RWANDA : KWIBOHOZA NO KWIBOHORA/ MENYA AMATEKA
Mu Rwanda habaye intambara enye hagati y'Abanyarwanda zo gufata ubutegetsi zimaze kumena amaraso. Izi ntabara ndashaka kugira icyo nzivugaho.
Muri izi ntambara uko ari 4, eshatu zashojwe n'abatutsi. Imwe muri izo ntambara niyo yashojwe n'abahutu bapfa imibereho y’abatutsi, ariko mu byukuri abo bahutu barabeshyaga, ahubwo barwaniraga ubutegetsi. Intambara eshatu zashojwe n’abatutsi; ebyiri muri zo zashojwe nabo mu bwoko bw'Abega bo mu NZU yo kwa Rwakagara yitwa Abakagara, Perezida Kagame akomokamo.
KABARE ni umwega, akaba mwene RWAKAGARA. Akaba avukana n’abahungu 13, n’abakobwa 3 uwimena muribo akaba KAJONGERA. Mu bahungu harimo CYIGENZA papa wa KAMPAYANA, uyu Kampayana akaba papa wa RUTAGAMBWA ari we papa wa Perezida KAGAME ubu ukoresha amayeri yose ashoboka kugira ngo yigire umwami akoresheje INGARUZWAMUHETO n’abamotsi yakwije igihugu cyose.
-Iya mbere ni iyo ku Rucunshu.
-Iya kabiri ni intambara ya revolusiyo ya Rubanda yo muri 1959-1961.
-Iya gatatu n'intamabara hagati y’Abahutu yo muri 1972-1974.
-Iya kane ni iyo twabeshywe ko ari intambara ya demokarasi no gucyura impunzi, ikaza kwitwa intambara yo kwibohoza, kandi ari iyo kuduhindura INGARUZWAMUHETO.
Muri izi ntambara uko ari 4, eshatu zashojwe n'abatutsi. Imwe muri izo ntambara niyo yashojwe n'abahutu bapfa imibereho y’abatutsi, ariko mu byukuri abo bahutu barabeshyaga, ahubwo barwaniraga ubutegetsi. Intambara eshatu zashojwe n’abatutsi; ebyiri muri zo zashojwe nabo mu bwoko bw'Abega bo mu NZU yo kwa Rwakagara yitwa Abakagara, Perezida Kagame akomokamo.
Uyu munsi ndatangirira ku ntambara yo ku Rucunshu. Intambara zamenyakanye cyane ni iza RWABUGIRI, uretse kuba Rwabugiri yarishe nyina akica n’umwe mu bagore be, intambara yazikoze hanze y’u Rwanda yagura igihugu. Intambara ya mbere izwi neza yabaye mu gihugu, n’ubwo abato batayizi, ni intabara yo ku RUCUNSHU, hafi y'i GITARAMA. Aha niho Umwami Mibambwe IV Rutarindwa yaratuye, ari naho yaguye mu mwaka w’1896 yishwe. Ise wa Rutarindwa ariwe Kigeli IV Rwabugiri amaze gutanga (gupfa) yasimbuwe n’umuhungu we Rutarindwa, hari mu mwaka w’1895 wenda gushira.
Rutarindwa yarimitswe ariko yimikwa atagira nyina w’umukonokazi, ariwe wagombaga kumubera UMUGABEKAZI (reine mère). Rwabugiri amaze gukomereka agatsindwa n’Abanyabungo, ataravamo umwuka yasize avuze ko umugore we, KANJONGERA, ari we uzaba umugabekazi wa Rutarindwa. Ubwo musaza we KABARE yahise yumva ko RUTARINDWA agomba kwicwa hakimikwa MUSINGA umuhungu wa mushiki we KANJONGERA. Kubera ko MUSINGA yari akiri muto, KABARE yumvaga ko we na mushiki we bagomba kuyobora u Rwanda kugeza Musinga akuze. Ubwo banoza umugambi wo kwica Rutarindwa.
KABARE na mukuru we RUHINANKO bakoze iyo bwabaga, babanza gusebya Rutarindwa ko yibye ubwami, ko adashoboye no kuyobora, bityo bakoranya ingabo zo kumurwanya. RUTARINDWA n’abandi banyiginya b’ibikomangoma (princes) nabo bakoranya izabo ngabo, zimwe zituruka ku Kibuye. Ubwo mbere yuko ingabo za Rutarindwa zo zigera ku RUCUNSHU, iza KABARE na mukuruwe RUHINANKIKO zari zimaze kugota ingoro ye. Umwami Rutarindwa yabonye bamaze kumugota, aho kugira ngo afatwe yicwe urubozo we n’umuryango we, yahisemo kwiyica. Ubwo yatwitse ingoro ye, ahiramo, we n’umugore we, n’abana be, na mubyara we, n’abandi BANYIGINYA. Ubwo na ya ngoma y’imitsindo yitwa KARINGA ihiramo.
Rutarindwa amaze kwitaba Imana, Kabare yafashe Musinga ati : «dore Umwami ». Bamubajie bati biragenda bite se ko Karinga yahiye, ati: “Icya ngombwa ni Umwami, ingoma irabazwa”. Ubwo ingabo za KABARE zahinze mu bandi Banyiginya b’ibikongomangoma baricwa, abandi barahunga. Abenshi bahungiye muri Ankole (Uganda). Abanyiginya bamwe baje kugaruka mu Rwanda cyane Mutara III Rudahingwa maze kwima ingoma, mu gihe se Yuhi V Musinga (akaba na papa wa Kigeri V Ndahindurwa) yari amaze kunyagwa n’abazungu, agacirwa ishyanga, anyuze i Kamembe. Mwibukeko Musinga yaguye i Moba muri Kongo. Ntawe uzi aho yashyinguwe! Abanyarwanda iyo bavuga ku Rucunshu bagira bati: “Bijya gucika byabanje ku Rucunshu”. Nibyo koko byabanje ku Rucunshu.
KABARE ni umwega, akaba mwene RWAKAGARA. Akaba avukana n’abahungu 13, n’abakobwa 3 uwimena muribo akaba KAJONGERA. Mu bahungu harimo CYIGENZA papa wa KAMPAYANA, uyu Kampayana akaba papa wa RUTAGAMBWA ari we papa wa Perezida KAGAME ubu ukoresha amayeri yose ashoboka kugira ngo yigire umwami akoresheje INGARUZWAMUHETO n’abamotsi yakwije igihugu cyose.
Abasore n’inkumi z’iRwanda bati: “IBAZE NAWE”. Nti: “HANYUMASE!”. TUZIBOHORA.
Source : facebook Twagiramungu Faustin