Rwanda: Itegeko Nshinga rigiye gusimburwa n'itegeko ry'AMABURAKAGAME /amaburakindi ( Bamporiki)
[Ndlr :Mu nyandiko y’amateka « veritasinfo » yabagejejeho hari imwe yemezaga ko icyo twita «itegeko nshinga» rya leta y’u Rwanda ari agakingirizo ; ko mu byukuri kuva Paul kagame yatsinda urugamba mu mwaka w’1994 u Rwanda ruyoborwa n’itegeko ry’ «Ubwiru buvuguruye ». Kuba Kagame yarigize umwami nibyo byateye ikibazo gikomeye cyatumye umwami «Kigeli V Ndahindurwa» ahera ishyanga kuko itegeko ry’ubwiru ritemera ko abami babiri babaho mu gihugu! Iri tegeko nshinga ry’agakingirizo niryo Bamporiki yaboneye izina akaba yararyise « Itegeko ry’AMABURAKAGAME ! » Kagame rero akaba agiye kuba cya gisakuzo kivuga ngo : « Tuvuyemo umwe twashira !». Uku guhindura itegeko nshinga ry’agakingirizo kugira ngo Kagame azagwe kubutegetsi ku mugaragaro bigaragaje ko igihugu cy’u Rwanda kiriho kumanegeka (amaburakindi) ko Kagame narwara, agacika intege cyangwa se agapfa n’u Rwanda ruzapfa, ngizo imbaraga za FPR ! Bamporiki yavuze ko abanyarwanda (intore) badakeneye amahanga, ariko igihe abo banyarwanda bazanigana (kwicana) Bamporiki azavuza induru ko ntacyo amahanga yakoze ngo atabare abanyarwanda bicanaga kandi yari mu bantu biyamye ayo mahanga! Abemera ubuhanuzi bavuga ko izi manda z’imyaka 7 zishaka guhindurwamo burundu zigereranywa naya masekurume 7 yavutse akanga konka !! Ni ukubitega amaso !]
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2015, nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, yemeje ubusabe bw’abaturage ku guhindura Itegeko Nshinga. By’umwihariko ahateraniye Abadepite bagera kuri 80, uburyo bakozemo iki gikorwa n’ubwo bwishimiwe n’Abanyarwanda benshi, bugaragaramo amakosa no kwirengagiza amategeko… Muri iyi nkuru, turabagezaho amakosa 3 Abadepite bakoze muri iki gikorwa.
Izi mpaka kandi mu bazishyigikiye, harimo na Perezida Kagame washimangiye kenshi ko abadashaka guhinduka kw’Itegeko Nshinga nabo bakwiye gutegwa amatwi, hakabaho impaka kandi mu buryo bwagutse. Nonese habaho impaka gute kandi abantu bose bahuje ibitekerezo? Habaho kamarampaka y’iki se kandi uruhande rumwe ibitekerezo byamaze guteshwa agaciro? (Soma haruguru ingingo ya 64 mu itegeko Nshinga).
Amakosa yakozwe n’ingirwabadepite ba Kagame :
/http%3A%2F%2Fwww.umuryango.rw%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH450%2FIMG_20150715_091637-0bd56.jpg)
Kwemeza ko Itegeko Nshinga rihindurwa ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda, ni icyifuzo bigaragara ko ari icya benshi mu Banyarwanda, ndetse abatagishyigikiye ni bacye cyane ugereranyije n’abagishyigikiye. Ni henshi bigaragara ko Abanyarwanda bagikunze Perezida Kagame, kandi n’amategeko abemerera kuyoborwa n’uwo bashatse. Ibi ariko ntibikuraho ko n’ubwo ntawe unenga ibyemejwe n’Abadepite ku guhindura Itegeko Nshinga, uburyo babikozemo n’amarangamutima bagaragaje bitari bikwiye. Amakosa bakoze turayagaragaza mu byiciro bitatu.
1. Abadepite ntibagombaga kwerekanira mu Nteko uruhande babogamiyeho.
Abadepite ni intumwa z’Abanyarwanda bose, abahuje nabo ibitekerezo n’abo batabihuje. Mu gusuzuma ubusabe bw’Abanyarwanda, ntihagombaga kwerekanwa uruhande babogamiyeho, kuko bari bicaye mu nteko nk’abasifuzi. Ku bazi iby’umupira w’amaguru, burya abasifuzi nabo baba ari abantu, baba babona ikipe ikina neza ariko ntibagomba kwerekana ikipe barimo gufana. Ni byiza gufanira mu mutima ariko ntiwerekane aho ubogamiye.
Abadepite rero bo, ntiberekanye uruhande babogamiyeho gusa, ahubwo bamwe banarushije abaturage gutaka no kuvuga ibigwi bya Perezida Kagame. Ibi babyemerewe aho batuye cyangwa mu mashyaka yabo, ariko ntabwo mu nteko bakwiye kubyerekana mu buryo bweruye.
Ingingo ya 64 mu Itegeko Nshinga igira iti: "Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora." Ibi bisobanura neza ko Umudepite adakwiye kwerekana ko abo ahagarariye mu Nteko ari abumva ibintu kimwe nawe, ahubwo nk’Intumwa ya Rubanda akwiye kumva no kubaha ibitekerezo by’abo ahagarariye bose.
2.Berekanye ko nta Kamarampaka ikenewe ariko bemeza ko izaba!
Abadepite muri rusange bose ntibigeze bemera ubusabe bw’ishyaka Green Party ndetse n’ubw’umuturage umwe w’i Rwamagana, basabye ko Itegeko Nshinga ritahindurwa. Aba nabo bakaba ari Abanyarwanda kandi bemerewe gutanga ibitekerezo byabo, kandi bikakirwa kabone n’iyo baba batabihuza n’abandi kandi bakaba batabyumva kimwe n’Abadepite.
Hari Abadepite beruye, bavuga ko bumva ubusabe bw’abadashaka guhindura Itegeko Nshinga bukwiye guteshwa agaciro, nyamara ibi bigaragara nko kutamenya icyo Kamarampaka bisobanuye. Nk’uko inyito yayo ibisobanura, Kamarampaka ibaho ngo imare impaka, bivuga ko haba hakiriwe ibitekerezo bitandukanye kandi byose bikemezwa nk’ibifite ishingiro, hanyuma Kamarampaka ikazerekana ukwiye gutsinda biciye mu matora.
/http%3A%2F%2Fwww.umuryango.rw%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL600xH401%2FIMG_20150715_091614-493a9.jpg)
Ubundi Kamarampaka, ikwiye kuba icyemezo kigamije gukiranura impande zitumva ibintu kimwe, hanyuma hakabaho inzira yo kureba ukwiye gutsinda binyuze muri ya matora ya Kamarampaka. Aha binasobanuke neza ko Kamarampaka n’iyo yaba, ntawahita yemeza ubu ko Itegeko Nshinga rizahinduka kuko n’ubwo ari byo bihabwa amahirwe menshi, ni amatora nk’ayandi kuburyo ibiyavamo ubimenya arangiye. N’iyo Itegeko Nshinga batora ko rihindutse kandi, ntibivuga ijana ku ijana ko Perezida Kagame azahita aba Perezida kuko nabwo byaca mu matora, nabwo akaba ahabwa amahirwe ariko ntawaca iteka ko azatsinda kandi amatora ataraba... Aha dusobanuye dukurikije amategeko, aho gukoresha amarangamutima n’ibyiyumviro by’uko tubona ibintu.
3. Kubyinana intsinzi n’uruhande rwatsinze
Ubwo bamaraga kwemeza ko Itegeko Nshinga rikwiye guhinduka, abaturage benshi barishimye ndetse batangira kubyina intsinzi. Abadepite nabo bafatanyije nabo kubyina, byongera gushimangira uruhande babogamiyeho. Ibi tubigereranyije n’umupira w’amaguru, ni nk’uko ikipe yamara gutsinda maze abasifuzi bagafatanya n’abakinnyi kwishimira intsinzi mu ruhame. Byumvikane neza ko ubusabe Abadepite basuzumaga, atari ubw’abasabye guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo harimo n’ubw’abanditse basaba ko ritahinduka. Ibi bisobanuye ko icyo batoreye, atari ukwemera guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo ni ukwemeza Kamarampaka, ari yo abaturage bazatoramo niba ryahinduka cyangwa ritahinduka.
Umuryango.rw