Rwanda : abaturage bo mu karere ka Kirehe bari guhunga kubera ubuhanuzi !
Ubuhanuzi bukomeye: Ese koko Chorale Ikosora iraje? Amakuru aturuka mu Karere ka Kirehe aremeza ko hari abapasitoro, abadiyakoni, abarimu n'umuhanuzi ukomoka i Cyangugu bose bakaba ari abo mu Itorero rya ADEPR bafunze !
Ibi bibaye nyumu y'aho abo bayobozi b’ADEPR bemereye umuntu bita umuhanuzi ukomoka i Cyangugu kuza mu itorero ryabo akahahanurira ibintu biteye ubwoba mu mwaka wa 2013. Uyu musore ngo yaje mucyumba cy'amasengesho kiri i Kirehe abwira abari baje kugisengeramo ko yagiye mwiyerekwa, akerekwa mu Rwanda haje Chorale izaba yitwa Ikosora; kandi iyi korali ikaba izaririmba n'uruhinja ruri munda rukazashobora kumva kandi rukanyeganyega (niba izaba iririmbisha AK47 simbizi gusa ndabicyeka).
Uwo muhanuzi yavuze ko ngo hazakurikiraho impfu z'abantu batagira ingano mu Rwanda. Yabwiye abanyakirehe ko nibabona impunzi zizaba zahunze iBurundi zinyujijwe Kigali zikazanwa aho Kirehe bazamenye ko iyi korali n'intambara ikaze bizaba bije. Abaturage rero bahuye n’uyu "muhanuzi" babonye uyu mwaka w’2015 impunzi z'abarundi zizanywe ahitwa Mahama mu Karere ka Kirehe bahita bahambira ibyabo bamwe barahunga (kanda aha usome ubwo buhanuzi kuburyo burambuye nk’uko bwatangajwe na veritasinfo).
None muri iki gihe inama z'abayobozi b’intara n'ubuyobozi bwite bwa ADEPR bamaze iminsi bari mu nama biga kuriki kibazo cy'Ubuhanuzi. Kuki ubuhanuzi burimo kwiyongera bene aka kageni kandi buhanura ibibi gusa? Ese gufunga uyu muntu w'umuhanuzi ngo bitewe n'uko ibyo yahanuye byasohoye birakwiriye?
Source : Kanuma Christophe (facebook)