambi ya Ngomoromo, abasirikare ba Sudani y’Epfo baravuga ngo aka gace ni akabo kandi barashaka gukomeza mu birometero 14.” Avuga ko ubwo aba basirikare ba Sudani y’Epfo bazaga muri Uganda, babwiye ingabo za Uganda ko zigomba kuva muri ako gace mu minsi itarenze itatu gusa, bahita bahashinga ibendera ry’iki gihugu.
Yavuze ko Ingabo za Uganda ubu zirimo gukora ibishoboka byose ngo zirinde ubusugire n’imbibe za Uganda nk’uko ngo biri mu itegeko nshinga ryabo, ubu ngo bamaze kohereza ingabo zikomeye muri aka gace ngo zibagabeho ibitero.
Hari amakuru avuga ko ingabo za Uganda UPDF zarashe ku za Sudan zigakwira imishwaro ari nako zihungira imbere mu gihugu cyazo. Aka gace gashyamiranyweho cyane aho buri wese akita ake.
Inkuru ya daily monitor yahinduwe n’imirasire.com