Burundi: Abahoze muri CNDD-FDD bahunze bashyizeho Ihuriro rya Politiki
Abanyapolitiki bakomeye bahoze mu ishyaka CNDD-FDD rya Pierre Nkurunziza batangaje ko bagiye kwihuza bagakora Ihuriro aho bavuga ko bazakora ibishoboka byose bagatuma amasezerano ya Arusha akurikizwa bityo niyo Nkurunziza yatorwa ariko bakazagaragaza ko yishe amasezerano ya Arusha yasinye.
Bamwe muri aba banyapolitiki ni Gervais Rufyikiri wahoze ari Vice Perezida w’Uburundi ubu wahungiye mu Bubiligi na Pie Ntavyohanyuma wahoze ayobora Inteko ishinga amategeko mu Burundi nawe wahungiye mu Bubiligi. Mu itangazo bashyize hanze ryasomye n’ikinyamakuru the East African rivuga ko ubu bamaze kwihuza n’ingabo zashatse guhirika Nkurunziza zari ziyobowe na Gen Niyombare Godefroy.
Izi ngabo ziherutse gutangaza ko ziyemeje kurwana n’igisirikare cy’Uburundi kugeza zihiritse ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ntawamenya niba ririya huriro rizaba ari ishami rya politiki rya bariya basirikare. Kimwe n’abatavuga rumwe na Leta baba mu Burundi, abatavuga rumwe na Leta baba hanze bavuga ko Nkurunziza yanze gukurikiza amasezerano ya Arusha ndetse n’Itegeko nshinga ry’Uburundi, bakavuga ko aho bigeze nta kindi cyakorwa uretse kumwirukana ku butegetsi bakoresheje ingufu.
Ubu bategereje ngo kuzitabira inama izabera Addis Ababa muri Ethiopia ngo barebe uburyo banonosora uko bashyiraho uriya mutwe wa Politiki. Iryo tangazo riragira riti: “ Turatumira abagize amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse n’abagize Sosiyete sivile bose kuzaza tugahurira mu nama duteganya kuzakorera Addis Ababa aho Africa yose ihurira ikiga ku bibazo biyugarije.” Iri huriro bivugwa ko rifite gahunda ya Politiki yo kwerekana uburyo bushya bwatuma Uburundi bugira amahoro ibibazo byose bibwugarije bikabonerwa umuti.
Aba banyapolitiki kandi bemeza ko bashyigikiye ubuhuza bukorwa ba Perezida Museveni ariko ngo ubuhuza bwe bugomba kwita ku masezerano ya Arusha n’icyo avuga ku buryo ikibazo cya Manda kigomba gukemurwa. Itangazo ry’aba batavuga rumwe na Leta rihamagarira Abarundi bose kuyoboka ibitekerezo by’abashinze ririya huriro kuko ngo ariryo ryonyine rifite uburyo bwo kubonera igisubizo ibibazo by’Uburundi kandi mu buryo buhuje n’amategeko. Abandi bari muri iri huriro ni Hussein Rajabu wahoze akomeye mu ishyaka rya CNDD-FDD. Harimo kandi Alexis Sinduhije washinze Radio Publique Africaine, Pacifique Ninahazwe, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itagengwa na Leta.
Undi muyobozi ukomeye uri muri iri huriro ni umukuru w’ishyaka FNL, Agathon Rwasa wemeye ko azafasha abagize iri huriro. Abagize iri huriro bemeje ko bazakora ibishoboka byose bagatuma ubutegetsi mu Burundi bukora bukurikije itegeko nshinga n’andi mategeko. Iri tangazo risohotse mu gihe mu Burundi hari Perezida Museveni wa Uganda woherejwe n’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere k’Africa y’Uburasirabuza, akaba yaragiyeyo kugira ngo ahuze impande zitavuga rumwe mbere y’uko amatora atangira mu minsi icumi iri imbere.
Uyu munsi Museveni yahuye n’abatavuga rumwe na Leta ndetse n’intumwa za Leta abasaba kwikuramo amatiku ya politiki yabaranze mu bihe byashize ahubwo bagahuriza hamwe imbaraga, bakumvikana kugira ngo amatora azagende neza mu minsi iri imbere. Museveni yatangarije abanyamakuru ko impande zombi zihanganye ziyemeje gukomeza ibiganiro ariko leta y’u Burundi yavuze ko ntakintu gishobora guhagarika amatora !
Umuseke.rw