Rwanda: Amahanga atsimbaraye ku ihame ryo gusimburana mu mahoro ku butegetsi !
Paul Kagame afite ikibazo cyo guhitamo! Gupfana n'intore no gukurwaho amaboko n'abazungu bamuhaye ubutegetsi!
Umuryango mpuzamahanga ukomeje kugaragaza ibitekerezo byawo ku cyifuzo cy’inteko ishingamategeko y’u Rwanda iherutse gutora mu cyumweru gishize, cyerekeranye n’umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame ashobore guhabwa manda ya 3 yo kuyobora igihugu. Mu gihe u Rwanda rushinjwa ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza, ndetse umuryango w’abibumbye ONU ukaba ushinja abategetsi b’u Rwanda gufunga urubuga rwa politiki, ntibyabujije abadepite ba leta y’u Rwanda bose nta numwe uvuyemo kwemeza ibyifuzo bivugwa ko byatanzwe ntagahato n’abantu bagera kuri miliyoni 4, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abantu bagomba gutora ; bifuza ko ingingo y’itegeko nshingwa igena umubare wa manda nta rengwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu igomba kuvaho.
Ku ikubitiro igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyamaganye umushinga uwo ariwo wose watuma Paul Kagame ahabwa manda ya 3 yo kuyobora igihugu nyuma y’umwaka w’2017 ; mu kwamagana icyo gikorwa cyo gukuraho umubare wa manda, ibihugu birimo : Ububiligi, Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) n’igihugu cy’Ubwongereza byibukije ko bitsimbaraye ku ihame ryo gusimburana k’ubutegetsi binyuze mu nzira ya demokarasi. Igihugu cy’Ububiligi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) birashimangira ko ari ngombwa kubaha itegeko nshinga kimwe n’ihame ryo gusimburana mu mahoro k’ubuyobozi bw’igihugu n’ubwo ibyo bihugu byemera ko uburenganzira bwo kwemeza impinduka bufitwe n’abaturage b’u Rwanda.
Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga (Foreign Office) y’igihugu cy’Ubwongereza we yabivuze atabica kuruhande, yagize ati : «nyuma y’ibikorwa by’iterambere byagezweho nyuma ya jenoside yo mu mwaka w’1994, kuva ubu, u Rwanda rugomba gushimangira imiyoborere myiza irangwa na demokarasi, igaragazwa no gufungura urubuga rwa politiki, uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza no gusimburana mu mahoro kubuyobozi bw’igihugu ». Mu kwirinda kugaragaza ko ihame ryo kwivanga mu busugire bw’igihugu ryavogerewe, igihugu cy’Ubwongereza kimwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bakoresheje imvugo y’uko abanyafurika bagomba kwifatira icyemezo ubwabo.

Umuvugizi wungirije wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cy’Ububiligi asanga itora rya kamarampaka ryo guhindura itegeko nshinga mu Rwanda rigomba gukorwa nyuma y’impaka zikozwe mubwisanzure kandi kuri bose, uwo muvugizi yagize ati : «ntihagomba kubaho ihindurwa ry’ingingo zigize itegeko nshinga kubera inyungu z’umuntu umwe ku giti cye » ; umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kuruhande rwawo wavuzeko abanyarwanda bose bagomba kugaragaza ibitekerezo byabo mubwisanzure ntagahato.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cy’Ubwongereza ikaba yabivuze muri aya magambo : «Ihame ry’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ryerekeranye na demokarasi, amatora n’imiyoborere myiza, igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho umukono, risaba icyo gihugu kwirinda kubangamira uburenganzira bw’abaturage bwo guhindura ubuyobozi binyuze mu nzira ya demokarasi».
Source : RFI