Uganda: Brigadier General Robert Rutinywa w’umunyarwanda wari ufungiye mu gihugu cya Uganda yatorotse gereza !
[Ndlr : Ese aho uyu mu Brigadier General Robert Rutinywa ntiyaba ari umwe mubagande bafashije Kagame paul kubuhoza u Rwanda ariko ntabone igihembo yasezeranyijwe akaba yari yariyemeje kwishyuza Kagame ku ngufu ? Bishoboka bite ko umusilikare wo mu rwego rwa jenerali yakwitwa umunyarwanda, akamara imyaka 3 afungiye mu gihugu cyo hanze ariko ntibivugwe ? Brigadier General Robert Rutinywa ntiyemera ko ari umunyarwanda, ariko abagande bakabimutsindagira ! Ni nde wamuhaye ariya mapeti ? Uyu mukino uhishe iki hagati ya Museveni na Kagame ?]
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yemeje aya makuru anavuga ko ari ibintu byari byateguwe. Yagize ati”Bafashe umwanya uhagije bategura gutoraka bacukuye inzira aho bari bafungiye ari nayo baciyemo batoroka”. Yongeyeho ko abapolisi bagera ku 8 batawe muri yombi bakekwaho gufasha aba bantu gutoroka yongeraho ko iperereza rigikomeza.
Abapolisi bagera ku 8 bo mu gihugu cya Uganda kuri ubu bari mu buroko nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu itoroka ry’umusirikare mukuru w’Umunyarwanda Brigadier General Robert Rutinywa ndetse n’abandi 4 bari bafunganywe kandi bacunzwe bikomeye n’ishami ry’abapolisi kabuhariwe. Uyu musirikare akaba yari afungiwe muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2012 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwinjira mu gihugu cya Uganda kuburyo butemewe n’amategeko.
Amakuru ava mu gihugu cya Uganda avuga ko uyu musirikare mukuru w’Umunyarwanda, Brigadier General Robert Rutinywa yari afunganywe n’abantu 4 bakekwaho ibyaha by’iterabwoba ari bo : Joseph Masereka, Delvin Kahibirwa, Reagun Kirunda na Robinson Masereka. Aba bose ngo bacitse gereza babifashijwemo na bamwe mu bari bashinzwe kubarinda.
![](https://image.over-blog.com/R43zXaYqO6ui1-yozWpZSEddc6I=/filters:no_upscale()/http%3A%2F%2Fwww.google.fr%2Furl%3Fsource%3Dimglanding%26ct%3Dimg%26q%3Dhttp%3A%2F%2Fwww.ingeta.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2012%2F07%2FMuseveni-with-Kagame1.jpg%26sa%3DX%26ei%3Dva5tVa20KIntUriJgfgJ%26ved%3D0CAkQ8wc%26usg%3DAFQjCNH0AQApyqBuvO7eLflDMZ1F3ElSKQ)
Nk’uko umuvugizi wa Polisi ya Uganda akomeza abitangaza ngo Brigadier General Robert Rutinywa na bagenzi be batorotse kuwa kane tariki 28 Gicurasi uyu mwaka mu masaha ya saa yine z’amanywa. General Rutinywa yari yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi z’igisirikare cya Uganda mu mwaka wa 2012 ari kumwe na Charles Sibo ndetse Anthony Rugigana. Aba bose ngo bafashwe bagerageza kwambuka umupaka berekeza Kongo. Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda, Brig. Patrick Kankiriho, mu mwaka wa 2012 yari yabwiye ikinyamakuru ChimpReports dukesha iyi nkuru ko Rutinywa yiyemereye ko yari afite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Rutinywa na bagenzi be bahamijwe icyaha cyo kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko n’ubutabera bwa Uganda, bakaba bari bafunzwe igihe cyingana n’imyaka 3 kugeza igihe batorokeye.Gusa ariko General Robert Rutinywa we yahakanye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda.
Inkuru y’imirasire.