Rwanda: Itegeko Nshinga rigiye gusimburwa n'itegeko ry'AMABURAKAGAME /amaburakindi ( Bamporiki)

Publié le par veritas

Ingirwabadepite zari zumiwe, bose biteguye kuzagwa inyuma ya Paul Kagame!

Ingirwabadepite zari zumiwe, bose biteguye kuzagwa inyuma ya Paul Kagame!

[Ndlr :Mu nyandiko y’amateka « veritasinfo » yabagejejeho hari imwe yemezaga ko icyo twita «itegeko nshinga» rya leta y’u Rwanda ari agakingirizo ; ko mu byukuri kuva Paul kagame yatsinda urugamba mu mwaka w’1994 u Rwanda ruyoborwa n’itegeko ry’ «Ubwiru buvuguruye ». Kuba Kagame yarigize umwami nibyo byateye ikibazo gikomeye cyatumye umwami «Kigeli V Ndahindurwa» ahera ishyanga kuko itegeko ry’ubwiru ritemera ko abami babiri babaho mu gihugu! Iri tegeko nshinga ry’agakingirizo niryo Bamporiki yaboneye izina akaba yararyise « Itegeko ry’AMABURAKAGAME ! » Kagame rero akaba agiye kuba cya gisakuzo kivuga ngo : « Tuvuyemo umwe twashira !». Uku guhindura itegeko nshinga ry’agakingirizo kugira ngo Kagame azagwe kubutegetsi ku mugaragaro bigaragaje ko igihugu cy’u Rwanda kiriho kumanegeka (amaburakindi) ko Kagame narwara, agacika intege cyangwa se agapfa n’u Rwanda ruzapfa, ngizo imbaraga za FPR ! Bamporiki yavuze ko abanyarwanda (intore) badakeneye amahanga, ariko igihe abo banyarwanda bazanigana (kwicana) Bamporiki azavuza induru ko ntacyo amahanga yakoze ngo atabare abanyarwanda bicanaga kandi yari mu bantu biyamye ayo mahanga! Abemera ubuhanuzi bavuga ko izi manda z’imyaka 7 zishaka guhindurwamo burundu zigereranywa naya masekurume 7 yavutse akanga konka !! Ni ukubitega amaso !]

Amakosa yakozwe n’ingirwabadepite ba Kagame :

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2015, nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, yemeje ubusabe bw’abaturage ku guhindura Itegeko Nshinga. By’umwihariko ahateraniye Abadepite bagera kuri 80, uburyo bakozemo iki gikorwa n’ubwo bwishimiwe n’Abanyarwanda benshi, bugaragaramo amakosa no kwirengagiza amategeko… Muri iyi nkuru, turabagezaho amakosa 3 Abadepite bakoze muri iki gikorwa.

Kwemeza ko Itegeko Nshinga rihindurwa ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda, ni icyifuzo bigaragara ko ari icya benshi mu Banyarwanda, ndetse abatagishyigikiye ni bacye cyane ugereranyije n’abagishyigikiye. Ni henshi bigaragara ko Abanyarwanda bagikunze Perezida Kagame, kandi n’amategeko abemerera kuyoborwa n’uwo bashatse. Ibi ariko ntibikuraho ko n’ubwo ntawe unenga ibyemejwe n’Abadepite ku guhindura Itegeko Nshinga, uburyo babikozemo n’amarangamutima bagaragaje bitari bikwiye. Amakosa bakoze turayagaragaza mu byiciro bitatu.

1. Abadepite ntibagombaga kwerekanira mu Nteko uruhande babogamiyeho.

Abadepite ni intumwa z’Abanyarwanda bose, abahuje nabo ibitekerezo n’abo batabihuje. Mu gusuzuma ubusabe bw’Abanyarwanda, ntihagombaga kwerekanwa uruhande babogamiyeho, kuko bari bicaye mu nteko nk’abasifuzi. Ku bazi iby’umupira w’amaguru, burya abasifuzi nabo baba ari abantu, baba babona ikipe ikina neza ariko ntibagomba kwerekana ikipe barimo gufana. Ni byiza gufanira mu mutima ariko ntiwerekane aho ubogamiye.

Abadepite rero bo, ntiberekanye uruhande babogamiyeho gusa, ahubwo bamwe banarushije abaturage gutaka no kuvuga ibigwi bya Perezida Kagame. Ibi babyemerewe aho batuye cyangwa mu mashyaka yabo, ariko ntabwo mu nteko bakwiye kubyerekana mu buryo bweruye.

Ingingo ya 64 mu Itegeko Nshinga igira iti: "Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora." Ibi bisobanura neza ko Umudepite adakwiye kwerekana ko abo ahagarariye mu Nteko ari abumva ibintu kimwe nawe, ahubwo nk’Intumwa ya Rubanda akwiye kumva no kubaha ibitekerezo by’abo ahagarariye bose.

2.Berekanye ko nta Kamarampaka ikenewe ariko bemeza ko izaba!

Abadepite muri rusange bose ntibigeze bemera ubusabe bw’ishyaka Green Party ndetse n’ubw’umuturage umwe w’i Rwamagana, basabye ko Itegeko Nshinga ritahindurwa. Aba nabo bakaba ari Abanyarwanda kandi bemerewe gutanga ibitekerezo byabo, kandi bikakirwa kabone n’iyo baba batabihuza n’abandi kandi bakaba batabyumva kimwe n’Abadepite.

Hari Abadepite beruye, bavuga ko bumva ubusabe bw’abadashaka guhindura Itegeko Nshinga bukwiye guteshwa agaciro, nyamara ibi bigaragara nko kutamenya icyo Kamarampaka bisobanuye. Nk’uko inyito yayo ibisobanura, Kamarampaka ibaho ngo imare impaka, bivuga ko haba hakiriwe ibitekerezo bitandukanye kandi byose bikemezwa nk’ibifite ishingiro, hanyuma Kamarampaka ikazerekana ukwiye gutsinda biciye mu matora.

Izi mpaka kandi mu bazishyigikiye, harimo na Perezida Kagame washimangiye kenshi ko abadashaka guhinduka kw’Itegeko Nshinga nabo bakwiye gutegwa amatwi, hakabaho impaka kandi mu buryo bwagutse. Nonese habaho impaka gute kandi abantu bose bahuje ibitekerezo? Habaho kamarampaka y’iki se kandi uruhande rumwe ibitekerezo byamaze guteshwa agaciro? (Soma haruguru ingingo ya 64 mu itegeko Nshinga).

Ubundi Kamarampaka, ikwiye kuba icyemezo kigamije gukiranura impande zitumva ibintu kimwe, hanyuma hakabaho inzira yo kureba ukwiye gutsinda binyuze muri ya matora ya Kamarampaka. Aha binasobanuke neza ko Kamarampaka n’iyo yaba, ntawahita yemeza ubu ko Itegeko Nshinga rizahinduka kuko n’ubwo ari byo bihabwa amahirwe menshi, ni amatora nk’ayandi kuburyo ibiyavamo ubimenya arangiye. N’iyo Itegeko Nshinga batora ko rihindutse kandi, ntibivuga ijana ku ijana ko Perezida Kagame azahita aba Perezida kuko nabwo byaca mu matora, nabwo akaba ahabwa amahirwe ariko ntawaca iteka ko azatsinda kandi amatora ataraba... Aha dusobanuye dukurikije amategeko, aho gukoresha amarangamutima n’ibyiyumviro by’uko tubona ibintu.

3. Kubyinana intsinzi n’uruhande rwatsinze

Ubwo bamaraga kwemeza ko Itegeko Nshinga rikwiye guhinduka, abaturage benshi barishimye ndetse batangira kubyina intsinzi. Abadepite nabo bafatanyije nabo kubyina, byongera gushimangira uruhande babogamiyeho. Ibi tubigereranyije n’umupira w’amaguru, ni nk’uko ikipe yamara gutsinda maze abasifuzi bagafatanya n’abakinnyi kwishimira intsinzi mu ruhame. Byumvikane neza ko ubusabe Abadepite basuzumaga, atari ubw’abasabye guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo harimo n’ubw’abanditse basaba ko ritahinduka. Ibi bisobanuye ko icyo batoreye, atari ukwemera guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo ni ukwemeza Kamarampaka, ari yo abaturage bazatoramo niba ryahinduka cyangwa ritahinduka.

Umuryango.rw
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Sha mwatakarije umutwe mu mahanga!ibihugu by'i Burayi birabaha ibyo kurya,namwe mugashora urunwa ngo muri abanyepolitiki!Hahahhh!ngo mufate intwaro ibyo bizaba ryari?Ko RDF icanye ku maso,ibyo muvuga birashoboka ariko si ubu,ariko mu mateka y'u Rwanda nta butegetsi bw'abahutu buzwi bwigeze bubona ubutegetsi ku ngufu.Urugamba rusaba ubwenge kd muri kamere yanyu ntabwo mugira!mwigeze mwumva FPR iri Uganda isakuza ntiyinjiye muri guserebra ukwikukira!
Répondre
R
Yewe sha, ngo utazi ubgenge ashima ubge. Kandi ngo na nyina w'undi abyara umuhungu. Ninde se uyobewe ko mwafashe ubutegetsi ar'uko amahanga yafatiye embargo ingabo z'u Rwanda? Ngo abahutu ntibazi ubgenge? Ntabgo bibohoye ingoma ya gihake na gikoronize muli 59 badakoresheje imbunda? Mwebge mwazanye intambara mu Rwanda none mwirirwa murira ngo abanyu barapfuye kandi ari mwe mwabicishije igihe mwiyemezaga guhanura indege ya Habyarimana? Ndetse mugakomeza mukoreka imbaga y'abahutu na n'ubu mukibacura bufuni na buhoro? Naho ibyo kuvuga ko nta muntu wari uzi ko muli gutegura intambara byo birerekana ko udakurikira kuko mwabyandikaga mu kinyamakuru cyitwa Impuruza. Ntabgo ubutegetsi bganyu bukomeye kurusha ubwa bagashakabuhake bo muli afrika yepfo. Amaherezo buzavaho nta shiti.
J
Wowe wanditse iyi nyandiko wagira ngo ntuzi ko mu rwanda umuntu uvuze ibitandukanye n' ibyo fpr ishaka aba abaye umwanzi w' igihugu, kuki wemeza ko abenshi mu rwanda bashaka ko itegeko nshinga ryahinduka? abashaka ko kagame aguma ku butegetsi kugeza apfuye bazabaze uko byagendekeye abanyarwanda habyarimana aguye ku butegetsi
Répondre
B
Ihindurwa rya Constitution.

Ibyo byose nibyo bitwereka kuri iyi Si, twese dufite reflexes zimwe!
Waba igihangange, waba na PAPA (muri kiliziya gatolika), ntawifuza gupfa.
Imbere y’urupfu, twese turangana, ingero ni nyinshi, ariko izizwi cyane (documented):
- KADAFI wari warigize igihangange, mbere yuko yitaba Rurema yasabye imbabazi abashakaga kumwica, ari kurira nk’umwana..

- Ibyo niko byagendeye CHE GUEVARA, nawe ari kurira nk’umwana mbere y’uko bamunyuzamo urusasu…

- IDI AMIN yirutse Kibuno mpa amaguru, n’ubutwari yivugaga…

Imbere y’urupfu rero, twese turangana.
Nta yindi nzira ishoboka, uretse guhindura constitution.

NIBYO BITA MU RUZUNGU: DEPLACER LE PROBLEME.

Intore zisoma iyi comment, zagombye kubizirikana. Ntacyo mpfa na HE.
Répondre
A
You can fool some people some time
but you can't fool all the people all the time.
Répondre
A
You can fool some people some time
but you can't fool all the people all the time.
Répondre
U
AUX ARMES CITOYENS !!!!!!!!!!!!!AUX ARMES CITOYENS !!!!!!!!!! AUX ARMES, CITOYENS !!!! MARCHONS !!!!!! MARCHONS !!!!! Ba bandi biyita amashyaka ya opposition aryo za RNC, ISHEMA, RDI, FDLR, FDU (1, 2 et 3), CNR INTWARI (1 et 2), PDP, PADER IHUMURE, PS IMBERAKURE, etc....akazi kanyu kararangiye !!! Ubwo se muzongera kujya mwirirwa mutuduhiraho ngo murarwanya KAGAME na RPF ngo mukazamukuraho mu nzira zitamena amaraso, ngo za "revolutions z' amakaramu" etc....... NIBA MUDASHYIZE HAMWE NGO DUSHAKE INTWARO TURWANYE KU MUGARAGARO URIYA WIGIZE PRESIDENT A VIE (nako ni UMWAMI MUSHYA W" URWANDA) , ayo mashyaka yanyu aveho murecye rubanda rwagowe bayoboke Umwami Kagame n' ibisonga bye babaheke, babavugirize ingoma ibyo birangire Iby' ubutangazo bwanyu, za communiques zitagize icyo zimaze n' imyigaragambyo ya buri gihe ititabirwa n' abantu batarenze 50 mubishingukemo kabisa !!!!!!!!! AUX ARMES CITOYENS !!!! AUX ARMES CITOYENS !!!! MARCHONS !!!! MARCHONS !!!!
Répondre
K
Ariko se kuki mutangazwa n'ibyavuye muri ziriya nteko? 2017 iracyari kure kuko ibyejo bibona abejo.
Répondre
K
Mu Rwanda havutse idini risenga Kagame nk’imana yaryo." God’s Kagame" urusengero ruri Kimihurura.
Répondre
J
Ni akumiro! Ziriya ntiti z'abadepite buri imwe igiye ifite ikiziriko kitagira ipfundo mu ijosi! Hagize utera hejuru ngo ntashaka ko itegeko nshinga rihinduka, RPF yahita ikurura kiriya kiziriko kitagira ipfundo maze intumwa ya rubanda akuka kagahera! Nta kitagira iherezo bararwiyambitse!! U Rwanda rwabaye i Bwidishyi! Ababyinnye intsinzi ko mwahiritse abayobozi bagundiriye ubutegetsi musubire mu mihanda mwongere mubyine kamucerenge! Harya ngo ibi ni ukwiha agaciro? Wapi,mwifungiyeho robinet yatumaga munywa amazi meza y'inyange! Mu minsi mike murashoka Nyabugogo na Nyabarongo abe ariho muvoma amazi musimbuza ay'inyange! Bonne chance! Cyakora birababaje ntaho muganisha igihugu!!!!
Répondre
P
Ariko nimukigize nkana. Abadepite nka Bamporiki ntabwo bahgarariye abaturage bahagarariye Kagame utazi gutandukanya Kagame n'uRwanda. Igiteye isoni ni comédie bakina bagatoresha Inteko ishinga amategeko, bagakoresha Referendum cyangwa amatora. Ahubwo bari bakwiye kuvanaho assambléé kuko ntacyo imzare hanyuma bakareka n'amatora kuko tuzi uko azatorwa (95%)
Répondre
M
Za nyana z'imbwa z'abahutu n'abatutsi ziza gutukana ko zatinze kuza ,ngo numve ibihomvo byabo la
Répondre
U
mwa bahutu mwe!! niba itegekonshinga rihindutse,mumenye ko KAGAME azaba abaye UMWAMI W'U RWANDA. Napfa,azasimburwa na CYOMORO
Répondre
C
ahubwo kagame nasengimana pita nkurunziza agume kubutetsi kuko nkurunziza avakubutetsi nawebajyana ahubwo bose nibategure urugendo rumwe kuko igihecyabo cyirageze. bokwitana bamwana.