Rwanda : Inzira Kagame yanyuzemo afata ubutegetsi niyo igomba kunyurwamo kugira ngo abuveho! (Faustin Twagiramungu)

Publié le par veritas

Rwanda : Inzira Kagame yanyuzemo afata ubutegetsi niyo igomba kunyurwamo kugira ngo abuveho! (Faustin Twagiramungu)
Kuwa kabiri taliki ya 14/07/2015 inteko y’abadepite mu Rwanda izatangira kwiga icyifuzo cy’abaturage gikubiye mu mabaruwa arenga miliyoni 3 yagejejwe ku nteko ishingamategeko cy’uko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yahindurwa kugira ngo Paul Kagame akomeze kuguma kumwanya wo kuyobora u Rwanda nyumwa y’umwaka w’2017. Umunyamakuru Etienne Karekezi w’ijwi ry’Amerika akaba yaragiranye ikiganiro n’umunyamakuru Robert Mugabe wasobanuye ko abaturage basinyishijwe izo mpapuro ku ngufu atanga urugero rw’uko itorero rya ADEPR mu Mutara ryabeshye abakristu ko rigiye kubazanira ibiribwa kuko bashonje, iryo torero ribaha impapuro bagomba kuzuzaho amazina yabo na nimero z’irangamuntu zabo bakanasinya kugira ngo bazagezweho ibyo biribwa ; izo mpapuro zujujwe n’abaturage itorero ryarazikusanyije, ryandika ibaruwa yaziherekeje rizohereza mu nteko bavuga ko ari abaturage basinye basaba ko ingingo y’101  itegeko nshinga ihindurwa ! Nyuma ya Mugabe, umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiriye na Faustin Twagiramungu, we akaba yamubwiye ko abadepite bagomba kureka uko itegeko nshinga riteye ntibagire icyo bahindura kuko nibabikora bizazana intambara mu gihugu ! Veritasinfo irabagezaho icyo kiganiro cya Twagiramungu mu buryo burambuye, twacyandukuye ijambo kurindi :
 
VOA : Twatumiye umwe mu banyarwanda b’abanyepolitiki bayimazemo igihe, ubu akaba ari hanze y’igihugu n’abibwire :
 
F.Twagiramungu : Nitwa Faustin Twagiramungu nkaba narabaye mu Rwanda nyobora ishyaka MDR ubu ryaciwe, nabaye na ministre w’intebe mu mwaka w’1994 kugeza mu kwa munani 1995 ; ubu rero nkaba ndi umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, nkaba nyobora n’impuzamashyaka yitwa CPC , nkaba mba mu  Bubiligi.
 
VOA : Bwana Twagiramungu mu mwaka w’2003, itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho ubu rimaze kwemezwa mwari umwe mubiyamamarije kuba Perezida w’igihugu, mushingiye ku itegeko nshinga ryariho. Iritegeko risanzweho akarusho karyo kuri demokarasi kubanyarwanda ni akahe ?
 
F.Twagiramungu : Akarusho k’itegeko nshinga kuri demokarasi, ni uko iryo ryatowe n’abaturage bakaryemeza rigomba gukurikizwa uko riri. Mu mwaka w’2003 byaragaragaraga ko manda y’imyaka 7 ukubye kabiri, n'ukuvuga imyaka 14, twumvaga twese ko iyo myaka yari ihagije; ako rero akaba ari akamaro kanini cyane kuko byemejwe na rubanda, bikemezwa na referandumu yagaragaje ko baryemeye, nkaba nibwira ko ari uko iryo tegeko rigomba kuzakomeza. Ni ako kamaro njyewe mbona, ndetse twese abanyarwanda yaba perezida wa Repubulika, yewe n’abavuga ko bari mu nteko, bagomba kujya bemeza amategeko agakuruikizwa, ntahindagurwe ngo kubera ko ngo hari ibindi byaje bigizwe n’abantu bamwe, cyangwa se bigizwe n’agatsiko cyangwa se bigizwe n’umuntu umwe.
 
VOA :Nicyo nahereyeho ngira nti: akarusho ni akahe, kuberako iri tegeko mwiyamamarijeho Bwana Twagiramungu ryemejwe n’abanyarwanda muri kamarampaka, none ubu mwe, ubu busabe bw’abanyarwanda bwo guhindura itegeko nshinga mubwumva mute ?
 
F.Twagiramungu :Abo banyarwanda muvuga, ntabwo ari abanyarwanda bigenga mu bitekerezo, ibyo kandi bose barabizi. Ntabwo abanyarwanda bashobora kwikorera ibiseke cyangwa ibyo iwacu twita ibitukuru, ngo bashyiremo impapuro baze bature nk’abatura inzagwa cyangwa se amashaza i Bwami; ngo bicare hariya bivuge ngo twari tuje kukubwira ko dushaka kuzahindura itegeko nshinga! Uko byakozwe byavugiwe ku maradiyo mpuzamahanga no ku maradiyo yo mu Rwanda, abaturage ubwabo bahakana ko batigeze bibwiriza ibyo bintu, ko babibwirijwe n’abayobozi banyuranye bo mu nzego z’igihugu; nkaba nibwira ko abanyarwanda, umugani wa wamu ministre ataritambukira wavuze ngo «abanyarwanda bazi ubwenge ! » bazi ubwenge koko ! Bazi ko ibyo ngibyo batabikoze abenshi bafungwa cyangwa se bakicwa, ntabwo ibyo nabitindago ! Nta munyarwanda numwe nzi waba warafashe iyambere ati njyewe ndaje mbikoze kubwende bwanjye, gusa umuntu yavuga ko bitakiri n’abanyarwanda gusa, mujye muvuga ko ari «abanyarwanda b’ingaruzwamuheto».
 
Ubutegetsi bwagiyeho mu mwaka w’1994 kugeza magingo aya, dukoze bilan, ni ukuvuga turebye ibyo bagezeho byerekeranye n’ubuyobozi bw’abaturage no kubaha amahoro n’ibindi, abo bantu basa n’abavanywemo umutima, wenda ubwonko bwo buracyarimo da! Wigeze ubona abantu bikorera inkangara zirimo ibipapuro bavuga ko ngobagiye kwerekana ko bakunda umuntu? Ibyo byo «kuba ingaruzwamuheto» nibyo nemeza, ikindi ni uko habayeho politiki y’amayeri, ariyo twita politiki yo guhenda ubwenge, mbese politiki yo kwerekana ko urusha abandi kuba wamenya ibintu no kubaroha mu byo badashoboye. Iyo politiki yo guhenda ubwenge no kugira ibintu bimeze nk’ubuhendabana yari ikwiye kuvaho. Twashatse democratie kandi franchement twarayirwaniye, haba mu 1959 haba no kuva mu mwaka w’1991kugeza amagingo aya ; ntabwo rero numva ko abantu bazajya bafata amacumu n’imiheto, ngo nibamara gufata igihugu bashyireho iyabo demokarasi cyangwa bibwire ko bagaruye ubwami; «ubwami bw’abanyiginya twarabwanze, ntabwo tuzemera ubwami bw’Ibwega!» ibyo babyumve batyo.
 
VOA :Ibyo Bwana Twagiramungu umuntu uri mu Rwanda yagira ati murabivuga bitewe n'uko muri hanze y’igihugu, iterambere u Rwanda rwagezeho ntabwo murizi, intera abanyarwanda bagezeho mubwisanzure ntimuyizi cyangwa se ibyo abanyarwanda benshi ndetse n’abayobozi b’ishyaka rya FPR bavuga ko Kagame yabagejejeho kandi n’ubu bagira bati ntawundi wabitugezaho, ntawundi wabikomeza uretse perezida Paul Kagame, bati bityo arakenewe cyane kugira ngo akomeze ayobore u Rwanda. Mwe se inteko iriho ubu bariya baturage basabye ko yahindura itegeko nshinga, ubutumwa cyangwa se inama mwayigira ni iyihe ?
 
F.Twagiramungu : Inama nagira inteke nabivuzeho dusa n’abagitangira, inama nagira inteko ni uko yareka uko itegeko «Nshinga ryatowe» rimeze; rishyirwaho icyo gihe uwayoboraga uko rishyirwaho n’uko ryigwa ni «Rutaremara», nabonye mu minsi ishize akanja indimi nawe yananiwe kurisobanura yitiranya ingingo y’193 n’iy’101; inama nabagira ni uko bakomeza «itegeko nshinga» nk’uko ryari rimeze. Kandi hari impamvu njye nshobora gusobanura: Perezida wa Repubulika ubwe yabivuze incuro zirenga 3 ko «ntayindi manda ashaka» ! Byaje kugenda bite ngo yemere kandi yemeze ko izo manda zigomba guhinduka ? Ese kuki umuntu umwe ariwe ushobora kuyobora igihugu wenyine ? Kuva mu 1962 kugeza magingo aya ntabandi bantu bashobora kuyobora igihugu koko uretse umuntu umwe ? Ndagira rero ngo nkubwire kuri iki kibazo ubwo wakizanye, abanyarwanda bagomba kumenya ko igihugu cy’u Rwanda ari icyabo, ntabwo ari icy’umuntu umwe; ntabwo abantu basezereye ingoma ya cyami ngo bagarure ingoma ya cyami ngo kuko abantu bafite imbunda n’amasasu yo kubarasa!
 
Tumaze imyaka 42 dutegekwa n’abasilikare, igihe cyari kigeze ko abo basilikare bajya muri za casernes (ndlr :ibigo) bakicarayo bakareka abaturage, bakabaha amahoro, bakarinda ubusugire bw’igihugu bagatanga n’umutekano mu gihugu. Naho ibyo gukomeza gushaka gukirira muri ibingibi bya demokarasi y’ibinyoma bakabireka, nibabiharire rubanda, abantu bamaze guca akenge, abantu barize, barasomye, bazi demokarasi icyo aricyo ariko nibaduhe amahoro. Ku byerekeranye n’amajyambere, nta majyambere Kagame yagezeho arusha ayo ba Kayibanda bagezeho igihe Kgali yari ituwe n’abantu ibihumbi 2, imihanda barayikoze,ibiraro byarakozwe, amatara yaraje, inzu zarubatswe… abandi ba Kagame baje bafatira aho abandi bagejeje. Nta kintu mbona Kagame yakoze k’igitangaza! Ibyo yaba yarakoze ni ibiterwa n’ibyo basahuye muri Congo, ntabwo ari iby’ubukungu bw’u Rwanda cyangwa ibyo bahabwa n’abazungu, none se yari afite banki hehe yo kubaka ibyo bintu byose ? Ibyo rero ntabwo bajya babikangisha !
 
VOA : Muragira muti muri demokarasi, ariko demokarasi ni ubutegetsi bw’abaturage, demokarasi ni icyo abaturage bihitiyemo, none dukurikije imibare yagaragajwe n’inteko, bariya banyarwanda, bariya baturage batora baratangaza icyo bifuza. Muragira muti babaye ingaruzwamuheto, bashyizweho igitugu, ariko ntakibigaragaza, muvuze ko numwe mubateguye ririya tegeko nshinga Tito Rutaremara atabisobanuye neza, ubutaha nzamushaka tuganire nawe agire icyo atubwira kuri iki kibazo. Ariko se iyo abaturage bahagurutse mwavuga mute ko atari demokarasi mubyukuri ?
 
F.Twagiramungu : Ariko se bahaguruka mbere y’umwaka w’2017 kubera iki ? Barahagurutswa kubera ko ababaha imfashanyo bavuze ko umuntu uzongera kugira manda zirenze cyangwa se agahindura itegeko nshinga ahindura izo manda zatanzwe batazabyemera! Ntakindi cyabagahurukije, ubwo rero baratangira bajya mubaturage barabahinda : akira ibihumbi 5, nimwikorere inkangara mujyane i Kigali mubeshye rubanda, mubeshye abazungu, kubeshya ba shebuja ngo ko abaturage babishaka! Nibabeshye bashebuja ariko ntibabeshya abanyarwanda ! Ntabwo abo banyarwanda babikoze babivanye ku mutima. Ibyo ni ibintu tuzi. Ikindi ntimukajye mushaka kubeshya rubanda namwe, wenda nibwira ko ku muradiyo mwagombye kujya mubisobanura neza : Ntabwo Kagame arusha popularité Habyarimana, ibyo muzabimenye ! Ntabwo Kagame arusha popularité Kayibanda! ntabwo rero numva ko Kagame ari nk’umuntu waje avuye mu ijuru !! Woherejwe na Mungu ngo aje gukora ibitangaza ngo yazuye abapfuye, yirukanye amashitani, agakiza indwara z’amoko yose cyangwa se ngo ahindura amazi divayi n’ibindi ntazi! Uwo muntu ni muntu ki ? Ugomba kwikorererwa inkangara miliyoni zirenze 3.5 zikaza, baje kuvuga ko ngo uwo muntu ariwe bashaka? Mubyukuri koko se niwe bashaka kuko nta muntu yishe? niwe bashaka kuko nta cyaha arangwaho? Rero ejobundi nabonye avuga ngo : « Birababaje cyane, ngo kubona bafunga umusilikare ukomeye nka Karake, ngo noneho natwe basigaye batwita abicanyi ! » Ah, ni byenda gusetsa nkiyo muri Kinyamateka !
 
VOA : Mukomoje ku ijambo mugira muti, abaterankunga, abaha inkunga u Rwanda, bifuje ko buri muperezida w’Afurika ndetse no mu Rwanda yajya agira manda 2 gusa, ariko ibyo abanyarwanda, ari abaturage ari n’abayobozi ndetse na perezida Paul Kagame nawe ubwe, ejobundi yumvikanishije neza ko abanyamahanga ataribo bazi inyungu z’abanyarwanda, ataribo bazi neza icyo abanyarwanda bifuza n’icyo bagamije kugeraho kurusha abanyarwanda ubwabo, ahubwo hari n’uwagira ati ibyo muvuga by’abaterankunga bashaka manda ebyiri nabyo ni igitsure kumunyarwanda wagira ati bibaka agaciro ke, bimwaka demokarasi ye n’ubwisanzure bwe. Aha mwasobanura mute ko bisa nkaho ari ukwivuguruza ?
 
F.Twagiramungu : Ibyo aribyo byose ntabwo nakwirirwa ntinda kuri ayo magambo, niba Kagame abona ko arusha abantu bose ubwenge azitoreshe ariko azamenye ko mubyukuri niba yitoresheje abanyarwanda batazicara gusa! Kuki harya we yafashe intwaro akarwana byari bitewe ni iki ? Ni uko nta demokarasi yari ihari niko baje batubeshya uretse ko bari bafite ibindi bakinze inyuma! N’abandi banyarwanda babona ko nta demokarasi ihari nabo bazakora nk’ibyo yakoze kuko nibwira ko nta bwenge afite cyane kurusha abandi kugera kubuyobozi bw’igihugu banyuze inzira yanyuzemo ? Ngira ngo icyo nicyo ashaka ! Ariko ubundi » turarambiwe erega ! »
 
Turambiwe ubutegetsi bwa gisilikare, nakubwiye ko ari imyaka 42, Habyarimana yategetse imyaka 21, uwo nawe ageze kuri 21, bari bakwiye kurekera aho, bakamenya ko abantu bize, bakamenya ko abantu bashobora gukora politiki, ko bakunda igihugu cyabo nk’uko nabo bagikunda ! Birashaka kuvuga iki se koko ? Birashaka kuvuga ko aho Kagame agejeje ahangaha ntawundi waharenza ? Ko ntawundi wabona ibyo Kagame yaba yarakoze ? Ko bose bagiye bakora iby’uruhererekane kuva muri 62 kugeza ubu! Ikintu mukangisha Kagame yaba yarazanye mu Rwanda gishya ni iki ? Isuku! n’abarute azane Demokarasi ! Ibindi byose byo gukangisha bya Taux de croissance ngo 7 n’8%  ibyo ni ibintu by’iterabwoba ! Ibyo mugomba kujya mubibwira abaswa kuko natwe turabizi abanyarwanda akaga barimo turakazi !
 
VOA : Muragira muti Bwana Twagiramungu ibyo perezida Paul Kagame yakoze ntawe utabikora. Natangiye mvuga nti mu 2003 mwiyamamarije umwanya wa Perezida w’igihugu mushingiye ku itegeko nshinga ririho ubu rishobora kuba ryahindurwa cyangwa ritahindurwa, mu 2017 murateganya kujya mu Rwanda kwiyamamariza umwanya wa perezida, dusoreze aho ?
 
F.Twagiramungu : Icyo kibazo abantu bakunze kukimbaza, nababwiye ko ndi umunyarwanda, igihe constitution (ndlr :itegeko nshinga) itambuza, ntawe ngomba kubwira ngo sinzaza, njyewe ndi umunyarwanda nta muntu uzambuza kwiyamamaza. Nicyo gisubizo naguha nta kindi nakongeraho. Nta muntu numva wajya mu nzira ngo ambuze ngo ntuze kwiyamamaza, icyo nzi cyo ni uko nimwe visa (ndlr : urupapuro rw’inzira) muri pasiporo y’imbiligi, mfite carte de citoyen hano iwanjye n’ibyo bita carte consulaire, natse pasiporo barayinyima, ntabwo rero wenda nzanyura izo nzira ariko nta muntu uzambuza kuza mu Rwada igihe cyose nzaba nshaka kwiyamamaza, babishyire mu mutwe babifate gutyo ; igihugu ni icyacu ntabwo ari icyabohojwe na Kagame n’abo yazanye nabo yatangiye kwahukamo abarimbura, ni aho narangiriza.
 
Murakoze.
 

Kanda aha wumve iki kiganiro mu majwi

 
Ikiganiro cya VOA cyo ku cyumweru taliki ya 12/07/2015 cyandukuwe na veritasinfo.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
Ibigambo n'umuhombyi gusa.
Répondre
J
Uyu Paul arantangaje ngo URDa ni urwa PK !nabari mucyerekezo cye!Haha aaa!icyerekezo cyo kwicana no kuturimbura!kuburyo noneho ageze no mubo yita ko yatangiye.akabakiza kwicwa!Biteye agahinda kdi wabona war ize!!Ahubwo numva tutagombye kurindira 2017
Répondre
N
Ngo u Rwanda ni urwa Kagame? Yarukuyehe ? yaruhawe na nde? uriya mwicanyi umaze kurenza miliyoni 10 z'abo yivuganye ngo u Rwanda ni urwe!! Rero ngo ni Yezu!! Ese buriya yiciye iki Habyarimana ko mbona azavaho nabi kumurusha!! Abanyarwanda bazi ubwenge!!
Répondre
P
twagiramungu arivugira naho u rwanda ni urwa son exellence paul kagame nabari mu cyerekezo cye.cyo ku rwubaka no kuruteza imbere .abarebera ibintu mu moko igihe cyanyu cyarashize .p!!!
Répondre
K
Abahezanguni b'abtutsi n'abahutu ibyo muvuga kuri Twagiramungu ni amahomvu gusa, mwese mufite icyita rusange cy'ubwicanyi butaràgwa kuri Twagiramungu kandi icyo nicyo mumutinyira! Imyaka 42 mutwica koko ubwo murumva ntasoni?<br /> Twagiramungu azarwanirwa n'ingabo z'abahutu,abatutsi ndetse n'abanyamahanga kandi ntimuzasobanukirwa! Uyu musaza abitse ibanga ry'Imana mwashatse kumwica birabananira none azabakoraho kuko n'Imana ubwayo yamwibikiye kugirango ibereke ko ibarusha imbaraga!
Répondre
V
Faustin twagiramungu ati niyo Urukiga rwafatwa,ati Gisunzu apfa impundu zizavuga,ati twakinye politique ubuganda bufasha FPR na twagiramungu ayifasha,ati FPR itifite diplomatie ikomeye nawe arimo,ati nuko igihugu barakidufatana,bakimufatanye gute twagiramungu yarifatishishe rwamikono,politique ya Faustin twagiramungu ntayo mponye niyicyare anywe za nzoga zitwa leffee I bruxelle na Envers,ubunti ushyiremo za mayaunaise ntakindi usazire ubusa woretse abanyarwanda.
Répondre
G
Kuvuga no gukora biratandukanye. Ibyo avuga nta gishya kirimo. Ni amagambo yo gusaza no kwiheba ukuntu agiye gusazira mu buhungiro. Uretse kubeshya abihebye, Rukokoma ntacyo aricyo....uretse iby'amashyaka yirirwa ashwanisha niki kindi akora cyamuha crédibilités muri politike? Kikwete ubwe yamubonyemo imbwa...Tuzi ko aba mu Bubiligi, azwi nande mu bategetsi ba hano ngo tuvuge ko afite amaboko? Na Kikwete yamusanzemo imbwa, umwirasi, umujuru..ko marraine w'umugore yari umwamikazi wa hano byamumariye...Muzacunge, ishyaka rye riba muri agonie, ryeguka iyo habaye akantu ko gushegesha u Rwanda akibwira ko byarangiye, nibwo agaragara..Najye kwiga sciences politiques kuko iye niya yindi ya 90 gusa. Ibintu byarahindutse. Ngo uko Kagame yafashe ubutegetsi niko azavaho...! Umuswa..gusa! zIngufu za Kagame afata ubutegetsi zimaze kwikuba inshuro ijana, alors que Twagiramungu agenda arushaho kuba ikigarasha..Ku isi hose nta hantu numvise, abantu batsinzwe basubirana ubutegetsi.
Répondre
V
Faustin twagiramungu niba aziko ibyo avuga ari ukuri cga abamwera bakavuga ko ari inararibonye muri politique nigute ari inararibonye muri politique nta narimwe ikinarye rya politique riratsinda n'umukino numwe guhehe igihe yatangiye kuyikinira?none niba avugako azagera mu Rwanda anyuze aho Paul Kagame yanyuze,ko kagame yari afite force millitaire,twagiramungu yatubwira byibuze ko afite byibuze aba general 100 bafite ibikoresho byahangana n'-ngufu z'Urwanda kandi numva ngo nayo mashaka ayoboye arimo umugorewe n'abana be?kuko kuvuga ntacyo bimaze nko kugira icyo uvugiraho,ese ntikwaba iri kwa kundi asanzwe abesha abanyarwanda ngo FDRL niterwa ngo ntazarebera y'ifitiye commerce igizwe na optique opaque akinga abanyarwanda?namwe mwagira icyo abivugaho kuko nabiriya avuga yuko aziko atari mu Rwanda ntiyabivuga rwose birazwi.
Répondre
F
Twagiramungu se azavana hehe izo ngabo? ibyo bihutu tuzabyica
Répondre
I
Ubundi se Hari igihe mutabishe! Mwageze kuki? Mwica 10 le meme jour havutse ijana! Muzahora mururwo mwanzoka mwe!
D
TWAGIRAMUNGU naramuka azanye ingabo zo kurwana TUZAMWICA
Répondre
H
Erega amaherezo ubwoba buzashira!!!nonese uziko rukokoma bamwimiyiki visa na passport nuko baziko avuga abaturage bagahaguruka Bose kandi ni mugihe aba yabarengeye yavugishije ukuri ntamacenga!!!
Répondre
S
uyu mugabo TWAGIRAMUNGU ibyo avuga ndabyemera 100%!Abanyarwanda twabaye ingaruzwa muheto kuko twerekererwa ibyo gukora nk'umwana wigishwa gufata ikaramu akiga kwandika!URUGERO:Nabaye umwe mu BAKORERABUSHAKE mu matora kuva 2003 ariko TUTABYIRENGAGIJE twese tuzi ITERABWOBA RISHYIRWA kubatoresha n'ABATORA aho baba bategeka na FPR kuyitora kungufu!Gusa njya NGIRA UBWOBA iyo ndebye uburyo ABANYARWANDA tugenda tuba IBIHARAMAGARA aho usanga HATABUZEMO ABATORA IBIRI KU MITIMA YABO n'ubwo amajwi yabo atwikwa!Bituma ntekereza ko UMUNSI BIHARARUTSWE bazakora IKIZAHA ISOMO FPR n'ABAMBARI BAYO!NB:Jyewe maze kubona ko baba ABATUTSI ,ABAHUTU,ABATWA na BAMWE mu BANYAMAHANGA bamaze KURAMBIRWA iri TERABWOBA!H.E nakorane ubushishozi azirikane cyane cyane URUBYARO RWE arekere aho KUGUNDIRA ubutegetsi kuko n'iyi 14yrs nayo ntabwo yayihawe bivuye mu mitima y'ABANYARWANDA!
Répondre
S
uyu mugabo TWAGIRAMUNGU ibyo avuga ndabyemera 100%!Abanyarwanda twabaye ingaruzwa muheto kuko twerekererwa ibyo gukora nk'umwana wigishwa gufata ikaramu akiga kwandika!URUGERO:Nabaye umwe mu BAKORERABUSHAKE mu matora kuva 2003 ariko TUTABYIRENGAGIJE twese tuzi ITERABWOBA RISHYIRWA kubatoresha n'ABATORA aho baba bategeka na FPR kuyitora kungufu!Gusa njya NGIRA UBWOBA iyo ndebye uburyo ABANYARWANDA tugenda tuba IBIHARAMAGARA aho usanga HATABUZEMO ABATORA IBIRI KU MITIMA YABO n'ubwo amajwi yabo atwikwa!Bituma ntekereza ko UMUNSI BIHARARUTSWE bazakora IKIZAHA ISOMO FPR n'ABAMBARI BAYO!NB:Jyewe maze kubona ko baba ABATUTSI ,ABAHUTU,ABATWA na BAMWE mu BANYAMAHANGA bamaze KURAMBIRWA iri TERABWOBA!H.E nakorane ubushishozi azirikane cyane cyane URUBYARO RWE arekere aho KUGUNDIRA ubutegetsi kuko n'iyi 14yrs nayo ntabwo yayihawe bivuye mu mitima y'ABANYARWANDA!
Répondre
A
Aba ba Ndaje ni abamotsi n inkomamashyi z umwicanyi Kagome .Igihe abavoka n abacamanza ba Arusha bavumburaga ko ariwe wateguye genocide 2 zo muri aka gace akanazikora kuki mutagiye kumoka no kulilira aba lobiste banyu ? Ejo bundi nibamufunga Lahaye nzareba ko muzabona imyobo mwihihishamo kubera isoni n ikimwaro !
Répondre
K
Twagiramungu rwose iyavuga numva yakomeza.Icyaduha hakaboneka uruvugiro u Rwanda rwacu rwagira amahoro.Nuko abavuga bose bavuga bari hanze.Ariko ntacyo bitwaye nibuze hari abumva bari mu igihugu.Ndabaza Twagiramungu,ko akunze kuvuga mumirimo yakoze ko yayoboye MDR nyuma akaba na Minisitiri w'intebe,ubu akaba ayoboye ishyaka,akayobora n'impuzamashyaka,ntakandi kazi yakoze mu RWANDA.Twagiramungu komerezaho,ntabwo KAGAME aziko iminsi y'igisambo ari mirongo 40.Naho ziriya nkangara,nigitugu gishirwa ku baturage nta munyarwanda ureba kure utabibona.Nabanyamahanga barabimenye.Mukomeze mwandike mundimi zose mwize mwamagana uriya mwicanyi kabombo.Nahubundi i RWANDA TWAFUNZE UMUNYWA DA!!!!!!!!!!!!!!!!!.
Répondre
N
Uwo twagiramungu ajye muri pension ibitekerezo bye birashaje.Uwo rukokoma amaze guhaga imireti ya rutuku ntazi ukuntu u Rwanda aho rugeze ati nanjye nshaka gutegeka u Rwanda .Benewabo bari bameze nabi tingitingi we ari kuri divayi ngo arashaka gutegeka u Rwanda.umva rukokoma njya guruka iyo mu buburigi nta mwanya ufite mu Rwanda .
Répondre
N
Uwo twagiramungu ajye muri pension ibitekerezo bye birashaje.Uwo rukokoma amaze guhaga imireti ya rutuku ntazi ukuntu u Rwanda aho rugeze ati nanjye nshaka gutegeka u Rwanda .Benewabo bari bameze nabi tingitingi we ari kuri divayi ngo arashaka gutegeka u Rwanda.umva rukokoma njya guruka iyo mu buburigi nta mwanya ufite mu Rwanda .
Répondre
K
Uyu musaza Twagiramungu azatuma Kagame asara! Aravuga ukagira ngo ntashaje kandi ntiwamutsinda, intore zifite akazi ndakurahiye!!
Répondre