Tanzania : Dr John Pombe Magufuli ushobora gusimbura Kikwete ni umusivili w’umukristu !
Publicité
Tanzania nicyo gihugu rukumbi kiri muri Afurika y’Uburasirazuba gifite demokarasi kandi abakuru b’igihugu bagasimburana mu mahoro n’ubwo bose baba baturuka mu ishyaka riri kubutegetsi rya CCM. Dr John Pombe Magufuli, kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Dodoma muri kongere y’ishyaka Chama cha Mapinduzi (CCM) ariryo shyaka Perezida Jakaya Kikwete abarizwamo, ni we watorewe kuzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Dr Magufuli w’imyaka 56 y’amavuko, benshi bamuzi bemeza ko yicisha bugufi kandi akaba ashyira amasengesho imbere. Mu jambo yavuze akimara gutorwa ku bwiganze busesuye bw’amajwi muri kongere ya CCM yijeje ko azaba “umugaragu w’abaturage.” Uyu mugabo usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo muri Tanzaniya yegukanye intsinzi ku bwiganze busesuye bw’amajwi, dore ko yatsinze abategarugori babiri yahatanaga nabo abona amajwi 2104 (87.1%), uwamukurikiye madamu Amina Salum Ali abona amajwi 253 (10.5%), naho Dr Asha-Rose Migiro abona amajwi 59 angana na 2,4%.
Ni ubwa mbere mu mateka y’ishyaka CCM abagore babiri bageze kuri uru rwego mu matora y’umukandida uziyamamariza kuyobora igihugu, dore ko ku ikubitiro abahatanye banganaga na 38. Mbere gato y’aya matora, muri CCM habayeho umwuka mubi waturutse ku kuba bamwe mu bikomerezwa byo muri iri shyaka barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Edward Lowassa ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Bernard Membe wari ushyigikiwe na Perezida Kikwete ubwe, bagwaga mu kantu batibonye kuri lisiti ya batanu ba nyuma batangajwe kuwa Kane w’icyumweru gishize ko bazahatana bwa nyuma muri iyi kongere yabaye kuri iki Cyumweru.Ishyaka CCM rimaze imyaka irenga 50 ku butegetsi rikomokamo abayoboye iki gihugu barimo Ali Hassan Mwinyi, Benjamin Mkapa ndetse na Amani Abeid Karume wa Zanzibar.
Source : www.afrikareporter.com
