Rwanda : Si abantu bahunze gusa, inyoni n’amazi nabyo byarahunze, Nyabarongo yarakamye !
[ndlr : Abitegereza ibibera mu Rwanda muri iki gihe babona hari umuvumo utuma ibintu byose byarahindutse ikibazo, imikorere y’ubutegetsi bubi yo iteye agahinda, abaturage bishwe n’agahinda, ababyeyi basigaye bambikwa ubusa ku gasozi ngo basa nabi ngo bagomba kubakarabya imbere y’ibibondo, nyamara se bakara iki kandi nta mazi bafite ? Inyoni zari zizwi mu Rwanda nk’inyange n’imisambi zarahunze, muri make u Rwanda ni agahinda gusa n’inzara igiye kurimbura abaturage ! Ya majyambere Kagame arata nayo yabaye urwenya, uruganda rw’amashanyarazi rwubatswe kuri Nyabarongo nta ngufu rutanga kuko Nyabarongo nayo yahunze !]
Ubaye utahatuye iyo ugeze mu karere ka Ngororero na Muhanga ahasanzwe hanyura umugezi wa Nyabarongo utungurwa no kubona bimwe mu bice uyu mugezi wanyuragamo mbere ubu hasigaye umucanga gusa. Bigaragaza uburyo izuba ry’iyi mpeshyi ritoroshye rikaba ryaratumye amazi agabanyuka bikanagira ingaruka zirimo no kubura kw’amashanyarazi kwiyongereye muri iyi minsi.
Iyi ni Nyabarongo
Ikigero cy’amazi muri rusange mu gihugu cyaragabanutse kubera izuba ryinshi. Bigaragarira ku migezi itandukanye mu Rwanda, usibye utugezi duto twinshi twagiye dukama, na Nyabarongo nini muri iki gice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda isa niyakamye. U Rwanda rusanzwe rufite amashanyarazi angana na MW161 muri izi ngufu MW97,37 zikomoka ku mazi, ku migezi itandukanye irimo nka Mukungwa na Nyabarongo.
Ugeze ku ruganda rw’amashanyarazi ruherutse gufungurwa na Perezida Paul Kagame ruri ku mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rwa Muhanga na Ngororero, ukoresheje ijisho bisanzwe uhita ubona ko ingufu (MW25) uru ruganda rukwiye gutanga ubu rutari kuzitanga kuko ikigero cy’amazi cyagabanutse bigaragara.
Urugomero ry'amashyanyarazi rwa Kagame kuri Nyabarongo rwabuze amazi!
Leta ivuga ko mu guhangana n’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi iri guteganya kuvana amashanyarazi muri Kenya (MW30), ku mushinga wa Gishoma i Rusizi ndetse n’amashanyarazi agiye gutangira gutangwa na Gaz Methane yo mu Kivu. Hagati aha ariko ikibazo cy’amashanyarazi kikaba kiri kwigaragaza, kubera impamvu cyane cyane igaragazwa n’aya mafoto.
Inkuru y’umuseke