Uganda: Brigadier General Robert Rutinywa w’umunyarwanda wari ufungiye mu gihugu cya Uganda yatorotse gereza !

Publié le par veritas

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga

[Ndlr : Ese aho uyu mu Brigadier General Robert Rutinywa  ntiyaba ari umwe mubagande bafashije Kagame paul kubuhoza u Rwanda ariko ntabone igihembo yasezeranyijwe akaba yari yariyemeje kwishyuza Kagame ku ngufu ? Bishoboka bite ko umusilikare wo mu rwego rwa jenerali yakwitwa umunyarwanda, akamara imyaka 3 afungiye mu gihugu cyo hanze ariko ntibivugwe ? Brigadier General Robert Rutinywa  ntiyemera ko ari umunyarwanda, ariko abagande bakabimutsindagira ! Ni nde wamuhaye ariya mapeti ? Uyu mukino uhishe iki hagati ya Museveni na Kagame ?]
 
Abapolisi bagera ku 8 bo mu gihugu cya Uganda kuri ubu bari mu buroko nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu itoroka ry’umusirikare mukuru w’Umunyarwanda Brigadier General Robert Rutinywa ndetse n’abandi 4 bari bafunganywe kandi bacunzwe bikomeye n’ishami ry’abapolisi kabuhariwe. Uyu musirikare akaba yari afungiwe muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2012 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwinjira mu gihugu cya Uganda kuburyo butemewe n’amategeko.
 
Amakuru ava mu gihugu cya Uganda avuga ko uyu musirikare mukuru w’Umunyarwanda, Brigadier General Robert Rutinywa yari afunganywe n’abantu 4 bakekwaho ibyaha by’iterabwoba ari bo : Joseph Masereka, Delvin Kahibirwa, Reagun Kirunda na Robinson Masereka. Aba bose ngo bacitse gereza babifashijwemo na bamwe mu bari bashinzwe kubarinda.
 
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yemeje aya makuru anavuga ko ari ibintu byari byateguwe. Yagize ati”Bafashe umwanya uhagije bategura gutoraka bacukuye inzira aho bari bafungiye ari nayo baciyemo batoroka”. Yongeyeho ko abapolisi bagera ku 8 batawe muri yombi bakekwaho gufasha aba bantu gutoroka yongeraho ko iperereza rigikomeza.
 
Nk’uko umuvugizi wa Polisi ya Uganda akomeza abitangaza ngo Brigadier General Robert Rutinywa na bagenzi be batorotse kuwa kane tariki 28 Gicurasi uyu mwaka mu masaha ya saa yine z’amanywa. General Rutinywa yari yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi z’igisirikare cya Uganda mu mwaka wa 2012 ari kumwe na Charles Sibo ndetse Anthony Rugigana. Aba bose ngo bafashwe bagerageza kwambuka umupaka berekeza Kongo. Umwe mu basirikare bakuru ba Uganda, Brig. Patrick Kankiriho, mu mwaka wa 2012 yari yabwiye ikinyamakuru ChimpReports dukesha iyi nkuru ko Rutinywa yiyemereye ko yari afite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
 
Rutinywa na bagenzi be bahamijwe icyaha cyo kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko n’ubutabera bwa Uganda, bakaba bari bafunzwe igihe cyingana n’imyaka 3 kugeza igihe batorokeye.Gusa ariko General Robert Rutinywa we yahakanye ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda.
 
Inkuru y’imirasire.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
Ubundi yari yinjiye mu bugande aturutse ? Amacenga y'izi nkotanyi!!!?
Répondre
N
ubwo opposition (niba ibaho) igiye gutera hejuru ngo so and so yahunze kandi ntacyo azayongerera na kimwe kuko ingufu zayo zitagaragara na busa. ubundi se abagenerals bahunze bangana iki? bongeye iki ku gahinda kabababaye cg bagabanije iki kubakomeje kwiteza imbere nk uko tubyita hano i Rwanda. Urwinshe ya nka ruracyayirimo.
Répondre
K
nguhunga cg gucika kwe se bifashije iki cg bihinduye iki? si we wa mbere cg wanyuma ahubwo bazashirira inyuma y igihugu. Ntibibuza utuyobora gukomeza kubikora. nagira nti bacitse...so what???
Répondre
M
sha urwo rupfu dutegereje twese niba ari vuba nyamenya ko abapfumu bariho kandi benshi bari kubabara bazishima
Répondre
M
Ndabona scénario Radjabu ikinwa hose muri gds-lacs d'Afrique. Ibi vyose bvyerekana ko abiringiye amaboko y'umuntu byose ari ubusa. Gusa hari umupfumukazi w'umunyesomali (seer) yigeze guhanura urupfu rwa Museveni na bene wabo b'abahima mu karere hama isi igatangara. Ruzokurikira akagambane azokorera Mujeri Rwabujindiri Maganya umwami w'amadaimoni. Abasajya b'i Rwanda bafite ijambo i Bugande bazokwihora. Ayo ni amaherezo y'ingoma ya nyabingi muri paradizo y'afurika. Abagande bazosubiran igihugu cabo kuko abanyenkole bazorokoka ni mbarwa. Uwahemutse wese mu karere k'ibiyaga bigali azohasiga agatwe xxx
Répondre
F
Kariya n'agakino Musevni yu mvikanyeho n'abazungu, buriya nyine uriya mutigira inama cg ngo yemere ni nama y'uyu n'uyu niyo waba uri inshuti ye magara uwo nta wundi ni Kagame Paul namenye ko ibye byarangiye, kuko M7 cg umuryango we ntabwo bifuza kuzumva kagame yamennye amabanga abaziho, kuko bya tuma umuryango wabo uzabura amahumekero mubi sekuruza ni bisekuruza ari mu Uganda cg mubihugu bituranyi, niyo mpamvu Museveni yifuza kuzizihiza urupfu rwa gitumujisho akiri kubutegetsi, Kagame nawe ubwe azi neza ko yenda gupfa kuko yamaze ku bihishurirwa kandi azi neza ko nta nsinzi, ikibazo afite umunsi ntawuzi ikindi akaba yarahishuriwe ko azagwa mu Rwanda akaba ariyo mpamvu asigaye atinya kururaramo no kurubamo akaba asigaye ahitamo kwibera mu kirere nk'ibicu, ikingenzi n'uko nawe azi neza ko insinzi yayibuze, umunsi ukaba uzamubana nyirizina mu gihe <br /> gihinnye. Ngayo nguko kandi ntansinzi.
Répondre
D
ubwo nawe areje yitwe interahamwe!!!
Répondre
C
Ibi birasanzwe kuko inshuti nyayo irakwitangira.mwihangane mwa bapolisi mwe<br /> ........muli intwali
Répondre
R
mwagiye muvuga inkuru zifatika ?! mwanyaye ku kayiko koko !